Kubera ibihe by’icyunamo twarimo byatumye tudakomeza kubagezaho ubucukumbuzi ku mikorere n’imigambi mibi ya bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’abaterankunga babo, ndetse n’abahakana ba kanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iyi nyandiko turibanda kuri Safari Stanley na Rujugiro Ayabatwa Tribert.
Safari Stanley :
Yabaye Depite na Senateri muri Leta iriho ubu,avuka I Save mu karere ka Gisagara, akaba yarahunze iguhugu mu mwaka wa2009, aho yari atangiwe guhatwa ibibazo n’inkiko Gacaca z’aho iwabo akomoka. Safari kandi ubwo, yari avuye I Kigali ahunga interahamwe kuko yari mu ishyaka rya MDR igice cya Twagiramungu, amaze gusenyerwa iwe I Gikondo, nyuma y’iyicwa rya Uwiringiyimana Agatha.
Amakuru twabonye avuga ko Safari mu kugera I Butare, yagiye muri Brinde ya gisilikare yahawe na Sindukubwabo Theodor , kuko umugore wa Safari ava inda imwe n’uwa Sindikubwabo kwa se wabo, ageze I Butare I Tumba ngo yanze kurushwa, nawe ajya mu nteko zapanganga ubwicanyi, ari nabyo yabazwaga muri Gacaca.
Izo nzego zohejuru yakunze kugaragaramo, n’uburyo yashishikaraga cyane gushinja MDR kuba ishyaka rishingiye ku ivanguramoko mu isenyuka ryayo, byatumye batinda kumwibazaho, n’abaturage b’I Save bagatinya kumushinja. Byarangiye ariko batinyutse, maze ibimenyetso bigiye kumufata abaca mu myanya y’intoki ajya Kampala afata rutema ikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo n’ubu niyo yibera.
Safari umusaza ukunda kwivuguruza cyane, kandi udatinya no kugambanira bagenzi be. Ibyo byahamywa cyane n’abayobozi babanaga mu ishyaka.
Ubu rero nk’undi wese uhunze amakosa , ushaka kwikura mu kimwaro, avuga ko yahunze azira ishyaka rye yari amaze gushinga ko ngo yanze gukorera muri FPR, avuga ko ubuyobozi bwose ari ubw’abatutsi, kandi nawe yemera ko yabaye Depite na Senateri.
Ikindi n’ubwo avuga ko yemera Genocide, we avuga ko leta y’u Rwanda ariyo iyipfobya ngo bayigize igikangisho cyo gukanyaga abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Safari Stanley ubu umaze no gusaza, asigaye agaragara mu myigaragambyo yamagana Perezida Kagame wamugize Senateri muri ya myanya ye, yambaye ibyapa mu gatuza bivuga nabi umukuru w’igihugu, Safari yemera imigabo n’imigambi ngo ya RNC, ishyaka rya Kayumba Nyamwasa na bagenzi be yizerako ngo ariryo rizamusubiza imyanya y’icyubahiro mu Rwanda.
Safari uvugwa mu rupfu rwa Salomon wari murumuna we bapfaga imitungo yahoraga amufungisha nyuma aramwirenza. Ndagijimana uvugwa murupfu rwa Mathias bitaga umukombozi wacuruzaga muri Matheus ni murumuna wa Safari, yakomeje kumukingira ikibaba yitwaje imyanya yarimo y’ubuyobozi, kugeza amuhungishirije muri Zambia ,yajyaga aza akanamuhisha.
Safari yari afite amadosiye nkayi ingurube, hari umubaji bapfaga Aterie ibaza bari basangiye arayimurya uyu bahoraga mu manza. Icyaje gutangaza abanyamakuru bacu n’ukuntu umuntu yari abereyemo ideni, yamuhamagaye ngo namusange ku nteko ishingamategeko amwishyure agezeyo na facture ayimuhereje arayirya arayimira.
Safari yavuzweho kwica umuboyi we umujijije Isake yokeje nibyinshi…….n’ubu ariko abo avuga ko ari kumwe mu murongo wo kurwanya Leta ntibamwemera, bamushinja kwivuguruza cyane, no guhinduka bikurikije inyungu z’ako kanya.
Rujugiro Ayabatwa Tribert
Ni umunyemari watangiye gucururiza mu gihugu cy’Uburundi mu mwaka 1970, ahera kuri Kamyoneti itwara ibintu agatwaramo n’abantu, uko akomerezaho, aza kuvamo umunyemari ukomeye,abikesha no gukorana n’abayobozi b’igihugu cy’Uburundi.
Yaje gucengera ubuyobozi, yiyegereza Perezida Micombero, undi nawe amwegurira amasoko yose ya Lata. Nyamara nyuma y’uko Bagaza ahirikiye Micombero ku butegetsi, Rujugiro yahise amutera ibitugu akeza uwimye, ndetse bikanavugwa ko icyiru yatanze cy’uko yakoranaga n’uwo bahiritse, ngo Bagaza niwe yashinze dossier yo kujya kwicira Micombero aho yari mu buhungiro muri Somaliya, akoranye n’umusomali witwa H.H ABDI, wajyanye amafaranga I Mogadiscio ayahawe na Rujugira yo kugurira umuganga wavuraga Micombero, ngo amutere urw’ingusho.
Rujugiro ahita ahinduka inshuti ya Bagaza gutyo, nawe aramutonesha, amuha ibikingi n’ amasoko yose yo mu gihugu, bafatanya kugisahura. Buyoya ahiritse mubyara we Bagaza ku butegetsi, yari azi ayo makuru yose y’ukuntu Bagaza akorana na Rujugiro, n’ukuntu yagambaniye mubyara wabo wundi ariwe Micombero, ahita amufunga mu Ruyigi, aho ni hafi y’umupaka wa Tanzaniya, amarayo imyaka itatu, aza gutoroka Gereza, ndetse atorokana n’abari bashinzwe kumurinda, baca Tanzaniya bakomeza iya Uganda.
Rujugiro wari umaze kubona amafanga menshi aturutse muri ubwo bugambanyi bwose, nibwo atangiye ubucuruzi mpuzamahanga, buramuhira, ahinduka umugwizatunga atyo, ashinga ibirindiro bikuru muri Afurika y’epfo. Kubera kumenya gutanga za Ruswa, yagiye anyereza imisoro y’ibihugu yakoreragamo, ari nabyo byatumye igihugu cya Afurika y’Epfo kimurega agafungirwa mu bwongereza, aho bamwambitse inzogera kugirango atazatoroka.
Aho niho yatangiye kwikoma u Rwanda na Perezida Kagame, amuziza ko atamufunguje ngo kandi bari inshuti. Aha yiyibagiza ko Kagame mu gihe watangiye iby’amanyanga akabimenya, ubucuti buhagararira aho! Atangira ubwo gutera inkunga abarwanya Leta nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR naba David Himbara basangiraga urumogi.
U Rwanda narwo yari yaratangiye kurwiba
Rujugiro niwe wari ukuriye ishyirahamwe y’abashoramari rya RIG ari naryo ryaje kwegurirwa Cimerwa , uruganda rwa Sima mu Bugarama, mu rwego rwo kwegurira ibigo bya Leta abikorera ku giti cyabo.
Mu gusana uruganda, no kurwongera ubushobozi byari byasabwe n’umukuru w’igihugu yaje kujya mu bushinwa aryamo icyacumi atanga amafaranga y’umurengera ya RIG, maze ibikoresho byavaga mu bushinwa abicamo imizigo ibiri, iza mu Rwanda n’ijya mu ruganda rwe rwa Sima yubakaga mu Burundi mu Kibitoke. Ibyo byose byagiye bimuteranya na Leta na Kagame.
Rujugiro yashatse kurya iritubutse mu mushinga Kigali Convention Center uramuhagama, aca i bujumbura asubira muri Afrika y’epfo.
Kugeza ubu Rujugiro ahakana atsemba ko ntaho ahuriye na ba Kayumba Nyamwasa na FDLR, nyamara ibimenyetso bikagaragaza ko ariwe muterankunga wabo wa mbere. Uwububa abonwa n’uhagaze” Les faits sont Tetus”.
Biracyaza…
Cyiza Davidson