• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Editorial 12 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku munsi w’ejo, Kenyatta yahuye na Kagame na Museveni  umunsi umwe, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa Mbere yasuye u Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, asoje uruzinduko ahitira muri Uganda aho yakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ni ingendo yakoze mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imigambi y’abagamije guhungabanya  umutekano  w’u Rwanda binyuze muri Kayumba Nyamwasa,  wahunze igihugu kuva mu mwaka 2010.

Kenyatta yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere mu gitondo, afata kajugujugu yerekeza i Gabiro aho Perezida Kagame n’abandi bayobozi bari mu mwiherero. Perezida Kenyatta yaganiriye na mugenzi we, agira n’umwanya wo kugeza ijambo ku bayobozi bitabiriye umwiherero.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi, Kenyatta yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Kenya, uburyo hari uruza n’uruza rw’abantu, ubufatanye mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga n’itumanaho, abanyarwanda bakorera muri Kenya n’abanyakenya bakorera mu Rwanda kandi bose batekanye, bigaragaza ubuvandimwe.

Abasesengura ibya Politiki bavuga ko Uhuru Kenyatta yaba yarihaye inshingano zo kuba umuhuza hagati ya Perezida Kagame na Perezida Museveni bakomeje kurebana ayingwe.

Muri Uganda, Perezida Museveni yatangaje ko yaganiriye na Kenyatta “ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byabo”, mu biganiro byabereye Entebbe.

Ariko reka twibaze ku bijyanye no kuba umuhuza  kwa Kenyatta , ubwo ari Perezida w’igihugu kiyubashye nka Kenya we Museveni azamwumvira mu gihe akomeje kuvunira ibiti mu matwi kubirebana ni ibirego by’u Rwanda, ruvuga ko aha ubufasha  abagamije  guhungabanya umutekano warwo barimo RNC na FDLR.  Cyane ko mu bisanzwe Perezida Museveni azwiho kuba indyarya, yirengagiza ibiriho, akayobya uburarari , ukurikije ibiganiro yagiye agirana na mugenzi we Perezida Kagame, bimwe akabyirengagiza akavuga ko atabizi,  ibindi akabihakana  mu gihe u Rwanda rwerekanaga ibimenyetso bifatika kubyo rurega Uganda, ndetse rimwe Perezida Museveni , akizeza  ko agiye kubikemura harimo n’ibyo gushimuta abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo. Ariko ntihagire igikorwa.

Andrew Mwenda ni inzobere muri Politiki, akaba n’umunyamakuru n’Umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda.

Ati : Imyitwarire ya Uganda ku kibazo cy’u Rwanda umuntu yabyita ‘Omugayo’ cyangwa agasuzuguro umugani w’abatooro. Nubwo Museveni ahora avuga iby’ibiganiro bigamije kwishyira hamwe n’ibindi nk’ibyo, uko igihugu cye kiri kwitwara bigaragaza ko nta biganiro yifuza.

Avuga ko Uganda n’u Rwanda bishobora kujya mu ntambara, ikintu asangiye na benshi mu nshuti ze guhera mu Ukwakira umwaka ushize [ 2018 ] .

Yemeza  ko ibintu biri kuba bibi mu gihe hashize ibyumweru bike Perezida Yoweri Museveni agejeje imbwirwaruhame ku bakuru b’ibihugu bya Afurika bagenzi be mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba ashyigikiye ukwishyira hamwe kw’ibihugu, ari nayo minsi Perezida Kagame yahawemo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kuba bombi bageze aho kuba bajya mu ntambara birerekana intera iri hagati yo kuvuga no gukora.

Mwenda avuga ko ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda byakemuka byoroshye Museveni aramutse ashikamye ku ngengabitekerezo ye y’uko ukwihuza kw’ibihugu mu karere ari ingenzi kuri ejo hazaza ha Afurika kandi ko ibitandukanya ibihugu byacu byombi ari bito ugereranyije n’inyungu  zava mu bufatanye.

Kubw’ibi, niba ibyo bihugu byombi bifite ibyo bitumvikanaho, byashaka uko bibiganiraho bigakemuka. Ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda uko akizi, ni uko Kampala yanze kumva impungenge z’u Rwanda ngo ziganirweho.

Urugero, atanga ni aho u Rwanda rwagiye rwinubira abantu bashaka guhungabanya umutekano warwo bari muri Uganda. Ruvuga ko abo bantu batandukira ibyo bemererwa nk’impunzi bakivanga mu bikorwa bya politiki bigamije guhungabanya Guverinoma y’i Kigali.

U Rwanda kandi rwakomeje kwamagana ko abo bantu (benshi rwagiye rubavuga amazina) bafashwa n’inzego z’ubutasi za Uganda bagafata abanyarwanda baba mu nkambi z’impunzi bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myitozo mu nkambi z’inyeshyamba.

Abasore 40 bari bajyanywe na RNC gutorezwa muri Congo batawe muri yombi

Leya y’u Rwanda yagerageje gushaka uko yaganira ibi bibazo na Leta ya Uganda ariko yo iraceceka. Ahubwo u Rwanda rwabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda ko rushaka guhirika ubutegetsi i Kampala. Ibinyamakuru byegamiye kuri Leta ya Uganda nibyo byari ku isonga mu gukwirakwiza ayo makuru.

Bamwe mu bayobozi bakuru mu by’umutekano muri Uganda nabo bagiye bavuga nk’ibyo, nyamara ntabwoLeta ya Kampala yigeze ibivuga ku mugaragaro. Ibi byashyize u Rwanda mu rujijo ngo rube rwabona aho ruhera rwisobanura kuri ibyo bihuha bivugwa n’itangazamakuru mu gihe Guverinoma ya Uganda itigeze ibyerura.

Ati :Ubundi ibi bibazo byakabaye byarakumiriwe kera ariko imbaraga zose zashyirwagamo zacibwaga intege na Uganda. Urugero rukomeye ni nk’umwaka ushize ubwo nari ndi gukorana na Gen Salim Saleh ngo twohereze intumwa i Kigali cyangwa dutumire intumwa z’u Rwanda zize i Kampala zibiganireho.

Mwenda avuga ko abayobozi ba Uganda, abigizemo uruhare bemeranyije intumwa zagombaga kuyihagararira.  Ati : Navuganye na Kagame ahita ashyiraho itsinda ry’abayobozi bazaza kuganira n’uruhande rwa Uganda. Ku munota wa nyuma, Museveni ubwe yahagaritse uwo mugambi avuga ko azabyikemurira we na Kagame.

Ubwanjye nagerageje kenshi kwereka Museveni ibibazo u Rwanda rwavugaga ariko ntabyiteho cyangwa akavuga ko azabyiganiriraho na Kagame. Ibi byarambabaje kuko guhera mu 2011 nakoranye bya hafi na Perezida wa Uganda mu kuzahura umubano wacu na Kigali. Muri icyo gihe nashimishijwe n’umuhate Museveni yerekanaga n’uburyo yarebaga akure. Uburyo byaje guhinduka nta mpamvu igaragara byanteye urujijo.

Museveni yari yijeje ko ibibazo azabyiganiriraho na Kagame. Yabikoze rimwe na rimwe ariko nta gikurikirana ya Leta ya Uganda yabayeho. Nzi neza ko igihe cyose Museveni yagiye ahura na Kagame atigeze azamura ikibazo cy’uko u Rwanda rushaka kumuvana ku butegetsi. Kagame yagiye abwira Museveni ko Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) rukorana bya hafi n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Museveni yamwizezaga kubigenzura ikibazo akakirangiza. Mperuka kumva ko hari umuntu umwe Uganda yohereje muri Norvège.

CMI imaze igihe ifungira abanyarwanda ahantu hatemewe, ibatoteza abandi ikabajugunya mu Rwanda. CMI ishinja abo bantu ubutasi ariko ntiyigeze ibageza mu rukiko. Nta nubwo Uganda yigeze imenyesha u Rwanda iby’icyo kibazo. U Rwanda rwamaganye mu buryo bwose iryo fungwa n’iyoherezwa ariko Uganda ikinumira.

Mu gihe Uganda ishinja u Rwanda gushimuta no kwica abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse no gushaka gukuraho ubutegetsi, ntiyigeze itanga amazina cyangwa ibindi bimenyetso cyangwa ngo ibimenyeshe u Rwanda mu buryo bwemewe.

Mwenda ati : Nabwiye abayobozi ba Uganda ko n’iyo ibi birego byo kwica no gushimuta byaba ari ukuri, u Rwanda tugomba kubana neza. Iyo inshuti yawe yitwaye nabi, ntuhagarika kuganira nayo. Israel ni inshuti ya Amerika. Hari igihe inzego zayo z’ubutasi zagiye zifatwa zishimuta abantu muri Amerika cyangwa zinjirira ubutasi bwa Amerika zikiba amabanga akomeye. Ibyo bikorwa byarakazaga Amerika ariko ntibyigeze biba impamvu yo gucana umubano.

Vuba aha Amerika yafashwe yumviriza telefone z’abayobozi b’ibihugu babana muri NATO ariko ntabwo byatumye bacana umubano.

Museveni ni umwe mu bantu bareba kure nzi. Ati :Sintekereza ko ari we waba inyuma yo kwangirika k’umubano w’igihugu cy’inshuti kubera ibyo bibazo ahubwo byaba impamvu y’ibiganiro aho gushwana.

Icyo mbona nkurikije imyitwarire ye ku kibazo cya Kigali, ni uko ashobora kuba adafata u Rwanda nk’inshuti cyangwa umubano ibihugu byombi bifitanye ukaba nta gaciro awuha. Nkomeje kurushaho kwemera ko Museveni abona Kagame nk’ikibazo, impamvu nzayandikaho mu gitekerezo kizakurikiraho.

Dore rero igishobora gutera intambara:

Mwenda ati :Niba u Rwanda rwemeza ko Kampala yifuza gukuraho ubutegetsi bwa Kagame ntabwo ruzicara aho ngo rurebere. Na Uganda igira abanzi. Ikizaba ni uko bishobora gutuma Kigali nayo ibafasha. Bishingiye ku buryo abaturage na politiki z’ibihugu byombi bivanze, Kampala izabona ibimenyetso by’ubu bufasha. Ibyo bizatuma icyatangiye ari igihuha ko u Rwanda rushaka kuvanaho ubutegetsi bwa Museveni kiba impamo hari n’ibimenyetso!

Andrew Mwenda

Nagiye nganira n’abayobozi ba Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Kagame ubwe, nabonye ko bafite ubushake n’umuhate wo kubyutsa umubano na Uganda.

Kagame ubwe afata umubano na Uganda nk’uw’agaciro gakomeye. Mu myaka myinshi maze nkorana na we ku bibazo hagati y’ibihugu byombi, ntiyigeze atsikira mu guharanira umubano mwiza na Kampala. Hari nubwo yagiye yicisha bugufi ngo ibintu bigende neza, icyakora ntashobora gupfukama ngo arashaka umubano mwiza.

Museveni ubwe yanyibwiriye ko nta kibazo kidasanzwe kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda. Nyamara Kagame ashinja Uganda ibirego bikomeye by’umwihariko icyo gushaka guhirika ubutegetsi. Hari ibindi bibazo bijyanye n’ubukungu ariko ntibikaze cyane. Kubw’ibyo rero, gusana umubano w’ibyo bihugu byombi bisaba mbere na mbere gukemura ibirego by’uko Uganda ishaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Icyakora kuba hari n’ibihuha biva muri Uganda bishinja u Rwanda, Uganda yakabizanye ku meza bikaganirwaho. Guceceka no guhakana uterura bisa n’aho ntacyo bizakemura.

Ubukungu burahungabana

Andrew Mwenda avuga ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 250 z’amadolari ku mwaka. U Rwanda rwoherezayo ibya miliyoni 16 z’amadolari. Uganda ifite abaturage bayo 30 000 barimo inzobere n’abandi bafite ubumenyi buringaniye bakora mu Rwanda. Sosiyete zo muri Uganda zifite amasezerano abarirwa muri miliyoni z’amadolari yo kohereza ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda, izindi zashoyeyo imari.

U Rwanda rwohereza abanyeshuri benshi kujya kwiga mu mashuri ya Uganda guhera mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza, ubwo utavuze abakererugendo basaga 150 000 bajyayo buri mwaka bakahamara igihe.

Mwenda ati : Birashoboka ko Uganda yunguka asaga miliyoni 500 z’amadolari avuye mu Rwanda, ubwo ni hafi 8.5 % by’ibyo twohereza hanze, bikaba 2.2 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu cyacu. Ayo ni amafaranga yinjira mu bahinzi b’abanya-Uganda, abacuruzi, inganda n’abandi bashoramari.

Niba icyo ari cyo cyatumye Uganda yitwara uko bimeze ku Rwanda nk’uko Museveni abigaragaza, Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa. Reba ibyabaye ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka, abanya-Uganda bari guhomba amafaranga!

Imyitwarire idahwitse ya Uganda igaragaza ko kuvugana neza na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko na Kagame, bifatwa nk’ubugwari mu byegera bya Museveni. Nyamara ntabwo bisaba gukunda u Rwanda cyangwa Kagame ngo uharanire umubano mwiza n’umuturanyi wacu mu majyepfo. Icyo bisaba ni ugukunda Uganda, abahinzi bayo, inzobere zayo, inganda zayo n’abandi bashoramari bakorera amafaranga menshi mu Rwanda. Ibi ni nabyo bikubiye mu mbwiraruhame Museveni yavugiye i Kigali ubwo hizihizwaga imyaka 25 FPR ishinzwe, hari mu Ukuboza 2012.

Birashoboka ko Uganda ifite ishingiro mu byo ishinja u Rwanda ariko mu myaka maze nkora ku bibazo by’u Rwanda na Uganda nta na kimwe nabonye. Icyakora bamwe mu bashinzwe umutekano n’abandi bakwizabinyoma i Kampala bagiye bashinja ibirego byinshi Kigali ariko ntibagaragaze ibimenyetso cyangwa ngo babivuge ku mugaragaro.

Niba bafite ibyo bashinja u Rwanda bigaragara, bakabaye babyereka Guverinoma y’u Rwanda. Ndakeka ko ubwoba Museveni afitiye u Rwanda bugatuma atajya mu biganiro ahubwo burushaho gukomeza ikibazo. Inama yanjye ni uko ibihuha biteza urujijo, ibiganiro bikazana umucyo.

Abantu benshi bari gushinja u Rwanda gukabya mu kugaragaza ikibazo ariko usomye neza iyi nkuru wahita ubona igihirahiro u Rwanda rurimo. Nshidikanya ku mwanzuro wo gufunga umupaka, ariko bibaye aribyo waba ugamije gukomeza ikibazo ku buryo Uganda yemera ibiganiro aho kuba intambara.

Muri make, sinzi ikindi u Rwanda rwari gukora mu gihe inzira zose zo gusaba ibiganiro ngo ibibazo bikemuke zasubizwaga kwinumira. Mwenda, yiseza abasomyi ko mu nyandiko ye itaha, azavuga kubyo akeka byateye ubwoba Museveni.

2019-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Editorial 05 Mar 2019
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020
Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Editorial 01 Feb 2025
Lt. Fred Kamali yambitse impeta umunyamakuru Rigoga Ruth

Lt. Fred Kamali yambitse impeta umunyamakuru Rigoga Ruth

Editorial 10 Mar 2018
Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Editorial 05 Mar 2019
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020
Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Editorial 01 Feb 2025
Lt. Fred Kamali yambitse impeta umunyamakuru Rigoga Ruth

Lt. Fred Kamali yambitse impeta umunyamakuru Rigoga Ruth

Editorial 10 Mar 2018
Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Editorial 05 Mar 2019
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020
prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. hora Rwanda
    March 12, 20197:31 am -

    Sinkunda politics sinanayikurikira cyane ariko kuribicye nitegereje ntako President wacu atagize pe. H.E Paul kagame yakoze iyo bwabaga mukuzahura umubano wibihugu byombi buriya twizere ko na museveni Imana iramuvugiramo. naho abanyarwanda bamwe duhora dushyigikira ngo Museveni niyibeshye tumwereke twibuke ko intambara igira ingaruka kumpande zombi byanze bikunze. kandi twakanafatiye urugero rwiza kuri H.E kagame kuba acisha macye ngo ikibazo gikemuye nuko azi ingaruka zintambara. Twageze kuribyinshi kdi turacyakataje mumihigo nishyirwa mubikorwa ryibyaduteza imbere rero natwe ntitwakabaye nkabashyushya rugamba ahubwo twagateye iyambere mugushyigikira no kumva ibyo umuyobozi mukuru avuze. Uragahoraho Rwanda.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru