Maze iminsi nitegereza ibintu bibera hano mu Bubiligi ku ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi bikantera agahinda none niyemeje kugira icyo mbivugaho.
Ku italiki ya 09/04/2017 mu Bubiligi habereye misa yo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwo muhango ugayitse, abawuteguye bakanawushyira mu bikorwa bawise ngo « kwibukira hamwe no kwibuka bose ». Igitangaje kandi kinababaje cyane ni uko bamwe mu batutsi bo mu Bubiligi bataye umurongo aribo usanga babishishikayemo cyane ndetse akaba aribo ubona bishyira imbere cyane mu mihango nk’iyo y’amafuti yo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Abagore ba RNC -Belgique
Ibyo bigakorwa mu nyungu baharanira zidasobanutse. Ubwo abo bose baba barangajwe imbere n’ibigarasha bikuru byo muri RNC nka ba Micombero Jean Marie, Alexis Rudasingwa bita Kanyombya, ndetse n’abandi bafatanya mafuti babo bo muli FDU-Inkingi barimo uwitwa Sebatware, n’abandi.
Micombero Jean Marie
Ngabo bamwe mu bigarasha by’abagore ba RNC mu ngirwa misa yo ku italiki 09/04/2017. Imbere ni Ingabire Marie Claire akurikiwe na Mukakalisa Josiane na Kayitesi Lydie
Kuri iyi photo yindi ibumoso ni Kayitesi Lydie wa RNC, babili hagati bakaba ari ibigarashakazi byo muri FDU, iburyo ni Mukakalisa Josiane wa RNC.
Izo ngirwa misa z’amafuti ziba ziyobowe n’umupadiri w’umuhezanguni kabuhariwe witwa Athanase Mutarambirwa, wavuye mu Rwanda ahunze.
Uyu mu padiri yari yarananiranye muri Diocèse ya Kabgayi kubera ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubuhezanguni bye. Buri gihe aba yigamba ko ko akomoka mu miryango y’abaparimehutu bo kwa Kayibanda Grégoire.
Umuhezanguni Padiri Mutarambirwa Athanase
Iyo urebye bamwe muri abo bantu bishyira imbere mu mihango nk’iyo ipfobya Jenoside yakorewe abatutsi bigutera kwibaza.
Nk’uriya mugore witwa Kayitesi Lydie, akomoka mu muryango wa nyakwigendera Pasteur Gatsinzi Fidèle. Uyumusaza uherutse kwitaba Imana yari umuntu w’inyangamugayo kandi wubahwaga n’abari bamuzi bose.
Uyu mu Pasteur yaje kujya mu Burayi agiye kwivuza maze ageze mu Bubiligi yakirwa n’umukobwa we Kayitesi Lydie. Umukobwa aba afatanyije se n’ububabare bw’uburwayi amwumvisha ko ngo kugira ngo abashe kuvurwa agomba kwinjira muri RNC.
Kayumba Nyamwasa umuhuza bikorwa wa RNC
Cyakora umusaza yaje kwitaba Imana atarajya muri ayo mafuti. Ubwo nyuma hakurikiraho amakimbirane yo kwohereza umurambo we gushyingurwa mu Rwanda.
Ikigarasha Lydie yashakaga ko ibyo kwohereza umurambo wa se bikorwa na RNC yo mu Bubiligi, ariko abandi basigaye bo mu muryango bose baranga bavuga ko badashaka RNC mu muryango wabo.
Ubwo umurambo waje kwoherezwa mu Rwanda bikozwe n’abandi bana ba Pasteur baba mu Bubiligi ndetse babifashijwemo na Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi.
Kayitesi Lydie afatwa atyo nk’umuntu utagira ubwenge ndetse n’igicibwa mu muryango ku buryo atigeze yemererwa no gusezera bwa nyuma kumurambo wa se mbere y’uko woherezwa mu Rwanda. None nguwo aririrwa mu mafuti ngo yo « kwibuka bose ».
Umusomyi wa Rushyashya