• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Editorial 26 Apr 2018 IMIKINO

Real Madrid yatsinze Bayern Munich ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League kuri uyu wa Gatatu mu Budage, iyandikiraho amateka yo kuba ariyo kipe ya mbere ibashije gutsinda imikino 150 muri iri rushanwa binayongerera icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Bayern Munich yakiniraga imbere y’abafana bayo niyo yafunguye amazamu ku gitego cya Joshua Kimmich ku munota wa 28 cyabonetse nyuma y’ubundi buryo bwinshi iyi kipe yari yagiye ihusha ndetse na nyuma yaho Thomas Mueller na Robert Lewandowski bananiriwe gutsinda ubundi bwari bwabazwe.

Real Madrid nubwo yarushwaga guhanahana umupira neza ndetse no kureba uburyo bwo gutsinda ibitego, yakoresheje buke yabonye neza aho ku munota wa 44 Marcelo yishyura igitego ku mupira yari ahawe na Daniel Carvajal igice cya mbere kirangira ari kimwe kuri kimwe.

Mu gihe Bayern Munich yari yakoze impinduka ebyiri kare harimo Arjen Robben wavunitse ku munota wa munani agasimbuzwa Thiago Alcantara na Jérôme Boateng
wavunitse ku wa 34 agasimburwa na Niklas Süle, igice cya kabiri gitangiye umutoza Zinedine Zidane yakoze impinduka za mbere akuramo Isco yinjiza Marco Asensio.

Byahise bimuha umusaruro kuko Real Madrid yatangiye gusatira cyane ndetse ku munota wa 57 Asensio atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Lucas Vazquez. Bayern Munich yakomeje kugerageza uburyo butandukanye ishaka igitego cyo kwishyura biranga umukino urangira ari ibitego bibiri kuri kimwe.

Gutsinda uyu mukino byatumye Real Madrid iba ikipe ya mbere mu mateka ibashije gutsinda imikino 150 muri rusange muri Champions League, Cristiano Ronaldo aba umukinnyi wa mbere ubashije gutsinda imikino 96 atambutse kuri Iker Casillas watsinze 95 bakaba bakurikiwe na Xaxi wahoze akinira FC Barcelona watsinze 91.

Real Madrid yaniyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kuko umukino wo kwishyura izawukinira mu rugo imbere y’abafana bayo, nisezerera Bayern Munich ikaba ishobora kuzahura na Liverpool nayo yandagaje AS Roma mu mukino wa ½ iyitsinda ibitego 5-2 mu mukino ubanza.

Marcelo niwe wishyuye igitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira

Marco Asensio winjiye mu kibuga asimbuye Isco, niwe wahesheje intsinzi Real Madrid

Marcelo na Sergio Ramas bishimira intsinzi y’ikipe yabo mu Budage

Bayern Munich niyo yafunguye amazamu hakiri kare mu gice cya mbere

Joshua Kimmich wambaye nimero 32 niwe wafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye maze umuzamu Keylor Navas akayoberwa aho umupira unyuze

Mats Hummels na Joshua Kimmich bishimira igitego cya mbere cy’ikipe yabo

Marcelo yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina ari naryo ryabyaye igitego cya mbere

Arjen Robben yitabwaho n’abaganga mbere yo gusimburwa

Jérôme Boateng nawe yasohotse mu kibuga hakiri kare kubera imvune

Cristiano Ronaldo ntiyahiriwe n’uyu mugoroba

2018-04-26
Editorial

IZINDI NKURU

AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya

AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya

Editorial 28 Jun 2025
Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Editorial 09 Jan 2016
Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Editorial 16 Apr 2018
Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Editorial 03 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi
POLITIKI

Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi

Editorial 31 Aug 2018
Paris : Inyandiko   zagizwe ibanga n ‘ Ubutegetsi bwa Mitterand kuri Jenoside y’Abatutsi  zishobora gushyirwa ku karubanda
ITOHOZA

Paris : Inyandiko zagizwe ibanga n ‘ Ubutegetsi bwa Mitterand kuri Jenoside y’Abatutsi zishobora gushyirwa ku karubanda

Editorial 14 Sep 2017
Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka
HIRYA NO HINO

Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka

Editorial 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru