• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Simon Pellaud atwaye agace ka Nyanza-Rubavu yambura Maillot Jaune Areruya Joseph

Simon Pellaud atwaye agace ka Nyanza-Rubavu yambura Maillot Jaune Areruya Joseph

Editorial 14 Nov 2017 IMIKINO

Uyu ni umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda 2017, aho mu muhanda Nyanza Rubavu hakinwe agace kayo ka kabiri, gafite uburebure bwa Kilometero 180,. Uru rukaba ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.

Muri aka gace Ka Nyanza Rubavu Simon Pellaud ukinira ikipe ya Illuminate niwe ukegukanye, ahita yambura umwambaro w’umuhondo Areruya Joseph Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data, wari wawegukanye mu gace ka Kigali- Huye kakinwe kuri uyu wa mbere.

Ku rutonde rusange rwo kuri uyu munsi wa Kabiri w’irushanwa, ruragaragaza ko Simon Pellaud ariwe uza ku mwanya wa mbere akaba amaze gukoresha amasaha arindwi iminota 50 n’amasegonda 22. (7h50’22’’)

Ararusha Areruya Joseph umunota umwe aho ku munsi wa Kabiri w’irushanwa amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha arindwi iminota 51 n’amasegonda 22. (7h51’22’’).

Ku mwanya wa Gatatu haza Ndayisenga Valens Umunyarwanda ukinira ikipe ya Tirol Cycling Team, akaba amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha arindwi, iminota 51 n’amasegonda 39 (7h51’39’’), akaba arushwa n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 17 (1’17’’).

Mbere yo gutangira isiganwa,  KT yaganiriye na Areruya Joseph wari wambaye maillot jaune nk’umukinnyi uyoboye isiganwa, atangaza ko uyu munsi ari ugucungana n’abakinnyi bashobora kumusiga bakaba bashyiramo iminota myinshi.

Bagihaguruka, Tesfom wo muri Eritrea wari uri ku mwanya wa kane, yashatse guhita atoroka ngo agende, ariko inshuro eshatu yabigerageje, Areruya Joseph yahise amugarura.

Mu bice bya Muhanga basatira Buringa, Hakiruwizeye Samuel na Jimmy Uwingeneye bageragezaga gutoroka, ndetse Hakiruwizeye aza no kuyobora igihe gito ariko baza kumugarura.

 

Nyuma yaho, GREENE Edward wa Lowestrates yaje guhita atangira kuyobora isiganwa, aza no gushyiramo iminota ibiri n’amasegonda 20.

Uyu yakomeje kuyobora isiganwa wenyine, ariko aza gushyikirwa na Simon Pellaud wa Illuminate bagendana kugera ku Mukamira ahari hatangiye kugwa imvura nyinshi cyane.

Bageze Mukamira, ni bwo isiganwa nyirizina ryabaye nk’iritangira, abakinnyi bari bitezwe batangira guhangana.

Nsengimana Jean Bosco yafashe iya mbere ahita yanikira abandi, gusa Areruya Joseph na Ndayisenga Valens nabo bahita bagenda baramushyikira.

Nsengimana Jean Bosco yaje kongera kubanyura mu rihumye yongera kubasiga ndetse aza no gushyiramo amasegonda 50. Uyu nawe ariko ntiyakomeje kuba imbere kuko birangiye Simon Pellaud ari we uri imbere.

 

 

Uko bakurikiranye uyu munsi ka Nyanza-Rubavu (Igihe yarushijwe n’uwa mbere

1. PELLAUD Simon (Team Illuminate) 4:32:30
2. JEANNES Matthieu (Team Haute Savoie) – Auvergne Rhône Alpes (1:30)
3. MUNYANEZA Didier (Team Rwanda) (1:30)
4. KANGANGI Suleiman (Bike Aid) (1:30)
5. EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka (1:30)
6. OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea) 1:33
7. NDAYISENGA Valens (Tirol Cycling Team) 1:33
8. BYUKUSENGE Patrick (Rwanda) (1:33)
9. NSENGIMANAJean Bosco (Team Rwanda) ( 2:33)
10. ARERUYA Joseph (Dimension Data for Qhubeka) (2:46)

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa gatatu

1. PELLAUD Simon (Team Illuminate) (7:50:22)
2. ARERUYA Joseph (Dimension Data for Qhubeka) (1:00)
3. NDAYISENGA Valens (Tirol Cycling Team) (1:17)
4. KANGANGI Suleiman Bike Aid (1:21)
5. BYUKUSENGE Patrick (Rwanda) (1:25)
6. OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea) (1:29)
7. MUNYANEZA Didier (Team Rwanda) (1:29) 
8. JEANNES Matthieu (Team Haute Savoie) – (1:30)
9. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka (1:38)
10. NSENGIMANA Jean Bosco (Rwanda) (2:15)

2017-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Editorial 12 Mar 2021
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Editorial 08 Aug 2025
Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Editorial 21 Aug 2021
Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden

Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden

Editorial 23 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine
POLITIKI

Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Editorial 03 Dec 2018
Uganda: Abakozi ba ISO  bashimuta impunzi bazikangisha  kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abakozi ba ISO bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Editorial 22 Nov 2017
Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo
Mu Mahanga

Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Editorial 16 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru