Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2014, ikipe ya Police HBC yatsinze APR HBC mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa munani mu cyiciro kibanza ku bitego 29-27.
Ni umukino utari woroshye kuko aya makipe yombi yari ataratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona y’uyu mukino w’intoki yatangira. Umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Ntabanganyimana Antoine yagize ati:” uyu mukino ntiwari utworoheye kuko APR HBC yashakaga kudutsinda byanze bikunze ariko ntibyayikundira kuko twari twariteguye ku buryo buhagije.
Twakoze imyitozo myinshi kandi abakinnyi banjye bafite gahunda yo kwegukana igikombe cy’iyi shampiyona nk’uko babigenje umwaka ushize.”Igice cya mbere cyari cyarangiye Police HBC iri mbere n’ibitego 14 kuri 11 bya APR HBC.
Ikipe ya Police HBC ikomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota yose 24 kuri 24 mu mikino 8, ikaba izigamye ibitego 185. Umukino wa Police HBC usoza imikino ibanza uzaba ku cyumweru gitaha tariki ya 15 Gicurasi ukazayihuza n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma). Umutoza wa Police HBC yavuze ko kuba ikipe ye ikomeje kwitwara neza biterwa n’imyitozo bakora ihoraho ndetse no kuba ubuyobozi bw’ikipe n’ubwa Polisi y’u Rwanda muri rusange buba hafi y’ikipe kandi bukayifasha mu byo ikenera byose.
AIP Ntabanganyimana Antoine yavuze kandi ko akurikije imikinire y’ikipe atoza, adashidikanya ko no ku rwego mpuzamahanga bakwitwara neza nk’uko byabagendekeye umwaka ushize, ubwo begukanaga irushanwa ryahuje amakipe muri uyu mukino yo mu bihugu byo muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba ryabereye mu Rwanda. Ngo iriteganyijwe kuzaba mu mpera z’uyu mwaka naryo bakaba bazitwara neza.
RNP