Kuri uyu wa 12 Nzeli, Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye nyuma yo kwibirwa kandi igafatirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.
Uyu mugabo yandikishije imodoka ye Land Cruiser Pick-Up ifite plaki EE519B byavugwaga ko yibiwe I Kampala ku italiki 28 Nyakanga mbere y’uko abayibye bayizana mu Rwanda, aho yafatiwe.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kulamba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda ni we wayoboye umuhango wo gushyikiriza uwitwa Deng Jacob Garang imodoka ye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Iyi modoka yayibiwe I Kampala ikaba ari iy’umuvandimwe we witwa Luil Garang Deng.
Jacob yatangaje ko yambutse umupaka wabo ajya muri Uganda ku italiki ya 26 Nyakanga, ari kumwe n’umukanishi w’umugande ukorera muri Sudani y’Epfo, aho yahise ajyana iyi modoka mu igaraji I Kampala kuko hari ibyo bagombaga gukoraho.
Jacob yagize ati:”Nasize barimo kuyikora, nsubiyeyo ntangazwa n’uko bambwiye ko nyuma y’icyumweru, ya modoka yibwe na wa muntu twahazanye nitaga inshuti kandi wari wananyijeje ko izakorwa neza.”
Yakomeje agira ati:” Icyo gihe, sinatekerezaga ko hari aho nzongera kuyibona ariko ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda ku bunyamwuga n’ubunyangamugayo byayo, igihe nabwiraga abantu ko imodoka yange yafatiwe I Kigali, bagereranyaga Polisi ya hano n’izindi zo mu karere, bakanca intege ko ntayo nzabona”.
Yongeyeho ko ibyo abonye bibeshyuje ibyo bavugaga aho yagize ati:” Ubwo negeraga Polisi y’u Rwanda, bambwiye ko hari inzira umuntu agomba kunyuramo none uyu munsi nishimiye ko nsinyiye ko mpawe imodoka yanjye.”
ACP Kulamba atangaza ko imodoka yafatiwe I Gikondo ku italiki 4 Kanama, ahafatiwe n’abari bayifite.
Aha yagize ati:” Nyuma yo kubona amakuru ku modoka y’injurano, iperereza ryahise ritangira maze abapolisi bayifatira I Gikondo , twabimenyesheje bagenzi bacu bo muri Sudani y’Epfo, bohereza ibyangombwa byose ku modoka yavugwaga muri iki kibazo ndetse n’ibya ba nyirayo biciye mu itumanaho ryitwa I-24/7 dusanzwe dukoresha hagati yacu.”
ACP Kulamba yarangije avuga ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya Interpol yo mu Rwanda n’izo mu karere cyane cyane izo muri EAPCCO aho yagize ati:”Iyo hagize icyibwa kikajyanwa mu kindi gihugu , turavugana kandi tugafatanya mu iperereza no kukigaruza, tutibagiwe no gufata abakekwa.”
(ACP) Tony Kulamba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda asubiza Deng Jacob Garang imodoka ye