
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko mbere yo mu 1994 hari ubwicanyi bwinshi bwabaye mu Rwanda bwibasiye Abatutsi, bikaza guhumira ku mirari ubwo bicwaga ubutitsa muri Mata 1994.
Yasobanuye ko mu Ugushyingo 1959, mu Ukuboza 1963 no muri Gashyantare 1973 habaye ubwicanyi bwibasira Abatutsi, mu Ukwakira 1990 bubera muri Kibilira mu Karere ka Ngororero, i Murambi ya Byumba mu Ukwakira 1990 no mu Ugushyingo 1991, mu Mutara mu Ukuboza 1990.
Minisitiri Bizimana yasobanuye kandi ko hagati ya 1990 na 1993, Komini nyinshi za Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri Abatutsi baho bishwe. Izo ni: Mukingo, Kinigi, Nkuli, Kidaho, Gatonde, Cyeru, Mutura, Giciye, Kayove, Kibilira, Karago n’izindi.
Yagaragaje ko Komisiyo mpuzamahanga ziyobowe n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Jean Carbonare, na Bacre Wally Ndiaye, zagaragaje ko abo bishwe byari mu mugambi wa Jenoside, ati “Komisiyo mpuzamahanga ziyobowe na Jean Carbonare muri Mutarama 1993 na Wally Ndiaye zigaragaza ko ari Jenoside.”
Minisitiri Bizimana yasobanuye ko muri Werurwe 1992, Abatutsi bo mu Bugesera bakorewe Jenoside, muri Kanama 1992 biba bityo ku ba Gishyita mu burengerazuba bw’u Rwanda, mu Ugushyingo 1992 biba muri Komini Shyorongi no muri Komini Mbogo mu 1993.
Yagize ati “N’ahandi n’ahandi. Aba bose bishwe mbere y’imperuka yatangajwe na Bagosora tariki ya 9 Mutarama 1993 na bo turabibuka.”
Colonel Theoneste Bagosora yatangaje ko agiye gutegura imperuka ubwo yari i Arusha muri Tanzania. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yari imaze kugirana na FPR Inkotanyi igice cy’amasezerano y’amahoro cyo gusaranganya ubutegetsi, ariko uyu musirikare we ntiyabyishimiye.
Ibyagaragajwe na raporo ya Carbonare na Ndiaye
Inyandiko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko muri Mutarama 1993, Komisiyo y’iperereza y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yakoze iperereza mu Rwanda. Yari igizwe n’abantu 10 bayobowe na Carbonare.
Iyi Komisiyo yavumbuye imyobo myinshi yashyinguwemo Abatutsi b’Abagogwe bishwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri.
Iperereza ry’iyi komisiyo ryagaragaje ko muri Werurwe 1991, muri Gisenyi na Ruhengeri hishwe abantu 277, risobanura ko abenshi bishwe bari abasore kandi ko bapfuye bazize imvune nyinshi zo mu mutwe no mu maso zatewe n’ibintu byinshi bakubiswe.
Ryagaragaje ko abayobozi ba gisivili n’abasirikare bagize uruhare muri ubu bwicanyi, barimo Perefe Charles Nzabagerageza wa Ruhengeri na Côme Bizimungu wa Gisenyi ndetse n’abayobozi b’amakomini bwabereyemo.
MINUBUMWE igaragaza ko Perefe Nzabagerageza yari mubyara wa Habyarimana kandi ko yari yarashakanye na mubyara w’umugore wa Perezida, Agathe Kanziga.
Iperereza ryagaragaje ko hari abandi bayobozi bagize uruhare muri ubu bwicanyi, barimo Joseph Nzirorera wari Minisitiri w’Imirimo ya Leta, Colonel Elie Sagatwa wari umujyanama wa Habyarimana na muramu wa Perezida, Protais Zigiranyirazo.
Ubwo Carbonare yavaga mu Rwanda, yerekanye ko ubu bwicanyi bwari muri politiki yateguwe kandi ko bwagizwemo uruhare rukomeye n’ubutegetsi kugeza ku rwego rwo hejuru, ashimangira ko ibi ari “Jenoside, icyaha cyibasiye inyokomuntu”, kandi ko Habyarimana yari ku isonga ryabwo.
Ibyavuye muri raporo ya Komisiyo yari iyobowe na Carbonare byatumye Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yohereza itsinda mu Rwanda ryari riyobowe na Ndiaye.
Nyuma yo gukora iperereza, tariki ya 11 Kanama 1993 Ndiaye yashimangiye ko ubwicanyi bwabaye bwari Jenoside koko, ati “Abaturage b’Abatutsi ni bo bibasiwe n’ibitero bikomeye n’ubwicanyi bwakozwe n’abasirikare bo mu ngabo za FAR, abategetsi ndetse n’imitwe yitwara gisirikare ya MRND ndetse na CDR. Ubu bwicanyi bugaragaza neza ko ari Jenoside.”
Jenoside yakorewe Abatutsi yo yaje ari rurangiza
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko imperuka yatangajwe na Bagosora wari mu gatsiko kiyitaga “Hutu Pawa” ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.
Yagize ati “Mata-Nyakanga 1994, igihugu cyose cyuzuye imiborogo. Cyari cyabaye Ntabuhungiro ku Banyarwanda b’Abatutsi.”
Tariki ya 4 Nyakanga 1994, ingabo za RPA Inkotanyi zarangije urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu igihugu kimaze gutera imbere by’intangarugero.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Inkotanyi zasubije u Rwanda ubuzima, Abanyarwanda bagira icyizere cyo kubaho, asaba Abanyarwanda kudakangwa n’abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Inkotanyi zasubije u Rwanda ubuzima. Dufite icyizere cyo kubaho. Kubera ubuyobozi bwiza, tumaze kubaka u Rwanda ruzima, ruzira ububi n’ubugome bwa Jenoside. Ntidukangwe n’ibihinda by’abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibuke dukomeye, tubere abishwe aho batari, twubaka u Rwanda rwa twese nk’uko bishwe barwibuza gutyo.”
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yiciwemo abarenga miliyoni imwe. Ni yo ya nyuma yabayeho ku Isi mu kinyejana cya 20 kandi ni yo yakoranywe umuvuduko mwinshi, bishimangira ko hari umugambi wo kubarimbura bose.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.
Mu bitabiriye uyu muhango, harimo abayobozi muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, inshuti z’u Rwanda n’abandi.
Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.