Kuva rwemera inshingano zo kwakira no kurengera impunzi, Repubulika y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ubushake bwa politiki, ubupfura n’ubumuntu mu gutanga ubuhungiro, ubuzima n’amahirwe menshi ashoboka ku mpunzi n’abimukira baturutse impande zitandukanye z’Isi.
U Rwanda rufite amategeko asobanutse agenga impunzi, rushyira imbere ihame ry’uko nta muntu ushobora gusubizwa aho ubuzima bwe bushobora kujya mu kaga. Iki gihugu cyashyizeho urwego rufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’imiryango itari iya Leta, mu rwego rwo kurushaho guharanira uburenganzira n’ubuzima bwiza bw’impunzi.
Mu 2019, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na UNHCR na AU yo kwakira abimukira b’Abanyafurika bacururizwaga muri Libya. Hashyizweho kandi Ikigo cy’agateganyo cya Gashora mu Bugesera aho abimukira barenga 1000 bahawe ubufasha mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, kongera ubumenyi ndetse bamwe muri bo bakimurirwa mu bindi bihugu nk’u Bufaransa, Canada, Suwede, n’ahandi.
U Rwanda kandi rwakiriye impunzi z’Abanyarwanda zari zarahunze mu bihe bitandukanye by’amateka, zirimo izasubiye mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Leta yashyizeho gahunda yo kubafasha kwiyubaka binyuze mu kubaha ubutaka, amazu, ibikoresho byo mu rugo, kwishyurira abana amashuri n’ubuvuzi.
Mu Rwanda habarurwa impunzi zituruka muri Kongo Kinshasa, u Burundi, Sudani y’Epfo n’ahandi. Muri Nyabiheke, Kigeme, Mahama n’ahandi, impunzi zibayeho neza binyuze mu mikoranire ya Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, Leta y’Ubumwe kandi itanga amahirwe yo kwiga, kubona serivisi z’ubuzima ndetse no kwihangira imirimo.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNCHR, birushinja gufata nabi abimukira n’abasaba ubuhungiro kuko bidafite ishingiro.
U Rwanda ruvuga ko UNHCR yakagombye kurushaho kwita ku burenganzira bw’impunzi aho kurwanya umuhate w’u Rwanda wo kuzakirana ubwuzu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa Kabiri rivuga ko bitumvikana uburyo UNCHR ibeshyera u Rwanda ko rufata nabi impunzi igamije kurwanya umugambi wo kwakira impunzi n’abimukira baturutse mu Bwongereza nyamara kandi ku rundi ruhande inakomeje gukorana n’u Rwanda mu kwakira abaturutse muri Libya.
Rigira riti “UNCHR irabeshya. Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”
U Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Itangazo rikagira riti “Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry’Abarundi mu by’ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y’abinjira mu Rwanda. Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike muri Afurika byemerera impunzi kubona Indangamuntu y’agateganyo, gufunguza konti mu mabanki, gukora ubucuruzi ndetse no kubona akazi ku isoko rusange ry’umurimo. Ibi bituma impunzi zibasha kwigenga no kwiteza imbere aho kuba umutwaro ku gihugu.
U Rwanda rwahisemo kuba igihugu gifite ubumuntu, rugaragaza isura nziza muri Afurika no ku isi ko rufite ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro. Uruhare rw’u Rwanda mu kwakira impunzi n’abimukira rurushaho kwerekana ko ubwiyunge, ubumwe n’ubutabera bishobora kubaka sosiyete irangwa n’impuhwe no gufasha abari mu kaga.