Umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira Ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda ka Kigali-Huye ku ntera ya kilometero 120.5, kakinwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kanama 2018, ahita afata umwambaro w’umuhondo.
Mugisha wacomotse mu gikundi hakiri kare yasoje akurikiwe n’undi Munyarwanda Uwiyeze Jean Claude ukina na POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa na Mulu Hailemichael ukomoka muri Ethiopia.
Uyu musore w’imyaka 20 ari gukinira Team Rwanda kuko ikipe ye ititabiriye Tour du Rwanda. Mbere yo guhaguruka yari yatangaje ko we na bagenzi be batiteguye gukoresha imbaraga nyinshi uyu munsi.
Abakinnyi batanu ba mbere ku rutonde rusange
1. Mugisha Samuel (Team Rwanda)
2. Uwizeye Jean Claude (POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa)
3. Mulu Hailemichael (Ethiopia)
4. Lozano Riba David (Team Novo Nordisk)
5. Lagab Azzedine (Algeria)
Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikirana mu gace ka Kigali-Huye:
1. Mugisha Samuel (Team Rwanda)
2. Uwizeye Jean Claude (POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa)
3. Mulu Hailemichael (Ethiopia)
4. Munyaneza Didier (Team Rwanda)
5. Doring Jonas (Team Descartes Romandie)
Aka karere gasorejwemo agace ka kabiri ka Tour du Rwanda gafatwa nk’igicumbi cy’intiti bitewe n’abarerewe mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR). Iyi Kaminuza yubatse i Ruhande kwa Mpandahande ibitse urwibutso ruhoraho kuri benshi mu ntiti zayinyuzemo mu myaka irenga 50 ishize.
Huye yatoranyijwe mu turere tuzubakwamo imijyi itandatu yunganira uwa Kigali, igomba kuba ifite ibikorwa remezo bifasha guteza imbere abaturage b’icyaro no kuzamura ishoramari rikorerwamo bijyana n’amahirwe y’akazi kadashamikiye ku buhinzi.
Agace ka Kigali-Huye karimo udusozi hafi tune dutandukanye, hakabamo ahantu hanini ho gutambika ndetse no kumanuka bituma bigorana kumenya umukinnyi wakegukana. Mu kugasoza abakinnyi bagera ku murongo akenshi bahatana muri ‘sprint’ iyo baminutse agasozi ko ku Nzu Ndangamurage mbere yo kwinjira mu Mujyi wa Huye.
Byari biteganyijwe ko abakinnyi bahaguruka imbere y’isoko rya Kicukiro saa 10:00 za mu gitondo bagatangira kubarirwa ibihe bageze kuri Station Gemeca nyuma y’ibilometero 9.8 mu mujyi. Umukinnyi wa mbere araba ageze i Huye kuri Casa Hotel aho basoreza hagati ya saa 13 :21 na 13:35 bitewe n’umuvuduko bakoresha.