Kuri uyu wambere tariki 13 Kamena perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragararo ibikorwa bya Ekocenter iri mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari akagari ka Ruhunda ni igikorwa cyagezweho ku bufatanye n’uruganda rwa Coca Cola.
Iyi Ekocenter yatashywe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika igizwe n’ibikorwa bitandukanye byubatswe ku bufatanye na kompanyi ya Coca Cola izwiho gukora ibinyobwa bitandukanye.
Ibi bikorwa birimo ibikoresho byo mu kigo nderabuzima mu ibabyariro, amazi meza yo kunywa adakeneye gutunganywa, umuriro w’amashyanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba, interineti yihuta (3G) n’ikibuga cyo gukiniraho gifite amatara akoresha imirasire y’izuba.
Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye kompanyi ya Coca Cola ku ruhare yagize mu kugeza ibikorwa by’iterambere muri Ruhunda avuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko ahari ubufatanye hagati ya leta n’abikorera iterambere rishoboka.
Yagize ati “ Imikoranire n’izindi kompanyi, guverinoma na sosiyete sivile ndetse n’abaturage ubwabo bifitiye buri umwe akamaro. Igisobanuro cy’ubu bufatanye kirenze kampani imwe cyangwa igihugu, ahubwo kirashimangira intego z’iterambere rirambye Isi yiyemeje umwaka ushize, izi ntego ntabwo zagerwaho ari Leta yonyine ibigizemo uruhare.”
Perezida Kagame kandi yasabye abaturage batuye mu kagari ka Ruhunda kwita ku bikorwa baba bahawe kuko biba byaratwaye amafaranga ndetse n’umwanya kandi bikaba bigomba kubagirira akamaro.
Yagize ati “Baturage ba Ruhunda, nagira ngo mbasabe gukoresha neza ibi bikorwa bishya, kugira ngo bibafashe kugera ku ntego mwiyemeje. Mubifate neza kugira ngo bizarambe, kandi n’inyungu zibiturukaho zizabagirire akamaro ubwanyu, ndetse n’abazaza nyuma yanyu.”
Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko iyi Ekocenter izafasha abanyaruhunda gutera imbere ndetse bagaca ku tundi dusantire dusanzwe dukomeye mu karere ka Rwamagana.
Umuyobozi mukuru wa Coca Cola ku rwego mpuzamahanga Muhtar Kent, yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe neza mu Rwanda kuruta ibindi bihugu 70 yagezemo.
Yongeyeho ko iki gikorwa cyatashywe yakivuganyeho na Perezida Kagame ubwo bahuriraga muri Amerika ndetse ko basanze u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere.
Ntagushidikanya ko abaturage batuye Ruhunda nibafata ibi bikorwa neza bizabagirira akamaro dore ko bazatandukana n’indwara ziterwa no kunywa amazi adasukuye ndetse n’ababyeyi bakazajya baruhukira ku kigo nderabuzima kibegereye batiriwe bajya ku bitaro bya kure.
Ikibuga gifite amashanyarazi nacyo ni andi mahirwe akomeye urubyiruko rubonye mu kwidagadura nta kwikanga umwijima w’ijoro. Ibi bishobora no gukuza impano zabo bakiteza imbere.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Perezida Kagame n’umuyobozi wa Coca Cola, Muhtar Kent, (ubanza iburyo) bafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Ekocenter