Abantu bitwaje intwaro ku Cyumweru biciye mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, umupadiri wari umaze gutura igitambo cya misa.
Nk’uko byatangajwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Goma, Louis de Gonzague Nzabanita, Padiri Étienne Sengiyumva, wayoboraga Paruwasi ya Kitchanga yishwe arashwe n’abo mu mutwe wa Maï-Maï Nyatura, mu gace ka Kyahemba.
Nzabanita yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko uyu mupadiri w’imyaka 38, yarashwe mu mutwe ubwo yari amaze gusangira ifunguro n’abakirisitu bari bitabiriye misa nkuru yari yanatangiwemo isakaramentu ryo kubatizwa no gushyingirwa.
Agace ka Kyahemba gaherereye i Masisi muri kilometero 87 uvuye i Goma, gasa n’akigaruriwe n’umutwe wa Nyatura uvuga ko urengera inyungu z’abahutu bavuga Ikinyarwanda. Nta bikorwa by’ingabo cyangwa abapolisi ba RDC baharangwa.
Kwicwa k’uyu mupadiri bije bikurikira ishimutwa rya Padiri Célestin Ngango watwawe ku wa Gatanu n’abantu bitwaje intwaro, akaza kurekurwa nyuma yo gutanga amafaranga. Abandi basivili batatu bashimuswe bo barishwe.
Itsinda ry’Abaganga batagira umupaka, MSF rivuga ko buri kwezi ryakira abari ku mpuzandengo ya 57 bafashwe ku ngufu, ugereranyije na 23 mu 2017.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya New York bwagaragaje ko muri Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri Gashyantare uyu mwaka hishwe abagera ku 106, n’aho 80 barashimutwa. Habaruwe ibitero bigera kuri 56.