Murwego rwo gukomeza kubagezaho urutonde rwa bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda . Abakorana n’abatera inkunga abanzi b’Igihugu cy’u Rwanda. Uyu munsi turabagezaho abakorana bakanatera inkunga abanyapolitiki barwanya leta y’u Rwanda cyane cyane abo mu ishyaka rya Ingabire Victoire, FDU-INKINGI.
Amakuru agera kuri Rushyashya ava i Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 12 Werurwe 2016, habaye igisa n’ umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ubu ufungiye mu Rwanda.
Icyo gihembo kitiriwe Madame Victoire Ingabire gitangwa buri mwaka n’umuryango RIFDP(Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix) ni umuryango udahanira inyungu wiyemeje gutera inkunga abanzi b’u Rwanda
1.Fred Winther Holt : Azwi nk’ impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu cyane cyane uburenganzira bw’abasize bahekuye u Rwanda muri 1994, bahunze igihugu. Akomoka mu gihugu cya Norvège, by’umwihariko akaba ari inshuti ikomeye ya Victoire Ingabire n’zindi mpunzi z’abanyarwanda barwanyiriza Leta y’u Rwanda mu buhungiro.
Fred Winther Holt
Fred Holt ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru akorana akanatera inkunga impunzi z’abanyarwanda biyita abanyapolitiki ndetse n’abarwanya Leta y’u Rwanda. Afite ishyirahamwe bita Espoir-Menneskererrsgruppe, uyu muryango ukaba ufite intego yo guhuza no gufasha abashaka gusenya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda.
Akurikiranira bya hafi ikibazo cya Madame Victoire Ingabire Umuhoza, yashinze kandi akoresheje Facebook icyo yise« Slipp Victoire Ingabire Fri » (ugenekereje mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo: Nimurekure Victoire Ingabire).
2. Anneke Verbraeken: Umunyamakuru w’umuholandikazi utarahwemye kwandika nabi u Rwanda avugira Victoire Ingabire .Ni umunyamakuru wigenga wandika mu bitangazamakuru binyuranye nka : Groene Amsterdammer, Vrij Nederland, Brandpunt, Knack na MO+.
Anneke Verbraeken ni umunyamakuru ukurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari kuva mu 2009. Ikintu nyamukuru kimushishikaje ni uguharabika Perezida KAGAME n’u Rwanda mubyo akora byose yibanda ku ifungwa rya Madame Victoire Ingabire.
Anneke Verbraeken
Anneke Verbraeken yandika inkuru nyinshi ku buzima Madame Ingabire ,kandi akaba apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi avugira abicanyi bari mu bihugu by’i Burayi baregwa Genocide n’ibinyamakuru mpuzamahanga.
Afatanije na Hofdijk, arimo kurwana inkundura kugira ngo Leta y’u Buhorandi yemere ku mugaragaro ko Madame Ingabire ari imfungwa ya politiki.
Leta y’u Rwanda bafashe icyemezo cy’uko Anneke Verbraeken atemerewe gukandagira ku butaka bw’u Rwanda( personne non grata).
Uyu munyamakuru yateye akavuyo muri Rwanda day yabereye i Amsterdam mu Buhorandi mu 2015.Police imwambura ibyo yari afite byose.
3. Patrick Mbeko: Uyu ni umucongomani w’ Umwanditsi n’umusesenguzi ku bibazo bya politiki cyane cyane ibyo mu karere k’ibiyaga bigari.
Patrick MBEKO ahagarariye muri Québec umuryango Collectif Friends of the Congo ufite ikicaro i Washington muri Amerika.
Patrick MBEKO
Mu 2012, Patrick MBEKO yasohoye igitabo cye cya mbere yise: « Le Canada dans les guerres en Afrique centrale: Génocides et pillages des ressources minières du Congo par le Rwanda interposé ».Bivuze :” Igihugu cya Canada mu ntambara z’Afurika yo hagati : genoside no kunyuruza imitungo y’amabuye y’agaciro ya Congo byakozwe n’u Rwanda”
Mu 2014, yasohoye ikindi gitabo yise: « Le Canada et le pouvoir tutsi du Rwanda : deux décennies de complicité criminelle en Afrique centrale » nabyo bivuze ;”Igihugu cya Canada n’ubutegetsi bw’Abatutsi mu Rwanda : Imyaka makumyabiri y’ubukimbirane n’ubwicanyi muri Afurika yo hagati” Muri uwo mwaka kandi yasohoye ikindi gitabo yise: « Stratégie du Chaos et du mensonge : Poker menteur en Afrique des Grands Lacs », yandikaye n’uwari umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Mobutu witwa Honoré Ngbanda.
Mu 2015 yasohoye ikindi yise: « Guerre secrète en Afrique ». Patrick Mbeko ubu arimo kwitegura gusohora inyandiko ku iperereza yakoze ku buzima bwa Mouammar Kadhafi n’intambara umuryango wa OTAN wagabye ku gihugu cya Libiya.
Kuva mu myaka myinshi ishize Patrick Mbeko abicishije mu manama agiramo uruhare ndetse n’ibiganiro ku mateleviziyo n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye akunze kugaraga asebya Leta y’u Rwanda. Patrick MBEKO yavukiye i Kinshasa muri Congo, akaba ari ho yize amashuri abanza n’ayisumbuye nyuma yakomeje amashuri ye ya Kaminuza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ndetse no muri Canada aho yize ibijyanye na politiki.
Umwanditsi wacu