Leta ya Tshisekedi ikomeje gukoresha ruswa igura abayobozi batandukanye hirya no hino ku isi kugirango bangize isura y’u Rwanda no kurwanya gahunda z’igihugu zigamije iterambere.
Nyuma yuko umusenateri mu gihugu cy’Amerika Bob Menendez yumvikanye hirya no hino ashinja u Rwanda ibinyoma, we n’umugore we Polisi y’Amerika yabasanganye amafaranga asaga ibihumbi 500 by’amadorali cash, kandi adafite ubusobanuro bwaho yavuye. Byaje kugaragara ko ahabwa akayabo na Tshisekedi kugirango akomeze ashinje ibinyoma leta y’u Rwanda. Haje kugaragara n’amafoto agaragaza Senateri Menendez na Tshisekedi.
Muri iyi minsi hadutse umudepite w’umubiligi wabaye na Minisitiri Andre Flahaut uri kuvugira Leta ya Tshisekedi agatuka u Rwanda ariko vuba aha yarakabije ubwo yakoresheje imvugo nyandagazi ku masezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza bwo kwakira abimukira bapfa ku bwinshi bahungira ku mugabane w’uburayi. Uwo mu depite w’umubiligi yagereranyije gahunda yo kuzana abimukira nko kuruka cyangwa igikorwa cya bunyamaswa
Tubibutse ko abimukira batagira ibyangombwa mu Bubiligi bafungirwa ahantu ariko mu Rwanda bazatura binjizwe mu buzima nk’abandi Banyarwanda ariko kubera ubugome na ruswa ya Tshisekedi Flahaut abyita ubunyamaswa. Ibi ni ugusuzugura igihugu cy’u Rwanda no kwiyumvamo ko u Rwanda rugomba gukora ibyo bashaka.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaganye amagambo ya Flahaut bamwibutsa ahubwo ibikorwa by’ubunyamaswa igihugu cye cyakoreye u Rwanda mu bihe bitandukanye; muri ibyo harimo kwirukana umwamikazi Rozaliya Gicanda wari wagiye kwivuza mu Bubiligi akirukanwa ukwezi kumwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi itangira kandi Leta y’ababiligi yari izi neza umugambi wa Jenoside warimo gutegurwa
Flahaut kandi yibukijwe uburyo ingabo z’ababiligi zataye impunzi z’Abatutsi zisaga ibihumbi bitatu muri ETO ya Kicukiro bakajya kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro, ariko bakajyana imbwa n’ipusi zabo.
Ibikorwa by’ubunyamaswa kandi ububiligi bwakoze ni ugushyira igitutu ku Kanama gashinzwe umutekano ku isi ka LONI ko kugabanya ingabo za MINUAR zikava ku bihumbi bitanu bakagera kuri 250.
Kuva Perezida Kagame yaha agaciro u Rwanda, bitandukanye na mbere aho u Bubiligi bwavugaga rikijyana nko mu gihe cy’ubukoloni, abayobozi batandukanye b’ababiligi bahisemo kurwitwaraho umwikomo noneho byahura na ruswa ya Tshisekedi bikaba ibindi bindi.
Uyu Flahaut ninawe wari ukuriye umugambi wo kwangisha Ambasaderi Karega Vincent arega abayobozi bo mu Bubiligi guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu; ni ubutumwa yari ahawe na Tshisekedi.
U Rwanda rwemeje ko nta wundi bazohereza mu gihe banze Ambasaderi Karega kuko ari igihugu cyanga agasuzuguro.
Yaba Senateri Menendez yaba Depite Flahaut ntawamagana akarengane gakorerwa abakongomani b’Abatutsi bicwa umunsi ku munsi cyangwa ngo bamagane ingangabitekerezo isakazwa n’abayobozi b’iki gihugu kuko ntawe uvugana indya mu kanwa.
Gusa bagomba kumenya ko ruswa ya Tshisekedi itakwitambika iterambere cyangwa gahunda z’u Rwanda kuko ziba zifite icyerekezo zinasobanutse.