Mu rwego rwo kubahiriza umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama yasojwe ku itariki 13 Werurwe wasabaga inzego zose z’ubuyobozi gufatanya mu kurwanya iki cyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko n’ubundi Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite ingamba zo kurwanya iki cyaha ariko ko igiye kurushaho gukangurira abantu kukirinda no kugira uruhare mu kukirwanya.
Yagize ati:”Mu Rwanda ntihakunze kugaragara ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, ariko intego ya Polisi y’u Rwanda ni ukurwanya ko hagira n’umuntu n’umwe urikora.Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu bukangurambaga bwo kurirwanya.”
Ku itariki 17 Werurwe, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bagera kuri 300 biga muri Institut Sécondaire d’Education Téchnique et Artistique de Runda (ISETAR) abasobanurira uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uko bakwirinda kugwa mu mutego w’abarikora.
Iki kiganiro yakibahereye muri iri shuri riri mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda.
CIP Kalisa yabwiye abo banyeshuri n’abarezi babo bitabiriye icyo kiganiro ati:” Abakora ubucuruzi bw’abantu bigaragaza nk’abagiraneza. Babwira abo bashaka kujya gucuruza ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri meza mu bindi bihugu.”
Yababwiye ko iyo babagejeje aho babajyana; babambura ibyangombwa byose;hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse n’ibikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi.
Yongeyeho ko hari n’abo bavanamo ingingo z’umubiri nk’impyiko, hanyuma zikagurishwa ku mpamvu zinyuranye.
CIP Kalisa yagize ati:”Nti byumvikana ukuntu umuntu mutaziranye, ndetse mutanafitanye isano akwizeza bene biriya bitangaza maze nawe ukabyemera.
Akibikubwira, uba ukwiriye guhita umwamaganira kure, kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa.”
Yasabye kandi abo banyeshuri gufata ingamba zo kwirinda inda zitateganijwe, aha akaba yarabasobanuriye ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, ari na bwo mvano yo kuzitwara.
Umwe muri abo banyeshuri witwa Semiga Alex yagize ati:” Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda cyatumye nsobanukirwa amayeri abo bagizi ba nabi bakoresha kugira ngo babone uwo bajya gucuruza. Ubu njye ntaho bashobora kumpera; yewe n’uwabigerageza yaba yishyize mu mazi abira kuko nahita mbibwira Polisi y’u Rwanda.”
Umuyobozi w’iri shuri, Nkikabahizi Caldephore yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abo banyeshuri ndetse n’imana yabagiriye; maze abasaba kuzikurikiza.
RNP