• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rudasingwa Theogene, umubeshyi kabuhariwe n’impuguke mu kugoreka amateka

Rudasingwa Theogene, umubeshyi kabuhariwe n’impuguke mu kugoreka amateka

Editorial 28 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho muri iyi minsi hasohotse  inkuru zivuga kw’ ibaruwa Rudasingwa Theogene (umenyerewe ku kazina ka REDCOM) yandikiye Museveni avuga ku kibazo cy’u Burundi ndetse n’ibihugu byo mu karere, benshi bakurikiranira hafi iby politiki baravuga ko Nkurunziza ashobora kuba yamaze kwibonera umuvugizi ndetse n’ushinzwe kuzahura isura nziza ye.

Muriyo baruwa Rudasingwa ashinja Museveni kuba atarasuzumanye ubushishozi ibaruwa ya Nkurunziza, akavuga ko Museveni yirengagije amateka y’u Burundi haba mbere y’ubukoloni ndetse na nyuma yaho, kimwe mu bituma ibiganiro mu Burundi bitagira aho bigera.

Abanditsi  Alex Grobman na Michael Shermer mu gitabo cyabo Guhakana amateka (Denying history) bavuga ko uburyo bwizAabwo kubeshya imashini ivumbura ababeshyi (lie detector machine) ari ukwizera ikinyoma ubwawe ku buryo n’umubiri wawe utagutenguha ubwawo. Ibi nibyo bizwi cyane kuri Rudasingwa, umubeshyi kabuhariwe wabigize umwuga.

Muri 2014 ubwo hasohokaga ya documentaire ya BBC (untold story) Jane Corbin wayikoze yabjije Rudasingwa ati: ese iyo indege ya Habyarimana idahanurwa jenoside yari kuba? Rudasingwa yasubije ko iyo Habyarimana aza kudapfa jenoside itari kuba. Iki cyonyine kigaragaza uruhande Rudasingwa aherereyemo ndetse n’uburyo adahwema gushaka kugoreka amateka y’u Rwanda.

Muri 2011, Rudasingwa yavuze ko Perezida Kagame Paul yamwibwiriye ko RPF ariyo yarashe indege ya Habyarimana, bituma hatangira jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 igahitana abarenga miliyoni. Ibi kandi Rudasingwa abigarukaho mw’ibaruwa ye avuga ko Perezida Kagame yanabyibwiriye ubwe Museveni, bitera kwibaza niba Rudasingwa yari ahari ubwo abayobozi bombi bagiranaga icyo kiganiro.

Ibi Rudasingwa avuga ni imvugo asangiye n’abasize bahekuye u Rwanda dore ko aribo asigaye akorana nabo amanywa n’ijoro.

Twakwibutsa ko taliki 20 Mata 2012, Rudasingwa yatanze ubuhamya amasaha atandatu imbere y’umucamanza Marc Trévidic amubwira ibinyoma ku ihanurwa ry’indege ya Habyarima. Ibi byose bikomeza kugaragara ko ari ibinyoma abarwanya u Rwanda bagenda bakwiza ahantu henshi, dore ko Abacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda ryari rimaze imyaka igera kuri 20.

Abacamanza Judges Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu iperereza bakoraga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo kubura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare. Abayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda mu 2006 bakozweho iperereza rishingiye ku mpamvu za politiki ariko bigatwarwa mu mutaka w’ubutabera bashinjwa uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege. Iri perereza ryahagaritswe ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018.

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.

Ku batari basanzwe bazi Rudasingwa twababwira ko abamuzi neza bize muri kaminuza ya Makerere muri Kampala bamwibukira ku kuba yari azwi nk’umubeshyi kabuhariwe umeze nk’ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama.

Abanyarwanda bigaga Makerere mu gihe cye bamwibuka nk’umutekamutwe wahoraga ushaka kubacucuza utwabo ndetse no gushaka kwiba abacuruzi b’abanyarwanda abakangisha ko azabagambanira nibatamuha amafaranga bagombaga gucisha kuri konti ya Mr ‘REDCOM CX-1200’,. Rudasingwa yaje kuvumburwa muri 1982 maze ahagarika amashuri yigaga mu by’ubuvuzi ahungira muri Kenya.

Nta gitangaza rero kukona Rudasingwa yandika amateshwa yuzuyemo ibinyoma, cyane cyane agamije guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

 

2018-12-28
Editorial

IZINDI NKURU

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Editorial 23 Apr 2025
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Editorial 22 Jun 2024
Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize

Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize

Editorial 23 Oct 2020
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Editorial 04 May 2024

Igitekerezo kimwe

  1. katsinono
    December 29, 20187:00 am -

    Tutavuze menshi ku bantu, icyo nzi ni uko abenshi bari bazi ko hari icyo bari cyo, maze bakibwira ko baramutse batari mu gihugu, igihugu cyahomba maze si ukwigira indashoboka sinakubwira.

    Ngayo nguko uko bagiye bahunga kubera ikimwaro cyo kwanga guca bugufi cyangwa gucishwa bugufi.

    Bongeyeho amakosa yo kwibwira ko amahanga azabataho igihe ko ari abantu bakomeye!. Baribeshye cyane. muntu ufite ubwishongozi ashobora kukuremerera rimwe, kabiri se ariko ntashobora gukomeza kukubera umutwaro ngo ubyemere.

    Ngayo nguko uko bagiye bahunga maze sinakubwira ku Ijwi rya America, kuri BBC n’ahandi. Tekereza nawe aho banatinyutse gusaba uwakwimye (FDLR) kandi wakwishe.

    NGUKO UKURI.

    Subiza

Leave a Reply to katsinono Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1
Amakuru

Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1

Editorial 10 Jul 2023
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda
Amakuru

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Editorial 05 Aug 2023
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro
Amakuru

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Editorial 02 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru