• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi itsinda ry’abantu biyitirira akazi badakora

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi itsinda ry’abantu biyitirira akazi badakora

Editorial 11 Nov 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi itsinda ry’abantu batanu, biyitaga abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, abandi bakiyita abakozi b’urukiko.

Abakekwa bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kubashakisha byabereye i Kigali n’i Rusizi, nyuma y’aho bamburiye amafaranga umuturage wari ufite urubanza yatsindiwe mu nkiko zisanzwe akajuririra ku rwego rw’Umuvunyi.

Mu bakekwa harimo umukobwa witwa Nizeyimana Florence wihimbye Aline Mammy, wiyitaga umukozi w’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo aho uwo bambuye amafaranga yigeze kuburanira, akaba ari nawe wari umuhuzabikorwa w’ubu bujura.

Abandi ni Ndayishimiye Joseph wihimbye Nkurunziza Emmanuel na Makambo Manasseh wihimbye Umuhire Jacques nabo biyita abakozi b’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo .

Hagati aho ariko, Rutaganzwa Eric wiyitaga Kajangwe na Ndayisabye Victor wiyitaga Claude bo, bafungiye muri gereza ya Kigali ku Muhima nyuma yo kwaka amafaranga uriya muturage nabo biyita abakozi bo ku rwego rw’Umuvunyi.

Uko byagenze

Nk’uko bitangaza na Jean Aimé Kajangana akaba n’umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, avuga ko babonye amakuru ko hari abantu biyitirira urwego akorera, bakabeshya abaturage bagamije indonke zitandukanye.

Nk’uko abivuga, umwe mu bahuye n’aba batekamutwe ni Mpawenimana Fulgence, wari waratsinzwe urubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo, arutsindwa mu rwisumbuye n’urukuru, maze ajyana ikibazo cye ku rwego rw’Umuvunyi ngo arenganurwe.

Avuga ko nyuma habonetse abagabo babiri biyitaga abakozi bo ku rwego rw’Umuvunyi , boherejwe na Florence ukomoka mu murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi ari nawe wari wavuganye na Mpawenimana; bamusezeranya kuzamugira mu kibazo ariko bamusaba amafaranga 400,000 ndetse arayabemerera.

Kajangana yagize ati:” Nyuma yo kutabashira amakenga,yabimenyesheje Urwego rw’Umuvunyi maze ku italiki ya 20 Ukwakira, ku Kacyiru mu karere ka Gasabo, mu gihe cyo kuyaha Ndayisabye, ku bufatanye bwa Polisi atabwa muri yombi, mbere gato yo gufatira Rutaganzwa i Nyamirambo.”

Avuga ko bafashwe bakimara kumenyesha uwari wabohereje ko amafaranga bayahawe.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufatwa, telefoni zabo zarafashwe, Florence akeka ko bashatse kutamuha kuri ayo mafaranga, maze aho yari mu karere ka Rusizi, ashyiraho irindi tsinda rigizwe na Makambo wari kuba umucamanza na Ndayishimye wari kumubera umwanditsi.

Icyo gihe batangiye guhamagara Mpawenimana bamusaba 300,000; nabo uko ari batatu , ku italiki 8 Ugushyingo batawe muri yombi i Rusizi ubwo bari bategereje uyu mugabo ngo abazanire amafaranga.

Aha Kajangana yagize ati:”Turasaba abantu bose kumenya aho serivisi zitangirwa n’uko zisabwa, uguye mu kibazo nk’iki wese akwiye kumenya aho abariza no kurwanya ibikorwa nk’ibi kuko serivisi zishyurwa ahantu hazwi, si ku bantu ku giti cyabo cyangwa kuri telefone.”

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko hagati y’Urwego rw’Umuvunyi na Polisi harangwa imikoranire myiza mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha muri rusange.

-4633.jpg

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege

ACP Badege yagize ati:”Tuzi ko hari abigize abahuza hagati y’abashaka serivisi n’abazitanga mu nzego zitandukanye, ibi bibangamira imitangire ya serivisi kandi ntidushobora kubyihanganira nk’abashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, kimwe n’abandi banyarwanda bose.”

Yavuze ko aba bakekwa bakurikiranyweho ibyaha bibiri, ubwambuzi bukoresheje amayeri mu ngingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kugeza ku myaka itanu n’ihazabu igera kuri miliyoni 5; ndetse no kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe giteganywa n’ingingo ya 616, iteganya igifungo kiva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu.

RNP

2016-11-11
Editorial

IZINDI NKURU

Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa

Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa

Editorial 09 Dec 2016
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Editorial 25 Aug 2022
Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Editorial 02 Jun 2022
Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe

Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe

Editorial 08 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Editorial 16 May 2018
Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020
UBUKUNGU

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Editorial 12 Jul 2019
Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo
Mu Mahanga

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Editorial 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru