Mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda rikubiyemo zimwe mu ngingo zigaragaza gusaba imbabazi ku bw’abayoboke bayo bijanditse mu byaha birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Abepisikopi icyenda b’amadiyosezi Gatolika atandukanye yo mu Rwanda ku wa 17 Ukwakira uyu mwaka, rikaza gusomwa nyuma ya misa mu gihe cy’amatangazo ku wa 20 Ugushyingo 2016, ririmo ingingo ivuga ko Yubile bivuga no gusaba imbabazi ku kibi cyose abayoboke b’iyi kiliziya bakoze.
Riti”Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakiristu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze, Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu biyibagiza amategeko yayo. Turasaba imbabazi ku nabi twagize yose tuyigirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n’abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko.”
Bavuga ko Kiliziya Gatolika nta we yigeze ituma gukora icyaha cya Jenoside, ariko ko kuba cyarakozwe, ikwiye kugisabira imbabazi.
Bati ” Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakiristu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Koko rero bakoze icyaha gikomeye cy’inabi ya muntu.”
Muri uku gusaba imbabazi, bavuga ko bitandukanya ku buryo bwose n‘icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imigirire yose n’imyumvire yose bijyanye n’ivangura n’irondamoko bigikomeza gutoneka ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi bije nyuma y’aho Kiliziya Gatolika yakunze gushijwa kwinangira gusaba imbabazi ku bw’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Nyakanga 2015, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi wari n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Smaragde Mbonyintege, yari yavuze ko biteguye gusaba imbabazi kubera abayoboke babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, gusa yavugaga ko bizakorwa mu buryo bwo kwitandukanya n’ikibi atari ukucyishinja.
Yagiraga ati “Kiliziya nk’umubyeyi izasaba imbabazi, yumvikanisha ko gusaba imbabazi ari uburyo bwo kwitandukanya n’ikibi, ariko ntabwo ari ukucyishinja. Tuzabisabira imbabazi kandi tunagaya ibyabaye. Ni ikintu twavuzeho kandi Kiliziya ntiyigeze ihakana ko yasaba imbabazi.”
Musenyeri Mbonyintege yavugaga ko Kiliziya Gatolika yababajwe kuva kera na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igafata iya mbere mu bikorwa bigamije gusubiza agaciro n’ubumuntu abari barabwambuwe.
Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Smaragde Mbonyintege