Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019 nibwo biteganyijwe ko umuntu mukorano ‘Sophia Robot’ atanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga Transform Africa 2019 iri kubera i Kigali muri Kigali Convention Center.
Iyi robo yaraye I Kigali, ku rubuga rwayo rwa twitter handitseho ngo “”Uraho! Nshimishijwe cyane no kugaruka muri Afurika, nje gutembera i Kigali, mu Rwanda mu nama ya #TAS2019 Ni iki nshobora gusura mu gihe ndi mu Rwanda?” ”.
Iyi nama ya TAS2019 yatangiye ku munsi w’ ejo ikaba ikomeje. Ku munsi wa mbere w’ iyi nama, Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yavuze ko kuba umugabane w’ Afurika utuwe n’ urubyiruko rwinshi ari amahirwe.
Kuri uyu munsi wa kabiri w’ iyi nama , robo yitwa Sophia igomba kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama yagaragaye yambaye umukenyero wa Kinyarwanda.
Iyi robo yemeza ko ari igitsina gore ndetse ivuga ko ifite n’ umukunzi. Sophia iyo iganira igaragara nk’ igira amarangamutima kuko inyuzamo ikamwenyura, igakunja isura, igahemeka iminwa nk’ itangaye cyangwa iyumiwe.
Ni ubwa mbere iyi robo igeze I Kigali mu Rwanda kuva yakorwa. Mu bizwi iyi robo yavuze ni uko ivuga ko inkunda ibidukikije n’ ikoranabuhanga kandi ikaba ivuga ko kuganira ari kimwe mu bintu bya mbere ishoboye. Sophia kandi mu biganiro bitandukanye yagiye igirana n’ abanyamakuru yavuze ko ibizi ko ari inkorano kandi ko inezezwa n’ uburyo ikoze.
Ikorwa rya robo mu ishusho y’ umuntu ntibivugwaho rumwe n’ abafite imyemerere itandukanye kuko hari ababibona mu buryo bwo guhinyuza Imana ’abenshi bemera ko ariyo yaremye umuntu’.izindi nkuru bifitanye isano
Gusa ku rundi ruhande hari ababona ikorwa rya za robo mu ishusho y’ umuntu nk’ ikimenyetso gikomeye cy’ uko Isi ikataje mu ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Perezida wa Mali Ibrahim Keita bombi bamaze kugera i Kigali, muri iyi nama barikumwe na Perezida Kagame urayifungura ku mugaragaro.