Mu maso ya rubanda n’abanyafurika y’epfo bose, umugore wa Kayumba Nyamwasa Rosette Kayumba akomeje kwandagaza umugabo we akora ibikorwa biteye isoni birimo ubusambanyi, ubwambuzi ndetse no gukora ibikorwa bya magendu.
Byari bimaze igihe bihwihwiswa ariko noneho bigeye kumugaragaro. Amakuru dukura mu muryango wa hafi wa Kayumba n’umugore we aravuga ko uyu mugore amaze igihe atumvikana na Kayumba kubera ko ahabwa amafaranga atandukanye n’abasirikare bakuru muri Afurika y’epfo na Mozambike maze bagatwara uyu mugore bakajya kumusambanya.
Ibi bigaragazwa n’impano zitandukanye yagiye ahabwa n’abo basilikare bakuru mungabo Kayumba yamubaza aho yazikuye akamusuzugura, akavuga ko ari inshuti zazitanze atigeze na rimwe yereka umugabo we.
Ibi byatangiye buhoro buhoro none ngo bimaze gufata indi ntera, igiteye agahinda n’uko iyo atorotse umugabo we nijoro agiye muri ayo mahabara, iyo bucyeye akabibazwa avuga ko yari agiye gutabara umuntu wagize ibyago n’ibindi binyoma bitandukanye abeshya umugabo tutabashije kuvuga hano.
Kayumba Nyamwasa mu gihirahiro
Kayumba Nyamwasa ngo yaba ashaka gutandukana n’uyu mugore kuko inshuro nyinshi yashatse gutandukana nawe nyuma y’aho yumviye izi nkuru mbi ariko ntibyamushobokera kuko abo bajenerali bavuga ko bazasaba leta y’Afurika y’epfo kumwima ubuhungiro agahitamo kwicecekera kugira ngo adakurwa amata mu kanwa.
Rosette Kayumba, avugwaho ubucuti budasanzwe n’umujenerali wo muri Mozambike, uyu mujenerali akaba ari gupangira Rosette Kayumba ubwenegihugu bwa Mozambike kugira ngo atandukane n’umugabo ajye kwibanira na Jenerali.
Rosette ngo n’ubwo akorana na General nta cyizere gifatika afite cyo kuzagera ku byifuzo bye byose kubera ko umugabo we Kayumba Nyamwasa agifitanye ibibazo n’abantu na leta zitandukanye birimo kuba yarashinjwe ibyaha ndetse bikaza kumuhama akatirwa n’inkiko zo mu Rwanda.
Rosette Kayumba
Ubu bwenegihugu uyu mugore ahiga bukware bukazatuma ashobora kwiberaho adakurikiranweho ibyaha umugabo we yakoze. Izi zikaba ari zimwe mu mpamvu zituma uyu mugore akora ibikorwa n’ibidakorwa ngo abone ubu bwenegihugu.
Nyuma yo gukora ibi byose, Rosette Kayumba ubu arabasha kugenda uko ashatse muri Mozambike nta byangombwa asabwe kuko Jeneral yatanze uburenganzira bwo kumureka akinjira kuko hatanzwe code name ye yihariye.
Ibi bibaye mugihe Gen. Kayumba afite ibindi bibazo bikomeye mu ishyaka rye RNC, byo kutumvikana n’abo bafatanyije kurishinga barimo Rudasingwa na mukuruwe Gahima, kuri ubu bakaba bari gutukana bapfa imyanya n’utundi ducogocogo twinshi turimo imisanzu bagiye bahabwa nabo bashuka ko bagiye gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.
Mbere yo gutokora ijisho rya mugenzi wawe banza ukure umugogoro uri mu ryawe
Cyiza Davidson