• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

Editorial 28 Feb 2016 Mu Mahanga

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International (TI) bugaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bagifitiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ( FIFA) , bamwe bakanavuga yuko akabaye icwende nti koga ngo gake !

Icyo kigo mpuzamahanga kirwanya corruption (TI) kivuga ariko yuko nubwo iyo 69 % y’abafana bavuga yuko akabaye icwende katoga, ngo 50 % babona yuko FIFA igifite amahirwe yo kongera kugarurira abantu icyizere. 43 % bakavuga yuko amanyanga ari muri FIFA ababuza kuryoherwa n’umupira w’amaguru, naho 60 % bakavuga yuko mu bakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa FIFA muri iki cyumweru nta n’umwe batoramo.

Abo bakandida bateganyijwe kuzatorwamo Perezida wa FIFA tariki 26 z’uku kwezi ni HRH Prince Ali Al Hussein, Sheik Salman Bin Ebrahim Al Khalifa, Jerome Champagne, Gianni Infantino na Tokyo Sexwale.

Umuyobozi wa TI ku rwego rw’isi, Cobus de Swardt, agira ati: ‘nk’abafana ducuditse cyane n’umupira w’amaguru. Iyo amakipe yacu yatsinze ibyishimo biradusaga, yatsindwa tukababara cyane. Ariko iyo ibijyanye n’amatora cyangwa guhitamo aho amarushanwa agomba kubera bitanyuze mu kuri ahubwo muri corruption twumva tugambaniwe ( we feel betrayed).

Swardt akomeza avuga yuko imikino igomba kuba imbaraga z’icyiza ku isi, ati ariko amanyanga yakomeje kwigaragaza bitari mu mupra w’amaguru gusa ahubwo no muri tennis, athletics no mu yindi mikino imwe n’imwe bica intege ngo kuko usanga bitanga icyuho cya ruswa.

Ejo tariki 24/02/2016 uwungirije Perezida w’inama y’ubutegetsi ya TI ku rwego rw’isi, Elena Pinlovas, yari hano mu rwanda aho we n’umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Immaculee bahuye n’abanyamakuru bibanda kuri iyo raporo ivuga corruption mu mikino, ngo ariko ikaba yaramunze cyane iy’umupira w’amaguru. Pinlovas, ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya akavuga yuko FERWAFA itivuguruye vuba na bwangu yasenyuka !

-2275.jpg

Umuyobozi wungirije wa Transparency ku Isi, Elena A Pinlova,yavuze ko hakwiye kurebwa neza niba iyi ruswa idahari mu Rwanda .Ingabire Immaculée ,Umuyobozi wa Transparency International Rwanda yavuze ko ibibera mu mupira w’amaguru mu gihugu byabateye impungenge

Iyo raporo ya TI itunga agatoki bimwe mu bihugu ku isi ivuga yuko birangwa na corruption mu mikino ariko u Rwanda ntabwo ruvugwamo, ariko Ingabire akavuga yuko n’ubwo yaba atari nyinshi cyane bitavuze yuko itaba ihari. Yahakanye yuko itabwa muri yombi ry’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ryaba rifite aho rihuriye n’iyo raporo ya TI ngo kuko Olivier Mulindahabi yatawe muri yombi mbere yuko iyo raporo ya TI ishyirwa ahagaragara.

Kayumba Casmiry

2016-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Editorial 02 Feb 2017
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Editorial 21 Nov 2023
Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Editorial 27 Jun 2016
Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Editorial 15 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma
Amakuru

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma

Editorial 28 Jun 2022
Mugisha Samuel yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018
IMIKINO

Mugisha Samuel yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018

Editorial 06 Aug 2018
CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize
UBUKUNGU

CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

Editorial 05 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru