• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Editorial 08 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru dukesha urubuga “kenyanforeignpolicy.com”, aravuga ko mu nama ihurije i Dar Es Salaam Abakuru bw’Ibihugu bya EAC na bagenzi babo bo muri SADC, hamaze kuba icyo twakwita “impanuka muri dipolomasi”, ubwo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, yasohorwaga mu nama mu buryo butunguranye.

Nyuma y’ifoto y’urwibutso Bwana Mahamat yahuriyemo n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama yiga ikibazo cy’umutekano muri Kongo, ndetse akanakurikira umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro , Bwana Musa Faki Mahamat ngo yasabwe gusohoka mu cyumba cy’inama, ubwo yari igiye gukomereza mu muhezo.

Uwatanze amabwiriza yo kumusohora ntaramenyekana, gusa ikizwi ni uko yatumiwe na Perezida William Ruto wa Kenya, ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe.

Nyuma yo kubona ko hakozwe amahano yo guheza Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, mu nama nk’iyi ireba ibibazo bihangayikishije umugabane wose, Bwana Faki Mahamat yasabwe kugaruka mu cyumba cy’inama, ariko ubwo twateguraga iyi nkuru yari yanze kugaruka.

Abasesenguzi barasanga iki ari ikimenyetso cy’ubwumvikane bucye hagati y’iyi miryango yombi( EAC na SADC)ku kibazo cya Kongo.

Biravugwa ko Faki Mahamat, kimwe n’abayobozi bo muri EAC, basanga intambara ya kongo itazarangizwa n’urusaku rw’imbunda, bityo Perezida Tshisekedi akaba agomba gushyikirana na M23. Ni mu gihe benshi mu bagize SADC bo bashyigikiye Tshisekedi mu nzira y’intambara, doreko banamwoherereje ingabo n’ibikoresho byo kumurwanirira.

Hasigaye kumenya rero agaciro k’imyanzuro y’iyi nama, n’icyizere cy’uko izashyirwa mu bikorwa, mu gihe uhagarariye umuryango w’ibihugu byose by’Afrika yimwe ijambo.

2025-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Editorial 07 Feb 2023
U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko

U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko

Editorial 25 Sep 2019
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Editorial 27 Sep 2023
Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Editorial 13 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka
Mu Mahanga

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Editorial 17 Aug 2016
Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC
Amakuru

Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Editorial 12 Mar 2023
Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri
Amakuru

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Editorial 10 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru