Perezida wa Banki y’Isi, yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rwe Dr Jim Yong Kim yasuye umushinga wo gukwirakwiza amaraso uri gukorwa n’ikigo cy’abanyamerika, Zipline, avuga ko ari urugero rwiza rw’uko ikoranabuhanga rishobora kubyazwa umusaruro.
Nyuma yo kwerekwa uko drones ikora ijyanye amaraso, Dr Kim yavuze ko ari igikorwa kidasanzwe cyashobotse mu Rwanda. Ati “Ubu ni ubwa mbere mu mateka y’Isi dukoresheje utu tudege mu bintu nk’ibi, mu gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi.”
Yavuze ko kubona amaraso ku bayakeneye bikunze kuba ikibazo ku bihugu bitandukanye, ukaba wazaba ari umushinga ukomeye kuba ibitaro bitandukanye byazajya bigezwaho ibikoresho bikenewe nko mu minota 17 cyangwa munsi yayo.
Yavuze ko ari igikorwa cyiza ibihugu nk’u Rwanda bikwiye gukoresha mu gukemura ibibazo, kuko nibura drones zishobora kwihuta inshuro icumi ugereranyije n’uburyo busanzwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko hari abantu baba bakeneye amaraso mu buryo bwihutirwa, ku buryo gukoresha drones byagabanyije ibyago bishingiye ku kuba yatinda kuboneka.
Yagize ati “u Rwanda rumaze igihe ruzi neza ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu guhindura ubuzima bw’abaturage. Drones mu rwego rw’ubuzima ni kimwe mu bikorwa guverinoma y’u Rwanda yashyizeho kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zitangwe vuba kandi neza.”
Dr Gashumba yavuze ko drones zatangiye gukoreshwa mu buvuzi mu gutwara amaraso n’ibindi biyakomokaho. Hatangiriwe ku bitaro bya Kabgayi na Muhororo.
Yagize ati “Guterwa amaraso ni ikintu gikomeye kandi nko kuva cyane ni ikintu kiza ku isonga mu guhitana abagore benshi muri Afurika no mu Rwanda. Hari n’izindi ndwara zituma umuntu atakaza amaraso zihitana abantu cyane. Inyungu ya mbere ni uburyo twagabanyije igihe gutwara amaraso byafataga, icyo nababwira ni uko mbere ya drones, gutwara amaraso byafataga hagati y’amasaha abiri n’ane. Ariko uyu munsi dukoresheje drones igihe cyaragabanutse kigera ku minota 50 cyangwa 40.”
Minisitiri Gashumba yavuze ko hari kuganirwa hagati ya guverinoma y’u Rwanda na Zipline ngo iki igikorwa cyagurwe.
Ati “Turashaka kwagurira uyu mushinga no mu tundi duce, kuko uyu munsi bari gutanga amaraso kuri site ebyiri gusa. Turashaka ko bigera kuri site 21. Turino kureba n’ibindi bintu byajya bitwarwa na drones.”
Yatanze ingero ku nkingo, imiti igenewe abarumwe n’inzoka n’ibindi. Ikindi ngo ni uko bifuza gukorana ubushakashatsi, buzagira ibipimo bifatika bigaragaza uko gukoresha drones byoroheje ibikorwa byo kunganira ubuzima bw’indembe.
Uru ni uruzinduko rwa Dr Kim mu Rwanda, mu gihe banki y’Isi ikorana n’u Rwanda guhera mu 1963.
Ubufatanye buriho muri uyu mwaka bwemejwe n’inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi mu 2014, bukaba bugenewe umwaka w’ingengo y’imari 2014/2018.
Bunyuzwa mu imishinga icumi ifite agaciro ka miliyoni $802.40, harimo ubuhinzi (35%), Ingufu (30%), Imiyoborere (13%), Iterambere ry’imijyi (12%) n’ubwikorezi (6%.)
U Rwanda kandi ruri mu yindi mishinga itandatu y’akarere iterwa inkunga na Banki y’Isi, aho rwungukira agera kuri miliyoni $204.