• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Editorial 08 May 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2014, ikipe ya Police HBC yatsinze APR HBC mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa munani mu cyiciro kibanza ku bitego 29-27.

Ni umukino utari woroshye kuko aya makipe yombi yari ataratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona y’uyu mukino w’intoki yatangira. Umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Ntabanganyimana Antoine yagize ati:” uyu mukino ntiwari utworoheye kuko APR HBC yashakaga kudutsinda byanze bikunze ariko ntibyayikundira kuko twari twariteguye ku buryo buhagije.

Twakoze imyitozo myinshi kandi abakinnyi banjye bafite gahunda yo kwegukana igikombe cy’iyi shampiyona nk’uko babigenje umwaka ushize.”Igice cya mbere cyari cyarangiye Police HBC iri mbere n’ibitego 14 kuri 11 bya APR HBC.

Ikipe ya Police HBC ikomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota yose 24 kuri 24 mu mikino 8, ikaba izigamye ibitego 185. Umukino wa Police HBC usoza imikino ibanza uzaba ku cyumweru gitaha tariki ya 15 Gicurasi ukazayihuza n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma). Umutoza wa Police HBC yavuze ko kuba ikipe ye ikomeje kwitwara neza biterwa n’imyitozo bakora ihoraho ndetse no kuba ubuyobozi bw’ikipe n’ubwa Polisi y’u Rwanda muri rusange buba hafi y’ikipe kandi bukayifasha mu byo ikenera byose.

AIP Ntabanganyimana Antoine yavuze kandi ko akurikije imikinire y’ikipe atoza, adashidikanya ko no ku rwego mpuzamahanga bakwitwara neza nk’uko byabagendekeye umwaka ushize, ubwo begukanaga irushanwa ryahuje amakipe muri uyu mukino yo mu bihugu byo muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba ryabereye mu Rwanda. Ngo iriteganyijwe kuzaba mu mpera z’uyu mwaka naryo bakaba bazitwara neza.

RNP

2016-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda

Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda

Editorial 25 Apr 2016
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Editorial 20 Sep 2023
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Editorial 04 Nov 2024
Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Editorial 28 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –  Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

Editorial 27 Mar 2017
Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba
Amakuru

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Editorial 19 Oct 2021
Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 16 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru