Perezida Paul Kagame asanga ubu hakiri kare ko hari uwacira urubanza ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ngo Afurika ntikeneye kurerwa nk’abana.
Ubwo yasubizaga ikibazo kireba icyo Afurika itegereje ku buyobozi bwa Perezida Trump, Perezida Kagame yavuze ko kuba Abanyamerika ubwabo bagitegereje kureba icyo Perezida wabo azabagezaho, ngo bizafata igihe kirushijeho Abanyafurika kumenya icyo ubuyobozi bushya muri Amerika babwitezeho.
Yagize ati “Na mbere y’ibi nta politiki ihamye hagati ya USA na Afurika yigeze ibaho. Inyungu yacu nka Afurika si ukugira abantu bakorera ibintu Afurika, ahubwo abakorana na Afurika. Twaba twihuse gucira urubanza ubuyobozi bwa Perezida Trump ubu, ariko hari icyiza byatubyarira kuko atari ukurerwa nk’abana dushaka.”
Yunzemo ati “Birashoboka ko Abanyafurika bakeneye kwigishwa amasomo make ngo bakore ibyo bagakwiriye kuba barakoze kera, ari byo byo gutangira gukora baganisha ku kwigira.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko yifuza kubona umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunoze aho kugira ngo ahite abibona mu ishusho mbi.
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko abantu bagomba kumva ko gukorera hamwe bituma bagera ku nyungu bifuza, bitandukanye no kumva ko umwe yaba ari kugirira neza undi.
Ku ibanga ry’u Rwanda mu kwihutisha ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko icy’ingenzi ari ugushyira Abanyarwanda imbere ya byose, politiki zigashyirwa mu bikorwa ngo ibyo abaturage bifuza bigerweho.
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yakiriye ibibazo by’abari bagikurikiye mu nyubako ya News Building y’i London, aho bamwe bagarutse ku karere n’umutekano wako ndetse no gushora imali mu rubyiruko.
Perezida Kagame yavuze no ku buyobozi bwa Donald Trump (Ifoto/Village Urugwiro)