Ubushinjacyaha Bukuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bwashyiriyeho Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi, impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, uyu akaba ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Alexis Thambwe Mwamba yabigarutseho kuri uyu wa 16 Kanama, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’ihuriro Front commun pour le Congo (FCC), ribarizwamo Perezida Joseph Kabila.
Minisitiri Mwamba yagize ati “Ku butabera bwa Congo, Moïse Katumbi ni umunyabyaha wihishe ubutabera, ugomba gutabwa muri yombi […] Izi mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zashyizweho kandi zirakomeza kugira gaciro. Zashyikirijwe ibihugu bimwe bya Afurika n’iby’i Burayi.”
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, uyu mugabo wahoze ari guverineri w’Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro wifuzaga no kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, yashyiriweho izi mpapuro nyuma y’ibirego bimugarukaho guhera mu 2016.
Leta ya Congo yo yanahakanye ko Katumbi yasabye kwinjira mu gihugu akabyangirwa, ahubwo Minisitiri Tambwe avuga ko ibyatangajwe ko yangiwe kwinjira muri RDC anyuze muri Zambia ari nk’ikinamico nsa.
Yakomeje agira ati “Ibyo byabereye muri Kasumbalesa byari umukino wa politiki. Ntabwo yashakaga kuza kuri ubu butaka. Itegeko ryari ryahawe polisi ntabwo ryari ukumubuza kwinjira ahubwo ryari iro kumufata. Iyo ashaka kwinjira mu gihugu yari kwemererwa ariko umugambi uhari ari ugushyira mu bikorwa itegeko ryatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru.”
Katumbi wahoze ari umunu wa hafi wa Perezida Kabila, yagiye ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu 2015, ava mu gihugu muri Gicurasi 2016 ku mpamvu z’uburwayi, agenda ubwo.
Nyuma yaje no gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu adahari nyuma y’uko ubucamanza bwa RDC bumuhamije ko hari inzu y’Umugereki yariganyije, ariko we arabihakana. Nyuma umucamanza Chantal Ramazani wamuhamije icyo cyaha nawe yarahunze, avuga ko yabikoze kubera igitutu yashyizweho.
Katumbi anashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu bishingiye ku bacanshuro bivugwa ko yagiye yinjiza mu gihugu. Uru rubanza rwarimuriwe ku wa 10 Ukwakira.