Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’’ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (DGPR) byari biteganyijwe kuri uyu wa Kane, itariki 23 Kanama mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, mu Gasantere ka Rwanza, byasubitswe nyuma yo kugera aho bagombaga kwiyamamariza bagasanga nta muturage n’umwe uharangwa.
Kuri uyu wa Kane nibwo abakandida ba Green Party ku myanya y’ubudepite bazindukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Save aho bagombaga kwiyamamariza barangajwe imbere na Perezida w’iri shyaka, Frank Habineza, aho bagombaga kuva berekeza mu Karere ka Nyanza mu masaha y’umugoroba.
Mu kugera aho bagombaga kwiyamamariza mu Gasantere ka Rwanza, abakandida ba Green Party basanze nta muturage uharangwa mu gihe imyiteguro yari yarangiye y’iki gikorwa hashinzwe amahema ndetse n’intebe zo kwicaraho zateganyijwe.
Mu kiganiro ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru cyagiranye n’ Umuvugizi wa Green Party, Tuyishime Deo, yatunze urutoki inzego z’ibanze azishinja gufungisha abaturage zikabajyana mu wundi murenge wabereyemo ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’irindi shyaka.
Tuyishime ati: “Nibyo ibikorwa byo kwamamaza turabihagaritse..twari twiteguye amahema twayashinze ariko inzego z’ibanze zafungishije abaturage ziburiza amamodoka zibajyana ahiyamamariza abakandida b’irindi shyaka.”
Mu gihe Green Party yagombaga kuba yiyamamariza mu Murenge wa Save, FPR Inkotanyi nayo yagombaga kuba yiyamamariza mu Murenge wa Muganza Tuyishime Deo avuga ko uri nko mu birometero 15 uvuye I Save, bakaba nta mabwiriza ya NEC barenzeho nko kuba bakwiyamamaza begereye aho abandi bari.
Iyi ikaba ibaye inshuro ya mbere bamwe mu biyamamariza imyanya mu nteko ishinga amategeko bagaragaje imbogamizi bahuye nazo muri ibi bikorwa kuva byatangira kuwa 13 Kanama.
Ubwo ishyaka Green Party ryashyikirizaga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abakandida baryo, perezida w’iri shyaka nyuma yaho mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yarasabye ubuyobozi kuzaha abakandida bose amahirwe angina bakarindwa kubangamirwa nk’uko byabagendekeye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho na none abayobozi b’ibanze bashinjijwe kubangamira uwari umukandida w’iri shyaka, Frank Habineza mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ngo twumve icyo buvuga kuri iki kibazo, numero y’umuyobozi w’akarere ntiyabasha gucamo, tuvugishije ushinzwe itangazamakuru mu karere atubwira ko ntacyo yabivugaho atwizeza kuduha numero ya gitifu w’Umurenge wa Save ariko turategereza turaheba nituyibona turabagezaho icyo yadutangarije.