Imirwano yahuje ingabo za FARDC n’inyeshyamba za FDLR, yateje impungenge mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikinyamakuru DW gitangaza ko imirwano ya FDLR n’ingabo za Leta atari ikintu gishya ku butaka bw’iki gihugu, ariko ko iteye impungenge mu gihe habura amezi agera kuri atatu ngo batore umukuru w’igihugu.
Gitangaza ko mu cyumweru gishize, aribwo izi mpande zombi zakozanyijeho, abasivile babiri bahasiga ubuzima na bamwe mu basirikare ba Leta barakomereka.
Uyu mutwe wa FDLR umaze imyaka 24 mu mashyamba ya Congo, mu mwaka wa 2015, ngo abantu basaga 400 bagiye bitandukanya nawo bajya mu nkambi, mbere y’uko bazacyurwa mu Rwanda.
Mu gihe bamwe bataha ku bushake bwabo, abandi bakinangira imitima bavuga ko batizeye umutekano wabo bageze mu Rwanda, umuyobozi wungirije wa Sosiyeti sivile muri RDC, Robert Kabakela avuga ko u Rwanda ntacyo rukora ngo izi nyeshyamba zitahe n’abazikomokaho bose.
Ati “Hasinywe amasezerano yo kurinda abaturage aba cyangwa bariya, ariko amahanga nta gitutu ashyira ku Rwanda”.
Nubwo hari abatashye mu Rwanda, Robert avuga ko n’abandi kuba bakiri ku butaka bwabo kandi banafite intwaro, ari ikintu gikomeza kubatera inkeke, ati “Banze gusubira iwabo kandi ni abarwanyi ku butaka bwacu, twifuza ko na MONUSCO yabidufashamo”.
Akomeza avuga ko batifuza abantu bitwaje intwaro ku butaka bwabo, ahubwo ko uwifuza kuhaguma yabanza agashaka ibyangombwa by’ubuhunzi, kuba hakigabwa ibitero akabibona nk’imbogamizi ku matora. Ati “ Hagomba kwamburwa intwaro abakomeje ibikorwa ku butaka bwacu, bamwe buzuza imifuka yabo mu gihe amatora yegereje”.
RUGENDO
NTA FDRL IKIBAHO ??ABATEGETSI BATANDUKANYE BATUBWIYEKO FDRL YASHIZE!!!
yewe KABAREBE na MUSHIKIWABO batubwiye ko nta nyeshyamba ya fdrl ikiriho
batumbwiye ko bose bazanye na rwarakabije abanda bararashwe!!keretse niba ari abanyecongo
bahindutse fdrl!!