Thabo Mbeki wigeze kuyobora Afurika y’Epfo, yavuze uburyo bamenyeshejwe ko iki gihugu cyagurishaga u Rwanda intwaro mu gihe cya mbere gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe hari amakuru ko ari izo kuzifashishwa mu kwica abatutsi.
Mbeki w’imyaka 76 wayoboye Afurika y’Epfo mu 1999- 2008, amaze igihe adakunze kugaruka ku miyoborere y’igihugu cye. Gusa mu kiganiro The First Citizen Mbeki yagiranye na televiziyo eNCA, yagarutse ku bihe u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside no ku buryo Afurika y’Epfo yagurishije intwaro Guverinoma yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa.
Yavuze ko mu ntangiro za 1994 hari itsinda FPR Inkotanyi yohereje muri Afurika y’Epfo mu biganiro n’ishyaka rya African National Congress ryari rimaze gushinga ibirindiro, maze rihura na Thabo Mbeki wari ukuriye ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga.
Ati “Batubwiye ko Afurika y’Epfo irimo kugurisha intwaro Guverinoma y’u Rwanda, kandi ko amakuru RPF ifite ari uko izo ntwaro zizakoreshwa mu kwica abantu benshi, babaza niba hari icyo twabikoraho nka ANC. Navugishije Pik Botha wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndamubwira nti ‘hari abantu bo mu Rwanda dore ibyo barimo kuvuga, ugomba guhura nabo kubera ko kibazo barimo kuzamura kirakomeye cyane. Yarabikoze koko bahurira mu biro bye muri Union Buildings, bamugezaho icyo kibazo.”
“Nyuma umuntu wari mu itsinda rya RPF wanabaye ambasaderi wa mbere w’u Rwanda hano nyuma ya 1994, yambwiye ko bahuye na Minisitiri Pik Botha, bamubwira ikibazo, banafite inyemezabwishyu z’izo ntwaro nk’ibimenyetso byizewe. Igisubizo bahawe nubwo kidakwiye cy’iyo guverinoma, nk’uko bambwiye, ni uko ‘iki kibazo cy’igurishwa ry’intwaro kuri twe ni ubucuruzi. Tugurisha ku muntu wese witeguye kugura akatwishyura.”
Mu gihe cya Jenoside ni nabwo ku wa 10 Gicurasi 1994 Thabo Mbeki yagizwe Visi Perezida wa Afurika y’Epfo (1994-1999), yungirije Nelson Mandela wari umaze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo, wa mbere w’umwirabura nyuma y’ivanguraruhu rya apartheid.
Mbeki avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda nyuma ya Jenoside akiri visi perezida, yeruye ko muri ANC itishimiye uko yitwaye, aho jenoside yatangiye mu Rwanda ku wa 7 Mata 1994 mu gihe Afurika y’Epfo yiteguraga amatora ya mbere muri demokarasi mu minsi 20.
Mbeki ati “Twari duhangayikishijwe n’impinduka muri Afurika y’Epfo, ntekereza ko imbogamizi zo gukurikirana izi mpunduka muri Afurika y’Epfo zari zikomeye, bituma muri ibyo byumweru twibagirwa u Rwanda. Ntibyari bikwiye ariko nibyo byabaye.”
Minisiteri y’Imari n’igenamigambi iheruka gushyira ahagaragara ikusanyamakuru ryerekana ko guverinoma yakoze Jenoside, nubwo yari mu gihano cyo gukomatanyirizwa mu bucuruzi bw’intwaro, izari Minisiteri y’Ingabo na Minisiteri y’Imari, zatumije intwaro n’amasasu binyuze mu bindi bihugu.
Abari ku isonga harimo leta y’Abafaransa, Leta ya Zaire na Afurika y’Epfo. Barimo Abafaransa nka Captain Paul Barril n’uwitwa Dominique Yves Lemonier wahuzaga ibikorwa by’ubucuruzi butemewe binyuze mu zahoze ari ambasade z’u Rwanda, mu Misiri, Kenya, Zaire na Afurika y’Epfo.
Mu ntwaro bigaragara ko zinjiye mu Rwanda mu 1994 harimo imbunda zo mu bwoko bwa mashinigani (machine-gun), M60 z’Abafaransa, imbunda zo mu bwoko bwa AK47 n’amasasu yo mu bwoko bwa 7.62 yo muri Afurika y’Epfo.