Mu birori bibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, Byiringiro Jean Aimé n‘umukunzi we Mutesi Dinah baraye bahembewe kuba intangarugero mu rukundo rwa kobwa-hungu (Copinage) kuko Couple yabo ari yo yishimiwe kurusha andi yabihataniye mu mwaka wa 2017. Bahise babigaragariza mu ruhame ko urukundo hagati yabo ruganje, barasomana umunwa ku wundi.
Bahise berekana ko urukundo hagati yabo ruganje bataruhishira
Urugendo rw’ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rwatangiye ari couples 10 ziyandikishije binyuze ku rubuga twa Instagram rw’abateguye iki gikorwa.
Amafoto y’aya ma-couples yashyizwe kuri instagram kugira ngo abakoresha uru rubuga bagaragaze ikwiye guhembwa.
Ifoto ya Couple ya Byiringiro Jean Aimé na Mutesi Dinah ni yo yakunzwe inshuro nyinshi (likes), inahembwa nka couples y’umwaka.
Ibi birori byo guhemba iyi couple, byitabiriwe n’abiganjemo abasanzwe bari mu rukundo n’abandi byagaragaraga ko bakeneye ababatetesha.
Mutoni Assia usanzwe akina film n’umuhanzi Mani Martin bari bagize akanama nkemurampaka kemeje iyi couple nk’ihiga izabihiganiwe muri 2017, bavuze ko mu kuyihitamo bagendeye ku bantu bayikunze ku mbuga nkoranyambaga, uburyo Bambara n’amafoto yabo bagiye basakaza.
Umugwaneza Jolie na Dianah Ariella bateguye iki gitaramo bavuga ko iki gikorwa bagiteguye kuko babonaga gishobora kubaka urukundo hagati y’abakundana rwugarijwe n’ibigusha byinshi muri iyi minsi.
Ngo bahisemo guhemba urubyiruko kuko ari rwo ruba rutewe ishema no kwamamaza urukundo rwabo.
Mu bihembo byahawe abatsinze, harimo ikamba ryambitswe umukobwa, igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 25 Frw n’ibahasha irimo amafaranga yagizwe ibanga. Gusa ngo ari hejuru y’ibihumbi 100 Frw.
Byiringiro Jean Aimé wahembanywe n’umukunzi we Dinah, yavuze ko bamaze imyaka itatu bakundana ku buryo bumva batewe ishema no kuba bari kumwe.
Ngo nta rindi banga bakoresheje kugira ngo begukane iki gihembo, uretse gusakaza ubuzima bwabo bwa buri munsi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Baracyari abanyeshuri ariko ngo biteguye kuzabana nk’umugore n’umugabo.
Ibirori byitabiriwe n’abasanzwe bari mu rukundo
Ibirori by’abakundana
Hari abangaga kwicarana n’abakunzi babo
Dinah yatambagijwe ikamba rya Couple y’umwaka wa 2017
Iyi couple yahawe n’igikombe
Couple nazo zari zitabiriye iki gitaramo
Abateguye irushanwa bifotozanya na couple yatsinze
Ababyeyi babo nabo bari baje kureba uko bahembwa
Abakemurampaka bavuze ko iyi couple yashimwe na benshi
Ubwo bahembaga, bamwe bagagaragaje ko urukundo rushobora kubamo amakorosi
Hari n’abagaragazaga ko bari mu munyenga warwo
Jay Rwanda hamwe na Jolie na Dianah bateguye igitaramo
Jay Rwanda uheruka kuba Mister Africa
Nta bakunzi bafite ariko bisunganye baza muri iki gitaramo
Yemba Voice nibo basusurukije abantu
Source: Umuseke