• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Moïse Katumbi yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi

RDC: Moïse Katumbi yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi

Editorial 17 Aug 2018 POLITIKI

Ubushinjacyaha Bukuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bwashyiriyeho Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi, impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, uyu akaba ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Alexis Thambwe Mwamba yabigarutseho kuri uyu wa 16 Kanama, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’ihuriro Front commun pour le Congo (FCC), ribarizwamo Perezida Joseph Kabila.

Minisitiri Mwamba yagize ati “Ku butabera bwa Congo, Moïse Katumbi ni umunyabyaha wihishe ubutabera, ugomba gutabwa muri yombi […] Izi mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zashyizweho kandi zirakomeza kugira gaciro. Zashyikirijwe ibihugu bimwe bya Afurika n’iby’i Burayi.”

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, uyu mugabo wahoze ari guverineri w’Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro wifuzaga no kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, yashyiriweho izi mpapuro nyuma y’ibirego bimugarukaho guhera mu 2016.

Leta ya Congo yo yanahakanye ko Katumbi yasabye kwinjira mu gihugu akabyangirwa, ahubwo Minisitiri Tambwe avuga ko ibyatangajwe ko yangiwe kwinjira muri RDC anyuze muri Zambia ari nk’ikinamico nsa.

Yakomeje agira ati “Ibyo byabereye muri Kasumbalesa byari umukino wa politiki. Ntabwo yashakaga kuza kuri ubu butaka. Itegeko ryari ryahawe polisi ntabwo ryari ukumubuza kwinjira ahubwo ryari iro kumufata. Iyo ashaka kwinjira mu gihugu yari kwemererwa ariko umugambi uhari ari ugushyira mu bikorwa itegeko ryatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru.”

Katumbi wahoze ari umunu wa hafi wa Perezida Kabila, yagiye ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu 2015, ava mu gihugu muri Gicurasi 2016 ku mpamvu z’uburwayi, agenda ubwo.

Nyuma yaje no gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu adahari nyuma y’uko ubucamanza bwa RDC bumuhamije ko hari inzu y’Umugereki yariganyije, ariko we arabihakana. Nyuma umucamanza Chantal Ramazani wamuhamije icyo cyaha nawe yarahunze, avuga ko yabikoze kubera igitutu yashyizweho.

Katumbi anashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu bishingiye ku bacanshuro bivugwa ko yagiye yinjiza mu gihugu. Uru rubanza rwarimuriwe ku wa 10 Ukwakira.

2018-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika ishobora gukoresha Museveni  mu mugambi wo gucamo Congo-Kinshasa ibice

Amerika ishobora gukoresha Museveni  mu mugambi wo gucamo Congo-Kinshasa ibice

Editorial 17 Nov 2017
Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Editorial 24 Mar 2018
U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Editorial 08 Apr 2019
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Editorial 02 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016
IMIKINO

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Editorial 20 Nov 2016
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze
Amakuru

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017
Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda
HIRYA NO HINO

Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda

Editorial 21 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru