• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Editorial 18 Mar 2017 UBUKUNGU

Perezida wa Banki y’Isi, yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rwe Dr Jim Yong Kim yasuye umushinga wo gukwirakwiza amaraso uri gukorwa n’ikigo cy’abanyamerika, Zipline, avuga ko ari urugero rwiza rw’uko ikoranabuhanga rishobora kubyazwa umusaruro.

Nyuma yo kwerekwa uko drones ikora ijyanye amaraso, Dr Kim yavuze ko ari igikorwa kidasanzwe cyashobotse mu Rwanda. Ati “Ubu ni ubwa mbere mu mateka y’Isi dukoresheje utu tudege mu bintu nk’ibi, mu gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi.”

Yavuze ko kubona amaraso ku bayakeneye bikunze kuba ikibazo ku bihugu bitandukanye, ukaba wazaba ari umushinga ukomeye kuba ibitaro bitandukanye byazajya bigezwaho ibikoresho bikenewe nko mu minota 17 cyangwa munsi yayo.

Yavuze ko ari igikorwa cyiza ibihugu nk’u Rwanda bikwiye gukoresha mu gukemura ibibazo, kuko nibura drones zishobora kwihuta inshuro icumi ugereranyije n’uburyo busanzwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko hari abantu baba bakeneye amaraso mu buryo bwihutirwa, ku buryo gukoresha drones byagabanyije ibyago bishingiye ku kuba yatinda kuboneka.

Yagize ati “u Rwanda rumaze igihe ruzi neza ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu guhindura ubuzima bw’abaturage. Drones mu rwego rw’ubuzima ni kimwe mu bikorwa guverinoma y’u Rwanda yashyizeho kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zitangwe vuba kandi neza.”

Dr Gashumba yavuze ko drones zatangiye gukoreshwa mu buvuzi mu gutwara amaraso n’ibindi biyakomokaho. Hatangiriwe ku bitaro bya Kabgayi na Muhororo.

Yagize ati “Guterwa amaraso ni ikintu gikomeye kandi nko kuva cyane ni ikintu kiza ku isonga mu guhitana abagore benshi muri Afurika no mu Rwanda. Hari n’izindi ndwara zituma umuntu atakaza amaraso zihitana abantu cyane. Inyungu ya mbere ni uburyo twagabanyije igihe gutwara amaraso byafataga, icyo nababwira ni uko mbere ya drones, gutwara amaraso byafataga hagati y’amasaha abiri n’ane. Ariko uyu munsi dukoresheje drones igihe cyaragabanutse kigera ku minota 50 cyangwa 40.”

Minisitiri Gashumba yavuze ko hari kuganirwa hagati ya guverinoma y’u Rwanda na Zipline ngo iki igikorwa cyagurwe.

Ati “Turashaka kwagurira uyu mushinga no mu tundi duce, kuko uyu munsi bari gutanga amaraso kuri site ebyiri gusa. Turashaka ko bigera kuri site 21. Turino kureba n’ibindi bintu byajya bitwarwa na drones.”

Yatanze ingero ku nkingo, imiti igenewe abarumwe n’inzoka n’ibindi. Ikindi ngo ni uko bifuza gukorana ubushakashatsi, buzagira ibipimo bifatika bigaragaza uko gukoresha drones byoroheje ibikorwa byo kunganira ubuzima bw’indembe.

-6149.jpg

Uru ni uruzinduko rwa Dr Kim mu Rwanda, mu gihe banki y’Isi ikorana n’u Rwanda guhera mu 1963.

Ubufatanye buriho muri uyu mwaka bwemejwe n’inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi mu 2014, bukaba bugenewe umwaka w’ingengo y’imari 2014/2018.

Bunyuzwa mu imishinga icumi ifite agaciro ka miliyoni $802.40, harimo ubuhinzi (35%), Ingufu (30%), Imiyoborere (13%), Iterambere ry’imijyi (12%) n’ubwikorezi (6%.)

U Rwanda kandi ruri mu yindi mishinga itandatu y’akarere iterwa inkunga na Banki y’Isi, aho rwungukira agera kuri miliyoni $204.

2017-03-18
Editorial

IZINDI NKURU

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Editorial 26 Jun 2018
Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Editorial 20 Dec 2019
Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Editorial 09 Dec 2018
Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe

Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe

Editorial 29 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri
Amakuru

M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

Editorial 10 Feb 2024
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Editorial 12 Jul 2018
Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Editorial 06 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru