• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Save: ishyaka Green Party ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Save: ishyaka Green Party ryakubise igihwereye aho ryagombaga Kwiyamamariza

Editorial 23 Aug 2018 POLITIKI

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’’ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (DGPR) byari biteganyijwe kuri uyu wa Kane, itariki 23 Kanama mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, mu Gasantere ka Rwanza, byasubitswe nyuma yo kugera aho bagombaga kwiyamamariza bagasanga nta muturage n’umwe uharangwa.

Kuri uyu wa Kane nibwo abakandida ba Green Party ku myanya y’ubudepite bazindukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Save aho bagombaga kwiyamamariza barangajwe imbere na Perezida w’iri shyaka, Frank Habineza, aho bagombaga kuva berekeza mu Karere ka Nyanza mu masaha y’umugoroba.

Mu kugera aho bagombaga kwiyamamariza mu Gasantere ka Rwanza, abakandida ba Green Party basanze nta muturage uharangwa mu gihe imyiteguro yari yarangiye y’iki gikorwa hashinzwe amahema ndetse n’intebe zo kwicaraho zateganyijwe.

Mu kiganiro ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru  cyagiranye n’ Umuvugizi wa Green Party, Tuyishime Deo, yatunze urutoki inzego z’ibanze azishinja gufungisha abaturage zikabajyana mu wundi murenge wabereyemo ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’irindi shyaka.

Tuyishime ati: “Nibyo ibikorwa byo kwamamaza turabihagaritse..twari twiteguye amahema twayashinze ariko inzego z’ibanze zafungishije abaturage ziburiza amamodoka zibajyana ahiyamamariza abakandida b’irindi shyaka.”

Mu gihe Green Party yagombaga kuba yiyamamariza mu Murenge wa Save, FPR Inkotanyi nayo yagombaga kuba yiyamamariza mu Murenge wa Muganza Tuyishime Deo avuga ko uri nko mu birometero 15 uvuye I Save, bakaba nta mabwiriza ya NEC barenzeho nko kuba bakwiyamamaza begereye aho abandi bari.

Abakandida ba Green Party bari babukereye

Iyi ikaba ibaye inshuro ya mbere bamwe mu biyamamariza imyanya mu nteko ishinga amategeko bagaragaje imbogamizi bahuye nazo muri ibi bikorwa kuva byatangira kuwa 13 Kanama.

Ubwo ishyaka Green Party ryashyikirizaga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abakandida baryo, perezida w’iri shyaka nyuma yaho mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yarasabye ubuyobozi kuzaha abakandida bose amahirwe angina bakarindwa kubangamirwa nk’uko byabagendekeye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho na none abayobozi b’ibanze bashinjijwe kubangamira uwari umukandida w’iri shyaka, Frank Habineza mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ngo twumve icyo buvuga kuri iki kibazo, numero y’umuyobozi w’akarere ntiyabasha gucamo, tuvugishije ushinzwe itangazamakuru mu karere atubwira ko ntacyo yabivugaho atwizeza kuduha numero ya gitifu w’Umurenge wa Save ariko turategereza turaheba nituyibona turabagezaho icyo yadutangarije.

2018-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Editorial 10 Jan 2019
Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Editorial 28 Jun 2025
Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame

Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame

Editorial 27 Oct 2024
U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Editorial 06 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010
Amakuru

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Administrator 17 Nov 2025
Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana  yagandutse
ITOHOZA

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Editorial 21 Feb 2017
Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora
IKORANABUHANGA

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Editorial 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru