Kuri uyu wa Kane Tariki 06 Nyakanga 2023 ku kicaro cya ‘RGL Security Company’ giherereye mu murenge wa Ndera wo mu karere ka Gasabo niho habereye umuhango wo gisinya amasezerano hagati ya Rayon Sports na RGL.
Rayon Sports yari ihagarariwe n’umunyamabanga wayo Patrick Namenye. Uyu munyamabanga yatangaje ko yishimiye aya masezerano kuko azafasha ikipe kwitegura neza uyu mwaka w’imikino kuko izanahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF.
Patrick Namenye yagize ati: “Iki kigo twasinyanye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa bitewe n’umusaruro uzayava mo. Kizadufasha cyane kuko hari amafaranga kizaduha kandi ahagije gusa twumvikanye kutayatangaza ahubwo bigakomeza kuba ibanga ry’abasinyanye amasezerano.”
Uwari uhagarariye RGL Security Company, Patrick Ouko usanzwe ari umuyobozi w’iki kigo mu Rwanda yahamije ko impamvu yatumye bahitamo gukorana na Rayon Sports ari uko ari ikipe ikunzwe yafasha kwamamaza ibikorwa byabo.
Patrick Ouko yagize ati: “Ntibyatugoye gufata umwanzuro wo gukorana na Rayon Sports kuko natwe muri RGL tugira intero ivuga ngo turi ikigo cya rubanda kandi gikorera rubanda. Ni kimwe na Rayon Sports kuko nayo ari ikipe ya rubanda. Twizeye ko muri uyu mwaka twasinyanye tuzagira umusaruro wisumbuyeho kandi bizanagira uruhare mu biganiro byo kongera amasezerano kuko ntitwifuza ko aba umwaka umwe gusa.”
RGL Security Company ni ikigo mpuzamahanga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kimaze imyaka irenga 30 gishinzwe ariko kimaze imyaka 13 gikorera mu Rwanda kuko kihakorera kuva mu 2010.
RGL ifite abakozi basaga 3300 itanga Serivisi zitandukanye zirimo gucunga umutekano hifashishijwe Camera, abarinzi, ibyuma bitabaza, gukumira inkongi z’umuriro n’ibindi.