Felix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nka Perezida wa Gatanu.
Mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, Tshisekedi yijeje ko mu gihe cya vuba cyane azarekura imfungwa za politiki zose.
Ikindi, Tshidekedi yijeje abanyecongo kurwanya ivangura, irondakarere n’inzangano.
Yakomeje agira ati, “Turashaka kubaka Congo ikomeye iteza imbere imico itandukanye dufite. Tuzateza imbere iki gihugu mu mahoro n’umutekano, Congo irimo kwishyira ukizana kuri buri wese.”
Hagati mu ijambo rye, Tshidekedi yituye hasi, aza gukomeza ijambo nyuma y’iminota mike, nk’uko Al Jazeera ibitangaza.
Umuhango w’irahira rya Tshisekedi witabiriwe n’umuperezida umwe wo mu mahanga, wa Kenya, Uhuru Kenyatta.
Abandi bawitabiriye ni abaminisitiri b’intebe, abaminisitiri n’abambasaderi.
Ni bwo bwa mbere habayeho guhererekanya ubutegetsi muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1960.
Uyu mugabo agejejwe ku butegetsi n’amatora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018.
Asimbuye Joseph Kabange Kabila wari ufite ubutegetsi kuva mu 2001 ubwo yasimburaga se Laurent Kabila wapfuye arashwe.
Laurent Kabila yari yarasimbuye Mobutu Seseseko mu mwaka wa 1997, uyu Mobutu akaba yarahiritswe amaze imyaka 32 ku butegetsi.
Mobutu yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1965 ahiritse Perezida wa mbere w’iki gihugu gihana umupaka n’u Rwanda, Joseph Kassa-Vubu.
Mobutu azwiho kuba yaranahiritse Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu, Patrice Lumumba, uyu akaba yarahiritse mu mwaka yatoreweho, mu 1961, yicwa arashwe mu mwaka wakurikiyeho.
Felix Tshisekedi w’imyaka 55 y’amavuko, yavutse nyuma gato y’urupfu rwa Lumumba, akaba ari mwene Etienne Tshisekedi wapfuye umwaka ushize, warwanyije ubutegetsi bwa Mobutu n’ubwa Kabila.
Felix Tshidekedi arahiye mu gihe umwe mu bo bari bahatanye mu matora, Martin Fayulu yakomeje gutangaza ko ari we watsinze amatora, akavuga ko Tshisekedi bamwibiye amajwi.
Abashyigikiye Tshisekedi barabyina insinzi, bakishimira ahanini ko ubutegetsi buhererekanyijwe bitanyuze mu kumena amaraso nk’uko byagenze mu bihe byahise.
Perezida Tshisekedi ategerejweho gushyiraho Minisitiri w’Intebe mu minsi mike, ubundi agasaranganya ubutegetsi n’ishyaka rya Kabila ryatsindiye 3/4 by’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Joseph Kabila yitabiriye uyu muhango yogoshe bwa bwanwa bwe bwinshi kandi burebure yari amaranye iminsi.
Emmanuel Shadary watsinzwe na Tshisekedi mu matora ndetse wari ushyigikiwe na Kabila, yari muri uyu muhango, ariko Martin Fayulu uvuga ko yibwe insinzi we ntiyari ahari.
Nta n’uhagarariye Kiliziya Gatulika witabiriye uyu muhango, kuko Kiliziya Gatulika yizera ko insinzi ari iya Fayulu nubwo Tsisekedi ari we watangajwe ko yayegukanye, nk’uko bitangazwa na The Washington Post.
Sacyega
Ibyo avuga nibyo, azafungure imfungwa za politique n’ibi bihugu bindi bijye bireberaho, ntibumve ko Perezident azajya avaho apfuye, uwo badahuje igitekerezo akaba umwanzi w’igihugu, nk’uko amategeko ari abantu bagomba kugira uburenganzira bungana ku Gihugu cyabo , ucuruza agakora ntacyo yikanga , uworora nawe bikaba uko, ntihabeho kwiharira amasoko, ukoze ikosa uwo yaba ariwe wese agahanwa, nibwo amahoro azaboneka muri Afrika, ntihagire uwumva ko ari hejuru y’abandi.
Btwenge
Yewe kuba umugabo nta ariko uba
Ufite ibice bimwe byumubiri umugore
Atagira!!! Kuba umugabo ni mumutwe!!
Ubonye ngo Kabila. Arushe ubugabo
Babandi biyita ibihangange maze abashaka kubariiraho bagakomamashyi?
Kabila wumwana wejobundi arushe
Ibisaza byibisahiranda kureba kure?
Kabila agiye kurya utwe mumahoro
Mugihugu cye!! Ntacyo ashinjwa
Nabaturage!
icyo ukoze cyaba kibi cyangwa cyiza
Ujyumenya yuko uzagisanga imbere
Kigutegereje!!