Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ibiro, amakompanyi n’abantu ku giti cyabo bakora ibikorwa by’ivunja n’ivunjisha mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba(FIU) , Assistant Commissionner of Police(ACP) Joseph Costa Habyara , rikaba rifite inshingano z’ingenzi zo kwegeranya, gusesengura, kugeza amakuru ku babishinzwe no kugenza ibyaha, mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, atangaza ko abakora ijunja n’ivunjisha bitemewe bakigaragara kandi bakorana n’abafite ibiro n’amakompanyi bakora ako kazi nta burenganzira bafite.
ACP Habyara agira ati:” Amabanki n’ibiro bivunja ni abahawe uburengenzira n’ibyangombwa byo gukora ibyo bikorwa, mu gihe hari n’abandi babikora ariko babiherewe uburenganzira bitewe n’ubucuruzi bakora ndetse n’abo bakira, aba ni nk’abakorera ku ma hoteli, za kazino, kompanyi z’ubukerarugendo no gutwara abantu, amaduka yo ku bibuga by’indege n’ahandi bakira abanyamahanga n’abandi badatuye mu gihugu.
Kuri ubu mu Rwanda, hari ibiro by’ivunjisha 88 bibifitiye uburenganzira n’ibyangombwa, muri byo 55% bikorera mu mujyi wa Kigali.
Muri Nzeli umwaka ushize, Polisi yakoze umukwabu wo kurwanya abavunja mu buryo butemewe ndetse n’ubundi bucuruzi butemewe bufite aho buhuriye n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga, aho hafashwe abantu benshi barimo n’abavunja ku buryo butemewe.
ACP Habyara akomeza agira ati:”Amabwiriza agenga ubu bucuruzi asanzwe yarashyizweho kugirango arinde ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda. Aya mabwiriza akaba agizwe n’amategeko ahana abanyuranya nayo, itegeko rigenga Banki Nkuru hamwe n’amabwiriza agenga ibiro by’ivunjisha.”
Itegeko nshinga , mu ngingo yaryo ya 488 ivuga ku kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n‟amategeko, ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y‟u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
ACP Habyara yongeraho ati:” N’ubwo hasanzweho amategeko n’amabwiriza agenga ubu bucuruzi ariko, ntibibuza ko hakiboneka abakivunjisha mu buryo butemewe n’amategeko ahanini bakorana n’ibiro by’ivunjisha nabyo bitemewe cyangwa abantu ku giti cyabo babikora mu buryo bwa magendu.”
Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko ikoreshwa nabi ry’ibikorwa by’ivunjisha rigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu harimo guta agaciro k’isoko ry’ivunjisha, ubukungu bw’igihugu bushingira ku ifaranga ry’amahanga, guta agaciro kw’ifaranga ry’imbere mu gihugu, ibyoherezwa mu mahanga bibura ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga , habaho kunyereza imisoro ku bakora ivunjisha ritemewe no kubagenzura ngo bafatwe bikagorana kandi hakabaho ihererekanya ry’amafaranga ritemewe ndetse no gutera inkunga iterabwoba byose bidashobora kugenzurwa neza.
Akaba ahamagarira abanyarwanda n’abandi bantu bose baba mu Rwanda kwirinda ibyo bikorwa by’ivunjisha bitemewe(black markets/ marché noirs), ubucuruzi bujyanye nabyo ndetse no kwishyura mu mafaranga y’amahanga.
Barahamagarirwa kandi gukorana na Polisi batanga amakuru ku bakora ubwo bucuruzi butemewe hagamijwe kurinda ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu cyacu.
Bwana Muhigi Zéphanie, uhagarariye ishyirahamwe ry’abafite ibiro by’ivunjisha( Rwanda Forex Bureaux Association) yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo guca akajagari mu bikorwa by’ivunja n’ivunjisha aho yagize ati:” Aka kajagari kadukururiraga igihombo kuko twe dutanga imisoro kandi dukodesha aho dukorera mu gihe bariya bo batagira aho bakorera bo basanga abavunjisha aho bari, kandi bagakwepa imisoro.”
Yavuze ko ishyirahamwe ryabo ryiteguye gukorana na Polisi ngo akajagari gacike kandi agira inama abakora ubu bucuruzi mu buryo butemewe ko batangira gahunda yo gushaka ibyangombwa kuko imitangire yabyo isobanutse kandi abadashoboye gukora bonyine bakaba bakwishyira hamwe.
RNP