Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, no gushushubikana Leta y’Abatabazi yayishyize mu bikorwa, FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’ubumwe,Ni nyuma yuko ingabo za RPA zibohoye Kigali, kuya 4 Nyakanga Leta y’Ubumwe yagiyeho kuya 19 Nyakanga mu 1994. Hari hashize imyaka 3, amezi 9 n’iminsi 19 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye.
Muri icyo gihe igihugu cyari kitaratekana neza, imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi inyanyagiye hirya no hino ku misozi, igihugu cyari mu gahinda cyatewe na leta mbi y’abicanyi nyuma yaho RPA ibakubitiye inshuro bagahunga ubutarora inyuma, leta y’abicanyi n’ingabo zayo bahise bahungira mu cyahoze ari Zaïre ariyo ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma y’Ubumwe Ijya kujyaho hari hashize iminsi mike ingabo za RPA zifashe Butare, kuya 03 Nyakanga1994,Ubwo ingabo za RPA zitanze isomo ku ngabo zu Bufaransa zari mu Rwanda icyo gihe. Zishaka uko uko zakingira ikibaba leta y’abicanyi yiyitaga iyabatabazi. Hari hashize iminsi mike Ruhengeri na Gisenyi bibohowe kuko Ruhengeri yabohowe yari ku ya 14 Nyakanga, Gisenyi ku ya 17 Nyakanga. Ari nawo munsi Perezida wa FPR-Inkotanyi, Colonel Alexis Kanyarengwe, yatangaje ko hagiye kujyaho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Muri iryo jambo rya Perezida wa FPR-Inkotanyi, Colonel Alexis Kanyarengwe havuzwe ko guverinoma izajyaho ku itariki 19 Nyakanga ndetse ko MRND nk’ ishyaka rya Habyarimana Juvenal na CDR, yombi yagize uruhare mu gutegura n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi, ko batazaba bari muri Guverinoma y’Ubumwe.
Ku itariki 17 Nyakanga ni nabwo yavuze ko hazajyaho umwanya wa Visi Perezida w’Igihugu. Anavuga ko hazajyaho Inteko Ishinga Amategeko irimo n’abasirikare, ntibavuze itariki ariko bavuze ko izajyaho mu minsi iri imbere. Banavuze ko imitwe yose itarijanditse muri Jenoside, izahuriza hamwe ikarema ingabo z’igihugu.”
Ku itariki ya 18 Nyakanga, Gen Maj Paul Kagame nibwo yavuze ko intambara irangiye, maze ku wa 19 Nyakanga hatangazwa Guverinoma.
Iyi Guverinoma yagiyeho nyuma y’iminsi mike Pasteur Bizimungu yemejwe nka Perezida wa Repubulika, ndetse hari hashize iminsi ibiri byemejwe n’amasezerano ya Arusha ko Twagiramungu Faustin agomba kuba Minisitiri w’Intebe. Muba minisitiri 17 bari bagize iyo guverinoma, umunani(8) bari abo muri FPR Inkotanyi, batatu(3) bo muri MDR, batatu(3) bo muri PL, babiri(2) bo muri PSD n’umwe(1) wo muri PDC. Tariki 19 Nyakanga harahiye abaminisitiri 14, abandi bongerwamo bukeye bwaho tariki 20 Nyakanga.
Guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu kwereka abaturage ko basubijwe ubuyobozi, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora. Kandi imyanya yatanzwe hakurikijwe ibyagenwaga n’amasezerano ya Arusha ariko imyanya ya MRND ihabwa FPR Inkotanyi kuko Perezida yabaye uwa FPR, hajyaho n’umwanya wa Visi Perezida. Gusa hari imyanya FPR yagiye iha abandi bantu batari mu mashyaka nk’uwahawe Minisitiri w’Ubutabera n’indi.
Nyuma yaho hashyizweho Guverinoma hakurikijwe Itegeko Nshinga ryo mu 1991, amasezerano ya Arusha, ibyari byemejwe n’andi amashyaka ndetse n’ibya FPR Inkotanyi. Ibi ni byo byavuyemo Itegeko Shingiro ryakoreshejwe kugeza mu 2003 hatorwa Itegeko Nshinga, ryaje kuvugururwa mu 2015. Guverinoma ijyaho muri icyo gihe impunzi zari zirimo gutahuka ndetse igice kimwe cy’igihugu cyari mu maboko y’Abafaransa muri Zone Turquoise (Kibuye na Cyangugu).
Icyo gihe Guverinoma ishyirwaho,bamwe mu baturage bari batuye i Kigali bari baje kuri CND (ubu nahakorera Inteko Nshingamategeko ku Kimihurura) kureba uwo muhango wo gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nubwo ibikomere ku mubiri no ku mutima byari byose nibura bari bishimye ko barokowe kandi ko batagipfuye, ubundi bibazaga uko bazabaho nyuma yo kubura ababo no gutakaza ibintu byose, icyo gihe hari abandi banyarwanda benshi bari baragiye bakurikiye Leta y’abicanyi bo inkuru bayumviye Tingi-Tingi muri Congo no mu bindi bihugu bitandukanye.
Abaturage benshi bari bateraniye ku yahoze ari CND bitabiriye umuhango w’irahira ry’abayobozi bashya nyuma ya Jenoside imyanya bari bahawe ku mpamvu za politiki cyangwa izabo bwite.
Mu muco wo kwigomwa no kwishakamo ibisubizo nubu ukiranga FPR-INKOTANYI muri rusange ukaba umaze gushinga imizi mu banyarwanda no mu buzima bwose bw’igihugu, icyo gihe guverinoma yari igiyeho Kubera ubukene igihugu cyari gifite bwatumye Abaminisitiri ba mbere babayeho nyuma ya Jenoside badahembwa kuko ntaho amafaranga yari kuva, ndetse imishahara ikaba itari mu byihutirwa.
Muri guverinoma nshya yari igiyeho bamwe banambye ku gihugu bagitekerereza uko cya kwikura mu rusobe rw’ibibazo cyari cyasigiwe na Leta yasize ikoze Jenoside, ariko hari abandi bari muri guverinoma bari barashyize inda imbere bayirutisha igihugu nka Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaza kuva mu Rwanda atorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade.
Amafaranga yakoreshwaga icyo gihe ni ayo FPR yari yarasaguye kuyayifashaga ku rugamba. Inshingano yari iyo gutangira, hagashyirwaho umutekano w’abantu n’ibintu, ubundi ibindi bikaza nyuma.” Bizimungu Pasteur ni we wabaye Perezida wa Repubulika yashyizeho ku wa 19 Nyakanga 1994, umunsi nawe yatangiye imirimo.Gen Maj Paul Kagame yari yaramenyesheje FPR Inkotanyi ko adashaka kuba Perezida, nk’uko nawe ubwe inshuro nyinshi yakunze kujya abisobanura.
Muri uko kugira ngo bashyireho umwanya wa Visi Perezida, kimwe mu byabiteye ni uko bashakaga ko akomeza gukorana na Perezida Pasteur Bizimungu. Bashakaga ko iyo mikoranire yabaye yo ku Mulindi ikomeza no muri Leta y’ubumwe.N’ubwo nyuma yaje gutana akajya mu bindi.
N’ubu FPR- INKOTANYI ntirakura mu ruge mu mugambi wo kubaka igihugu cyifuzwa na buri wese nubwo nka Twagiramungu Faustin kimwe nabandi nkawe barinze uruhara rubarangiza umutwe batava muri politiki z’inda nini no ku biba urwango mu banyarwanda nubwo bitazabahira kuko umunyarwanda w’uyu minsi atakurikira ikibi areba icyiza.