• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi
Komiseri w'imisoro y'imbere mu gihugu, Kayigi Habiyambere Aimable

RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

Editorial 23 May 2018 UBUKUNGU

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko ibihembo by’inyongera umukozi ahabwa n’umukoresha bigiye kujya bisoreshwa mu rwego rwo guhuza amategeko agenga ishoramari n’agenga umusoro ku musaruro mu gihugu.

Uwo musoro ni imwe mu mpinduka zigaragara mu itegeko rishya nº 016/2018 ryo ku wa 13/04/2018 risimbura itegeko n°16/2005 ryo ku wa 18/08/2005 ryashyiragaho umusoro utaziguye ku musaruro.

Izi mpinduka zizakora ku mafaranga atangwa kubera ubuzima buhenze ku mukozi, ayo gutunga umukozi kure y’aho asanzwe akorera, ay’ubukode, ayo kwakira abashyitsi cyangwa ay’ingendo.

Mu kiganiro RRA yagiranye n’itangazamakuru ku wa 22 Gicurasi 2018, asobanura zimwe mu mpinduka z’ingenzi zabayemo, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Habiyambere Aimable, yavuze ko iri tegeko rigaragaza ko amafaranga umukoresha yishyurira umukozi we ku bukode bw’inzu cyangwa imodoka ku buryo butaziguye, azajya asoreshwa nk’andi mashimwe.

Yagize ati “Ni ukugira ngo umukoresha uha amafaranga umukozi ku buryo butaziguye atangirwe umusoro, kuko aba azwi ingano. Umuntu ashobora kuba ayobora ikigo runaka, afite umushara ahembwa ku kwezi, byashobokaga ko akwepa umusoro ku bihembo avuze ati ‘Munkodeshereze inzu y’ibihumbi 500 Frw, umushakara mpembwa use n’aho ugiye munsi kandi udakodesherezwa, ashobora kwikodeshereza ariko abikuye mu mushahara yahembwaga.”

Ingingo ya 18 y’iri tegeko igaragaza ko umusaruro utangwa mu bintu, uhabwa umukozi ushyirwa mu musaruro usoreshwa ukomoka ku kazi hakurikijwe agaciro k’isoko, wongerwa ku musaruro usoreshwa amafaranga ahwanye no gutunga no gukoresha ikinyabiziga cy’akazi ku mukozi mu gihe cy’umusoro, angana ku buryo bucishirije na 10% by’ibihembo bitari ibintu.

Riteganya kandi ko hongerwaho ku musaruro usoreshwa amafaranga ahwanye no gukoresha cyangwa gutura mu nzu itanzwe n’umukoresha, harimo cyangwa hatarimo ibikoresho byo mu nzu, mu gihe cy’umusoro, angana, ku buryo bucishirije, na makumyabiri ku ijana (20%) by’ibihembo bitari ibintu.

2018-05-23
Editorial

IZINDI NKURU

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Editorial 08 Jun 2018
Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Editorial 07 Sep 2019
BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Editorial 26 Jun 2018
Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Editorial 04 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Editorial 07 Oct 2021
Abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata babuze uko bahura n’abakunzi babo kuri St valentin
SHOWBIZ

Abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata babuze uko bahura n’abakunzi babo kuri St valentin

Editorial 15 Feb 2018
Inama zagufasha guhitamo umusore nyawe mugihe ufite benshi bagukunda
SHOWBIZ

Inama zagufasha guhitamo umusore nyawe mugihe ufite benshi bagukunda

Editorial 16 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru