Nyuma y’aho bigaragariye ko hari ababyeyi bo mu karere ka Rubavu cyane cyane abo mu murenge wa Gisenyi basibya abana mu mashuri abandi bakavamo burundu ngo basigarane barumuna babo igihe aba babyeyi bagiye gushaka ibicuruzwa mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo, ibi bikaba ari uguhohotera aba bana no kubabuza uburenganzira bwabo, ku itariki ya 02 Kamena, itsinda ry’abapolisi baturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda ryajyane imodoka yakira ibibazo by’abaturage (Mobile Police Station) muri uyu murenge kugirango bakangurirwe kwirinda iri hohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Inspector of Police (IP) Christine Mukamazimpaka waturutse mu gashami ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), yabwiye abaturage barenga 500 bari bateraniye mu kagari ka Kivumu umurenge wa Gisenyi, ko ibi bikorwa n’aba babyeyi ari uguhohotera uburenganzira bw’umwana, yaba ukuwe mu ishuri na murumuna we asigara arera.
Akaba yagize ati:” Umuntu wese utarengeje imyaka 18 y’amavuko yitwa umwana. Mu burenganzira bwe harimo ubwo kubaho, kwandikishwa avutse kandi bigakorwa ku gihe, kumenya ababyeyi be, kwiga, kuvuzwa, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kuruhuka, kwidagadura n’ibindi. None se iyo ufashe umwana ukamukura mu ishuri uba wubahirije uburenganzira bwe? Uyu murumuna we se we wirirwa umunsi wose atonse ntuba umuvukije uburenganzira bwe? Babyeyi, mwirinde ibikorwa nk’ibi.”
Yakomeje abakangurira kwirinda n’ihohoterwa ryo mu ngo kuko rivamo kwicana, abasaba kumvikana n’abo bashakanye. Aha yagize ati:”Byamaze kugaragara ko iyo habayeho guta inshingano k’umwe mu bashakanye bikunze kuba intandaro y’amakimbirane mu rugo amaherezo akazavamo ihohoterwa ry’umwe mu bagize umuryango yaba umugore cyangwa umugabo, rikaba rishobora no kuvamo ubwicanyi.”
Uwari uyoboye iri tsinda Chief Inspector of Police (CIP) Rutaro Hubert, yakanguriye aba baturage kumenya no kwirinda icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Yagize ati:”Hari ibyaha bikorwa mushobora kuba mutazi ko ari ibyaha, umuntu araza akakwizeza ibitangaza ko agiye kugushakira imirimo myiza kandi ihemba amafaranga menshi mu mahanga cyangwa kugushakira amashuri meza mu bihugu byo hanze, wagerayo ugasanga ibyo bagusezeranyije ataribyo urimo gukoreshwa, ahubwo washowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’ingufu kandi udahemberwa, ndetse bamwe ibice byabo by’umubiri bikagurishwa, kandi abenshi mu bashorwa muri ibyo bikorwa ni abagore n’abakobwa uretse ko n’abasore n’abagabo byabageraho.”
Yakomeje ababwira ko bo nk’abaturage baturiye umupaka bahuye cyangwa bashobora kuzahura n’aba bantu babizeza ibitangaza, abakangurira kujya bashishoza.
Yagize ati: Abantu nk’aba bazakugeraho, niyo mpamvu buri wese agomba kugira imyumvire yisumbuye y’uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’ingaruka zaryo, kugirango abantu birinde kurigwamo.”
CIP Rutaro yasoje asaba abo baturage ko badakwiye guhohotera abana babo n’ubwo baba bagiye gushaka ibibatunga, abasaba kudaha amatwi umuntu uwo ariwe wese ubizeza ibitangaza kandi batamuzi, kuko nta cyiza kiba kimugenza, ahubwo hagira ubizeza ibyo bitangaza bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.”
Nyuma y’ibyo biganiro, umwe mu bana witwa Nishimwe Sandrine ufite imyaka 10 wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, wari uhetse murumuna we yagize ati:”Dore nk’ubu uyu munsi nagombaga kuba nagiye kwiga, ariko mu gitondo Mama yambwiye ngo ninze tujyane (kurembera) gucuruza, tugeze hano ansigira uyu murumuna wanjye, we ajya muri Congo kandi aragaruka nimugoroba. Nta cyo kurya yansigiye kandi n’uyu aronka nimugoroba agarutse.”
Umwe mu babyeyi witwa Manishimwe Marie Goretti wakurikiye ibi biganiro, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera impanuro ibahaye, aho yagize ati:”Rwose turasobanukiwe natwe dusanga ibyo dukora byo gusiga abana hano tukajya guhaha muri Congo ari amakosa, tugiye kwisubiraho tujye dukorera hano i Rubavu turi kumwe n’abana bacu, kandi n’aba twabasigiraga bakomeze amashuri yabo baziteze imbere.
Umukobwa witwa Twizerimana Rachel w’imyaka 20 we yagize ati:”Nyuma y’ibi biganiro duhawe na Polisi yacu, dusobanukiwe amayeri abo bagizi ba nabi bakoresha ngo babone abo bajya gucuruza. Ubu ntaho bashobora kumpera ndetse n’uwagerageza kunshuka nahita mushyikiriza Polisi y’u Rwanda.”
RNP