• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y’umunsi wa 11 wa PNL

Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y’umunsi wa 11 wa PNL

Editorial 27 Nov 2023 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru nibwo hakinwe umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, ni umunsi wasize amakipe arimo APR FC , Rayon Sports na Kiyovu SC zitakaje amanota abiri muri atatu bahataniraga.


Duhereye ku munsi wo kuwa Gatanu, ikipe ya Gorilla FC yararanye amanota atatu, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Etoile de l’Est igitego kimwe ku busa.

Bucyeye bwaho, ikipe ya Police FC yo yatsindiye Amagaju mu ntara y’amajyepfo ibitego bibiri kuri kimwe , ni ibitego bya Police byatsinzwe Bigirimana Abedi ndetse na Akuki Djibrine.

Ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino urangira amakipe yombi arangije umukino ari igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya Bugesera FC yari iheruka kubona umotoza mushya Haringingo Francis yo yatsindiwe mu rugo n’ikipe ya Marines FC igitego kimwe ku busa.

APR FC yo yari yakiriye ikipe ya AS Kigali umukino ubera kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo z’igihugu yari yatsindiwe na Rutahizamu wayo Victor Mbaoma, kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

Umukino wahuje ikipe ya Kiyovu SC na Sunrise FC ukabera I Nyagatare Ntabwo wakinwe ku wa gatandatu kuko imvura yaguye ari nyinshi bituma wimurirwa ku cyumweru, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Mukura VS yo yakinaga na Muhazi United, amakipe yombi akaba yakiniye i Huye umukino urangira ari ubusa ku busa.

Umunsi wa 11 wasojwe na Gasogi United itsinda ikipe ya Musanze FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Henock na Djoumeko.

Kugeza ubu Musanze FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 23 ikurikiwE na APR FC na Police FC zo zifite amanota 22.

Kuri uyu wa Kabiri Police irakina na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa gatanu utarabereye igihe kuko yo na APR FC izakina na Sunrise FC kuwa gatatu bari mu mikino Nyafurika.


2023-11-27
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Editorial 17 May 2025
Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Editorial 03 May 2023
Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Editorial 30 Jun 2024
Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu

Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu

Editorial 19 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo
Amakuru

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Editorial 05 May 2023
‘U Rwanda  nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR
ITOHOZA

‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

Editorial 29 Mar 2017
Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Editorial 11 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru