• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Mugisha Samuel yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018

Editorial 06 Aug 2018 IMIKINO

Umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira Ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda ka Kigali-Huye ku ntera ya kilometero 120.5, kakinwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kanama 2018, ahita afata umwambaro w’umuhondo.

Mugisha wacomotse mu gikundi hakiri kare yasoje akurikiwe n’undi Munyarwanda Uwiyeze Jean Claude ukina na POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa na Mulu Hailemichael ukomoka muri Ethiopia.

Uyu musore w’imyaka 20 ari gukinira Team Rwanda kuko ikipe ye ititabiriye Tour du Rwanda. Mbere yo guhaguruka yari yatangaje  ko we na bagenzi be batiteguye gukoresha imbaraga nyinshi uyu munsi.

Abakinnyi batanu ba mbere ku rutonde rusange

1. Mugisha Samuel (Team Rwanda)
2. Uwizeye Jean Claude (POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa)
3. Mulu Hailemichael (Ethiopia)
4. Lozano Riba David (Team Novo Nordisk)
5. Lagab Azzedine (Algeria)

Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikirana mu gace ka Kigali-Huye:

1. Mugisha Samuel (Team Rwanda)
2. Uwizeye Jean Claude (POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa)
3. Mulu Hailemichael (Ethiopia)
4. Munyaneza Didier (Team Rwanda)
5. Doring Jonas (Team Descartes Romandie)

Aka karere gasorejwemo agace ka kabiri ka Tour du Rwanda gafatwa nk’igicumbi cy’intiti bitewe n’abarerewe mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR). Iyi Kaminuza yubatse i Ruhande kwa Mpandahande ibitse urwibutso ruhoraho kuri benshi mu ntiti zayinyuzemo mu myaka irenga 50 ishize.

Huye yatoranyijwe mu turere tuzubakwamo imijyi itandatu yunganira uwa Kigali, igomba kuba ifite ibikorwa remezo bifasha guteza imbere abaturage b’icyaro no kuzamura ishoramari rikorerwamo bijyana n’amahirwe y’akazi kadashamikiye ku buhinzi.

Agace ka Kigali-Huye karimo udusozi hafi tune dutandukanye, hakabamo ahantu hanini ho gutambika ndetse no kumanuka bituma bigorana kumenya umukinnyi wakegukana. Mu kugasoza abakinnyi bagera ku murongo akenshi bahatana muri ‘sprint’ iyo baminutse agasozi ko ku Nzu Ndangamurage mbere yo kwinjira mu Mujyi wa Huye.

Byari biteganyijwe ko abakinnyi bahaguruka imbere y’isoko rya Kicukiro saa 10:00 za mu gitondo bagatangira kubarirwa ibihe bageze kuri Station Gemeca nyuma y’ibilometero 9.8 mu mujyi. Umukinnyi wa mbere araba ageze i Huye kuri Casa Hotel aho basoreza hagati ya saa 13 :21 na 13:35 bitewe n’umuvuduko bakoresha.

2018-08-06
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Editorial 26 Mar 2020
Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya

Editorial 08 Dec 2023
Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Editorial 02 Sep 2021
Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Editorial 22 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi
HIRYA NO HINO

RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi

Editorial 27 May 2019
Gitifu w’Akarere ka Gasabo yatawe muri yombi
ITOHOZA

Gitifu w’Akarere ka Gasabo yatawe muri yombi

Editorial 09 May 2018
Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera
Mu Rwanda

Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Editorial 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru