• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»polisi yatangiye iperereza k’urugomo rw’impunzi z’abanyekongo bakoze basohotse inkambi ya Kiziba
Impunzi z'abanyekongo ziraye mu muhanda i Karongi

polisi yatangiye iperereza k’urugomo rw’impunzi z’abanyekongo bakoze basohotse inkambi ya Kiziba

Editorial 22 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Polisi y’igihugu yatangiye gukora iperereza ku mpamvu zateye imyigaragambyo ivanze n’urugomo yatangiye ku wa 20 Gashyantare 2018 mu nkambi y’impunzi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, ahacumbikiwe ibihumbi by’Abanye- Congo.

Iyi myigaragambyo yakurikiye umwanzuro wafashwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), risanzwe rigaburira impunzi ryagabanyije 25% ku biribwa impunzi zahabwaga bitewe n’igabanuka ry’ingengo y’imari rigenerwa. Impunzi zose zicumbikiwe mu Rwanda zirebwa n’uyu mwanzuro wa WFP ariko haje kwigaragambya iz’Abanye- Congo i Kiziba.

Izo mpunzi zasohotse ari ikivunge mu nkambi ku wa 20 Gashyantare 2018, zerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR). Zimwe zaharaye, izindi zongera kuhabyuklira kuri uyu wa Gatatu nk’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yabitangarije IGIHE.

Mu butumwa bwasohowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi ushinzwe Ibibazo by’impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR); Rwahama Jean Claude, yavuze ko impunzi zaganirijwe kenshi kuri iyi ngingo y’igabanuka ry’inkunga ntizumve, zikigaragambya, zikanashyiramo urugomo.

Yagize ati “Abahagariye impunzi bagiye bahura kenshi n’ubuyobozi bw’inkambi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye ku mpamvu z’uyu mwanzuro. Birababaje kuba hari ababirenzeho bagahitamo gukoresha ingufu barwanya inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano bari muri gahunda yo kumva no gushakira ibisubizo ibibazo byabo.”

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza kubahiriza uburenganzira bw’impunzi ariko na zo zigomba kubahiriza amategeko y’igihugu kizicumbikiye. Ni na yo mpamvu Polisi y’igihugu igiye gukora iperereza kuri iki kibazo hanyuma ugaragaweho gutiza umurindi ibikorwa binyuranye n’amategeko abibazwe.”

Rwahama kandi yahakanye ibivugwa ko hari gahunda yo gushyira impunzi mu byiciro by’Ubudehe kuko iyi ari gahunda ireba Abanyarwanda gusa.

Hatangajwe ko Guverinoma y’u Rwanda izi ko amashami y’Umuryango w’Abibumbye yashatse gukoresha uburyo nk’ubu kugira ngo mu buryo bukwiye, bakomeze gufasha impunzi hashingiwe ku byo zikenera n’ubushobozi bwazo nk’uko biri mu murongo mugari w’Umuryango wAbibumbye ujyanye no gufasha impunzi.

Inkambi ya Kiziba ni imwe muri eshanu z’Abanye- Congo ziri mu Rwanda. Yashinzwe mu 1996 ubwo ibihumbi byabo bahungaga umutekano muke wari mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi nkambi ubu icumbikiye impunzi zisaga 17,000.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gucungira umutekano impunzi ziri ku butaka bwayo, kandi izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu gushaka ibisubizo bishoboka mu guteza imbere imibereho myiza y’Impunzi ziri mu Rwanda.

2018-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Editorial 06 Nov 2018
Ubujurire: Adeline Rwigara yanze kuburana avuga ko yakorewe iyicarubozo

Ubujurire: Adeline Rwigara yanze kuburana avuga ko yakorewe iyicarubozo

Editorial 16 Nov 2017
Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Editorial 16 May 2023
Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Editorial 22 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball
Amakuru

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Editorial 07 Aug 2023
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere
UBUKUNGU

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Editorial 10 Jul 2018
IBUKA irasaba ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda ashyikirizwa ubutabera
Mu Mahanga

IBUKA irasaba ko Padiri Nahimana Thomas nagera mu Rwanda ashyikirizwa ubutabera

Editorial 22 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru