Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwasabye abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu gihugu kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo hagamijwe guteza imbere urwego rw’imitangire ya serivisi, rukarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ni mu biganiro inzego zombi zagiranye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2018 hagamijwe kubaka ubufatanye mu miyoborere no kunoza imitangire ya serivisi muri gahunga yiswe ‘Nk’uwikorera’.
Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko gukorera umuturage nk’abikorera biri mu nshingano z’abayobozi b’amadini n’amatorero.
Yagize ati “Gukunda umuntu nk’uko wikunda, gukorera mugenzi wacu ibyo twifuza ko na we atugirira ngira ngo iyo ni intero y’amadini. Kuyihuza na ‘Nk’uwikorera’ ni ibintu numva biri butworohereze imirimo kandi bizanatworohereza no gukomeza gufatanya.”
Prof Shyaka yasabye abitabiriye ibi biganiro guha ireme gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ kandi bagafasha RGB kuyimenyekanisha.
Yakomeje agira ati “Amadini n’amatorero bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu bikorwa n’imishinga bitandukanye mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’indi mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Twifuzaga rero ko iyi gahunda muyigira iyanyu mukayigeza ku bayoboke banyu nabo bakayigeza mu bandi igashyirwa mu bikorwa ku buryo abanyarwanda ibyo bakora babikorera bagenzi babo nk’uko nabo bifuza ko bibakorerwa.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abaprotestani mu Rwanda, Rev. Dr Samuel Rugambage, yavuze ko iyi gahunda ikwiye gushyigikirwa.
Perezida w’Akarere ko hagati n’ak’Iburasirazuba mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, Pasiteri Ndwanyi Isaac, yavuze ko abantu bakwiye gutanga serivisi nziza badategereje ko bazibasaba.
Yagize ati “Serivisi ubundi zimenyerewe ni izo umuntu asaba ariko mu by’ukuri serivisi njye mpa agaciro ni iyo umuntu atanga atagombye kubisabwa.”
Nk’uwikorera ni gahunda igamije gukangurira abatanga serivisi kwakira neza ababagana no gukangurira abaturage guharanira uburenganzira bwabo muri urwo rwego.
Uruhare rw’abanyamadini muri iyi gahunda rukenewe mu mu guhindura imyumvire, yaba ku batanga serivisi ndetse n’abazihabwa kuko bose bahurira muri ayo matorero n’amadini.
Intego u Rwanda rwihaye ni uko igipimo cy’imitangire ya serivisi kizaba kiri kuri 85% mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.
Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bya 2016 bigaragaza ko imitangire ya serivisi igeze kuri 72.9% mu gihe ishusho y’uburyo abaturage babona imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye igaragaza ko abaturage bishimiye serivisi ku kigero cya 70.9%.
Gahunda ya Nk’uwikorera yatangijwe na RGB muri Werurwe 2017. Ubu igeze mu cyiciro cyayo cya kabiri, aho yatangiye kwinjizwa mu mikorere y’inzego zose.