Uretse filime Parasite yo muri Korea y’Epfo yihariye ibihembo bya Oscars muri uyu mwaka, ababikurikiye ku wa Mbere banaryohewe no kuvumba ku misusire ya telefoni nshya ya Samsung Galaxy Z Flip, ni ukuvuga ko ishobora gukunjwa.
Ni telefoni yabanje kumurikwa ubwo hatangwaga ibihembo bya Oscars mu mashusho yamaze amasegonda 30, ariko itangazwa ku mugaragaro ku wa Kabiri mu gikorwa cyabereye mu mujyi wa San Francisco, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi telefoni ishobora gukoreshwa mu buryo bunyuranye, ikunjwa ikanaramburwa igatanga ikirahuri kigari, ukaba wayikunja ukayitereka ahantu kumwe mudasobwa iba imeze niba wifuza kuyikoresha uganira n’undi muntu hifashishijwe amashusho, n’ibindi.
Iyi Galaxy Z Flip ni imwe muri telefoni zigezweho, nto kandi zishobora gukunjwa, nyuma y’uko uru ruganda rwo muri Korea ruheruka guhura n’imbogamizi mu gusohora Galaxy Fold, telefoni ishobora kuramburwa ikavamo tablet.
Samsung Galaxy Z Flip ikoresha Android 10, camera y’inyuma ifite megapixel 12 naho iyi mbere ifite megapixel 10. Ifite ubushobozi bwo gufata amashusho yo mu bwoko bwa 4K (HDR 10 Plus), ni ukuvuga ko aba asa neza cyane kandi ashobora kwerekanwa ku birahuri bya rutura, umwimerere w’amashusho ntuhinduke.
Ifite processor ya 64-bit octa-core, ububiko bwa GB 256 n’ububiko ikoresha by’akanya gato (RAM) bwa 8GB. Ubushobozi bwa batiri ni 3,300 mAh.
Muri uyu mwaka kandi hagiye ku isoko indi telefoni ishobora gukunjwa, Motorola Razr igura $1500. Yasohotse muri uku kwezi ndetse yakirwa neza ku isoko bitewe n’ubyiza byayo birimo kuba igira batiri nto n’ikirahuri cya pulasitiki.
Galaxy Z Flip izajya ku isoko ku wa 14 Gashyantare 2020, aho izaba igura $1,380 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.