• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Editorial 07 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ubwo yaganiraga na TV1 , Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yavuze ko ubwo yatahaga mu Rwanda yahamagaye La Forge Bazeye Fils amusaba ko yataha dore ko atari n’umusirikari nuko aramubwira ngo yabaye umugambanyi ko atazigera ataha mu Rwanda rw’inyenzi.

Uyu Bazeye La Forge yaje kuzanwa mu Rwanda, havugwa byinshi uburyo bagejejwe mu Rwanda hamwe n’uwahoze yungirije ushinzwe iperereza muri FDLR ariwe Jean Pierre Nsekanabo wari uzwi nka Col Theophile Camara Abega.

 

Mu kiganiro kirekire yahaye ikinyamakuru The Chronicles La Forge Bazeye yasobanuye uburyo yisanze mu Rwanda. Bazeye yari ahantu I Rutshuru ubwo yahamagarwa n’Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Byiringiro hari tariki ya 9 Ukuboza 2018. Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo bahageze babwirwa ko bagiye koherezwa mu butumwa mu gihugu cya Uganda. Bahawe amadorali 300 baherekezwa n’ingabo za FDLR bagera muri centre ya Rutshuru, nuko bikuraho ikintu cyose cyagaragaza ko ari abasirikari.

Bageze Rutsuru buriye Twegerane ibageza Bunagana nuko bambuka umupaka bajya Uganda. Bageze Kisoro bahuye n’intumwa zari zoherejwe kubakira nyuma berekeza Kampala. Bageze Kampala bafashe Tax yihariye uwari ubayoboye abageza ahantu bahura n’undi muntu wari ubategereje. Bavuye muri iyi nzu bajya guhura n’umuntu wa RNC ariko Bazeye yanze kubwira umunyamakuru wa The Chronicles byinshi ku muntu bahuye. Ariko yavuze ko bahuriye muri Hotel y’inyenyeri eshanu.

Nyuma y’inama bakoreye Kampala, bagarutse Kisoro babanza kunyura muri Bar banywa inzoga banashyirishaho inyama z’ingurube (akabenzi) mbere yuko bambuka umupaka basubira muri Kongo. Bambuka umupaka k’uruhande rwa Uganda nta kibazo bagize, ariko byaje guhinduka kuruhande rwa Kongo. Umwe mu bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Kongo, yarababwiye ngo bamukurikire, hanyuma ajya kuri Telephone.

Ubwo uwo muntu yari kuri Telephone, aho Bazeye na mugenzi we bari bicaye basabwe ruswa basanga babona ayagura inzoga eshanu cyangwa esheshatu. Bahise basabwa gutanga Telefone ngendanwa zabo ariko Bazeye ahisha imwe ya Smart Phone. Nyuma haje kwinjira umuntu aramubaza ati “si wowe La Forge? Bazeye yavuzeko yumvise umutima umuvuyemo nuko aribwira ati birarangiye”. Byatewe nuko yakoresheje amazina atari ku ndangamuntu ye ya Kongo. Yari yamumenye. Bahise bajyanwa mu bindi biro bashyirwamo amapingu.

Bombi bahise bajyanwa Bunagana. Nyuma bashyizwe mu yindi modoka bajyanwa I Goma aho bahuye na Gen Delphin Kahimbi wari ukuriye iperereza rya Kongo. Bazeye yongeyeho ko Kahimbi yari amuzi kuko bari barabonanye kenshi. Yahise ababaza icyo bari bagiye gukora muri Uganda. Nyuma yibazwa rirerire, Gen Kahimbi yabasabye Ruswa y’ibihumbi 100 by’amadorali mu masaha 24 kugirango abarekure. Bamusubije ko batayabona muri icyo gihe gitoya.

Gen Kahimbi yaragiye abasigira undi ufite ipeti rya Colonel abajyana muri Gereza. Nyuma bajyanywe ku kibuga cy’indege cya Goma aho burijwe indege ya gisiviri yarimo abandi bantu. Indege yageze ku kibuga cy’indege cya N’djili aho bashyizwe muri Coaster irimo abasirikari bafite imbunda. Bamaze icyumweru bahatwa ibibazo. Bari muri gereza Bazeye na Abega batandukanyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma bashyirwa hamwe n’izindi mfungwa.

Bitunguranye, mu ijoro ryo kuwa 20 Mutarama 2019 barabyukijwe; bari bamaze ukwezi bafunzwe. Bazeye yavuze ko benshi bavuze ko bajyanywe muri gereza nkuru ya Kinshasa. Bajyanywe mu biro aho bahise bambikwa amapingu. Umwe mu basirikari yavuze mu rurimi rw’iringala ngo aba basubijwe iwabo.

Bagejejwe ku kibuga cy’indege basanga indege ibategereje. Umwe mu basirikari arababwira ngo “Tunabarudisha Kwenyu” bivuga ngo “tubasubije iwanyu”

Iyo ndege yabagejeje I kanombe saa kumi n’ebyiri za mugitondo. Bageze I Kanombe umuntu yarinjiye ati “basohoke umwe kuri umwe”. Bashyizwe mu modoka zitandukanye nyuma bashyirwa ahantu batamenye ariko heza. Babahaye ibiryamirwa barababwira ngo ntibagire ikibazo kuko batashye iwabo. Bahaswe ibibazo na RIB bagezwa imbere y’ubutabera tariki ya 8 Mata 2019.

La Forge Bazeye ava inda imwe na Lt Col Nkundiye wari ukuriye umutwe w’abajepe barindaga Perezida Habyarimana akaba yarishwe mu gitero ingabo ze za ALiR zagabye mu Rwanda muri 1998. Tubibutse ko AliR ari yo yahindutse Umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Bazeye warangije muri Kaminuza ya Nyakinama yinjiye muri FDLR muri 2000 akaba yaravuye mu Rwanda muri 1998 aho yasize umugore we n’umwana w’umukobwa.

2021-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Editorial 18 Feb 2023
Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta

Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta

Editorial 27 Nov 2017
Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Editorial 14 Jan 2021
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Editorial 01 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe
Amakuru

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Editorial 30 Dec 2021
Ubwo umwaka w’imikino wa 2021-2022 uzaba urangiye, abakinnyi 6 barimo Tuyisenge Jacques, Nizeyimana Djuma na Itangishaka Blaise bashobora gutandukana na APR FC
Amakuru

Ubwo umwaka w’imikino wa 2021-2022 uzaba urangiye, abakinnyi 6 barimo Tuyisenge Jacques, Nizeyimana Djuma na Itangishaka Blaise bashobora gutandukana na APR FC

Editorial 09 Mar 2022
Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 26 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru