• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Editorial 14 Dec 2018 POLITIKI

Mu gihe habura iminsi itageze ku 10 ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubugizi bwa nabi mu gihe cyo kwiyamamaza butangiye kugenda bufata intera, aho nyuma ya Lubumbashi kuwa Kabiri ushize, ahapfuye abayoboke ba Martin Fayulu, abandi benshi bagakomereka, kuri uyu wa Kane naho i Mbuji-Mayi, ahari hategerejwe umukandida Felix Tshisekedi hapfuye umuntu.

Amakuru yagiye atangazwa aravuga ko uyu muntu yapfuye umukandida Tshisekedi ataragera no muri uyu murwa mukuru w’Intara ya Kasai y’Iburasirazuba, hamwe mu hantu ishyaka UDPS rifite abayoboke benshi. Guhera mu gitondo, ihuriro ry’urubyiruko rwa UDPS ryari ryatangaje ko ryabujijwe kujya kwakira umukandida wabo ku kibuga cy’indege, aho ngo mu nzira inzego z’umutekano zari zashinze za bariyeri.

Iri huriro rikaba ryemeje ko umwe mu basore barigize yishwe n’abashinzwe umutekano, aho amakuru y’ibanze ubuyobozi bw’Intara ya Kasai y’Iburasirazuba bwabashije kubona yemeza ko uwo musore yateye amabuye ikamyo yari irimo abasirikare.

Ariko nk’uko bitangazwa na RFI, guverineri w’iyi ntara ubwe yavuze ko atari mu mwanya wo gutanga ibisobanuro birambuye ku imvano y’iyicwa ry’uyu musore. Guverineri Alphonse Kasanji Ngoyi yahamagariye amashyaka yose gutuza no kwirinda ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose.

Yagize ati: “Mu gihe dutegereje raporo ya nyuma y’inzego z’umutekano, tubabajwe n’urwo rupfu kandi turarwamaganye dukomeje kubera ko twahaye ubutumwa abaturage bwo kubahiriza amahame ya demokarasi n’ubworoherane. Kandi abajya kwakira umukandida wabo bafite uburenganzira bwo kujya kumwakira, ariko batagabye ibitero ku by’abandi, gusahura, gutera amabuye.”

Abantu batandatu bamaze kwicwa mu minsi 3

Uyu muntu wishwe aje yiyongera ku bandi bayoboke batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo umukandida Martin Fayulu yajyaga I Lubumbashi ahapfuye batatu, n’abandi babiri bapfiriye muri Kalemie. Muri rusange abantu batandatu bakaba bamaze kuburira ubuzima mu bikorwa byo kwiyamamaza by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu minsi itatu.

Ubwo kandi abandi benshi barakomeretse, harimo abakomeretse bikomeye nk’abari mu Bitaro bya Sendwe mu Ntara ya Haut-Katanga. Abayobozi b’intara bo banyomoza ko hakoreshejwe amasasu ya nyayo ndetse n’iyi mibare y’abamaze gupfa.

2018-12-14
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2024
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Editorial 06 Dec 2018
Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Administrator 10 Dec 2025
Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Editorial 18 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa
HIRYA NO HINO

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Editorial 19 Aug 2019
Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo
Mu Mahanga

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Editorial 16 Jul 2016
Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira  kwaka ruswa
Mu Mahanga

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa

Editorial 04 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru