Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko ibihembo by’inyongera umukozi ahabwa n’umukoresha bigiye kujya bisoreshwa mu rwego rwo guhuza amategeko agenga ishoramari n’agenga umusoro ku musaruro mu gihugu.
Uwo musoro ni imwe mu mpinduka zigaragara mu itegeko rishya nº 016/2018 ryo ku wa 13/04/2018 risimbura itegeko n°16/2005 ryo ku wa 18/08/2005 ryashyiragaho umusoro utaziguye ku musaruro.
Izi mpinduka zizakora ku mafaranga atangwa kubera ubuzima buhenze ku mukozi, ayo gutunga umukozi kure y’aho asanzwe akorera, ay’ubukode, ayo kwakira abashyitsi cyangwa ay’ingendo.
Mu kiganiro RRA yagiranye n’itangazamakuru ku wa 22 Gicurasi 2018, asobanura zimwe mu mpinduka z’ingenzi zabayemo, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Habiyambere Aimable, yavuze ko iri tegeko rigaragaza ko amafaranga umukoresha yishyurira umukozi we ku bukode bw’inzu cyangwa imodoka ku buryo butaziguye, azajya asoreshwa nk’andi mashimwe.
Yagize ati “Ni ukugira ngo umukoresha uha amafaranga umukozi ku buryo butaziguye atangirwe umusoro, kuko aba azwi ingano. Umuntu ashobora kuba ayobora ikigo runaka, afite umushara ahembwa ku kwezi, byashobokaga ko akwepa umusoro ku bihembo avuze ati ‘Munkodeshereze inzu y’ibihumbi 500 Frw, umushakara mpembwa use n’aho ugiye munsi kandi udakodesherezwa, ashobora kwikodeshereza ariko abikuye mu mushahara yahembwaga.”
Ingingo ya 18 y’iri tegeko igaragaza ko umusaruro utangwa mu bintu, uhabwa umukozi ushyirwa mu musaruro usoreshwa ukomoka ku kazi hakurikijwe agaciro k’isoko, wongerwa ku musaruro usoreshwa amafaranga ahwanye no gutunga no gukoresha ikinyabiziga cy’akazi ku mukozi mu gihe cy’umusoro, angana ku buryo bucishirije na 10% by’ibihembo bitari ibintu.
Riteganya kandi ko hongerwaho ku musaruro usoreshwa amafaranga ahwanye no gukoresha cyangwa gutura mu nzu itanzwe n’umukoresha, harimo cyangwa hatarimo ibikoresho byo mu nzu, mu gihe cy’umusoro, angana, ku buryo bucishirije, na makumyabiri ku ijana (20%) by’ibihembo bitari ibintu.