Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mata 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti, aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yari yatangaje iby’uru rugendo.
Yavuze ko biri mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Muri Werurwe 2016, Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh yagirije uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho yanasuye igice cyahariwe inganda cya Special industrial zone.
Muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh, aho yatsindiye kongera kuyobora iki gihugu n’amajwi 87% mu matora yabaye mu kwezi gushize kwa Kane 2016.
Bimwe wamenya ku gihugu cya Djibouti
Igihugu cya Djibouti giherereye mu ihembe rya Afurika hafi y’inyanja itukura. Gihana imbibi n’icya Somaliya, Ethiopiya, Eritereya ndetse na Yemen yo muri Aziya.
Djibouti yabonye ubwigenge tariki ya 27 Kamena 1966, aho cyari cyarakolonijwe n’u Bufaransa.
Kuva iki gihugu cyabona ubwingenge cyayobowe n’abaperezida babiri gusa, aho kikigenga cyayobowe na Hassan Gouled Aptidon guhera 27 Kamena 1977 kugeza 9 Mata 1999.
Perezida uriho ubu, Ismail Omar Guelleh, amaze imyaka 18 ayobora, aho yatangiye tariki ya 9 Mata 1999.
Gifite ubuso bungana na kilometer kare 23 200. Ibarura ryo muri 2012 ryerekanye ko iki gihugu gituwe n’abaturage bagera 858 767.
Umurwa mukuru wa Djibouti witwa Djibouti ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu ikitwa Djibouti.
Igifaransa n’icyarabu ni zo ndimi z’ubutegetsi zikoreshwa muri iki gihugu.
Icyizere cyo kubaho cy’abagabo ni imyaka 57 na ho abagore ni imyaka 62.
Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh yakirwa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe igihe yasuraga u Rwanda (Ifoto/GovRw)