Nyuma yaho muri iyi minsi hasohotse inkuru zivuga kw’ ibaruwa Rudasingwa Theogene (umenyerewe ku kazina ka REDCOM) yandikiye Museveni avuga ku kibazo cy’u Burundi ndetse n’ibihugu byo mu karere, benshi bakurikiranira hafi iby politiki baravuga ko Nkurunziza ashobora kuba yamaze kwibonera umuvugizi ndetse n’ushinzwe kuzahura isura nziza ye.
Muriyo baruwa Rudasingwa ashinja Museveni kuba atarasuzumanye ubushishozi ibaruwa ya Nkurunziza, akavuga ko Museveni yirengagije amateka y’u Burundi haba mbere y’ubukoloni ndetse na nyuma yaho, kimwe mu bituma ibiganiro mu Burundi bitagira aho bigera.
Abanditsi Alex Grobman na Michael Shermer mu gitabo cyabo Guhakana amateka (Denying history) bavuga ko uburyo bwizAabwo kubeshya imashini ivumbura ababeshyi (lie detector machine) ari ukwizera ikinyoma ubwawe ku buryo n’umubiri wawe utagutenguha ubwawo. Ibi nibyo bizwi cyane kuri Rudasingwa, umubeshyi kabuhariwe wabigize umwuga.
Muri 2014 ubwo hasohokaga ya documentaire ya BBC (untold story) Jane Corbin wayikoze yabjije Rudasingwa ati: ese iyo indege ya Habyarimana idahanurwa jenoside yari kuba? Rudasingwa yasubije ko iyo Habyarimana aza kudapfa jenoside itari kuba. Iki cyonyine kigaragaza uruhande Rudasingwa aherereyemo ndetse n’uburyo adahwema gushaka kugoreka amateka y’u Rwanda.
Muri 2011, Rudasingwa yavuze ko Perezida Kagame Paul yamwibwiriye ko RPF ariyo yarashe indege ya Habyarimana, bituma hatangira jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 igahitana abarenga miliyoni. Ibi kandi Rudasingwa abigarukaho mw’ibaruwa ye avuga ko Perezida Kagame yanabyibwiriye ubwe Museveni, bitera kwibaza niba Rudasingwa yari ahari ubwo abayobozi bombi bagiranaga icyo kiganiro.
Ibi Rudasingwa avuga ni imvugo asangiye n’abasize bahekuye u Rwanda dore ko aribo asigaye akorana nabo amanywa n’ijoro.
Twakwibutsa ko taliki 20 Mata 2012, Rudasingwa yatanze ubuhamya amasaha atandatu imbere y’umucamanza Marc Trévidic amubwira ibinyoma ku ihanurwa ry’indege ya Habyarima. Ibi byose bikomeza kugaragara ko ari ibinyoma abarwanya u Rwanda bagenda bakwiza ahantu henshi, dore ko Abacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda ryari rimaze imyaka igera kuri 20.
Abacamanza Judges Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu iperereza bakoraga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo kubura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare. Abayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda mu 2006 bakozweho iperereza rishingiye ku mpamvu za politiki ariko bigatwarwa mu mutaka w’ubutabera bashinjwa uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege. Iri perereza ryahagaritswe ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018.
Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.
Ku batari basanzwe bazi Rudasingwa twababwira ko abamuzi neza bize muri kaminuza ya Makerere muri Kampala bamwibukira ku kuba yari azwi nk’umubeshyi kabuhariwe umeze nk’ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama.
Abanyarwanda bigaga Makerere mu gihe cye bamwibuka nk’umutekamutwe wahoraga ushaka kubacucuza utwabo ndetse no gushaka kwiba abacuruzi b’abanyarwanda abakangisha ko azabagambanira nibatamuha amafaranga bagombaga gucisha kuri konti ya Mr ‘REDCOM CX-1200’,. Rudasingwa yaje kuvumburwa muri 1982 maze ahagarika amashuri yigaga mu by’ubuvuzi ahungira muri Kenya.
Nta gitangaza rero kukona Rudasingwa yandika amateshwa yuzuyemo ibinyoma, cyane cyane agamije guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
katsinono
Tutavuze menshi ku bantu, icyo nzi ni uko abenshi bari bazi ko hari icyo bari cyo, maze bakibwira ko baramutse batari mu gihugu, igihugu cyahomba maze si ukwigira indashoboka sinakubwira.
Ngayo nguko uko bagiye bahunga kubera ikimwaro cyo kwanga guca bugufi cyangwa gucishwa bugufi.
Bongeyeho amakosa yo kwibwira ko amahanga azabataho igihe ko ari abantu bakomeye!. Baribeshye cyane. muntu ufite ubwishongozi ashobora kukuremerera rimwe, kabiri se ariko ntashobora gukomeza kukubera umutwaro ngo ubyemere.
Ngayo nguko uko bagiye bahunga maze sinakubwira ku Ijwi rya America, kuri BBC n’ahandi. Tekereza nawe aho banatinyutse gusaba uwakwimye (FDLR) kandi wakwishe.
NGUKO UKURI.