• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa

U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa

Editorial 16 Dec 2018 ITOHOZA

Leta y’u Burundi yemeye ko izitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, yaherukaga gusubikwa kubera kubura kw’iki gihugu.

Iyi nama yagombaga kubera i Arusha muri Tanzania ku wa 30 Ugushyingo 2018.

Yasubitswe ku munota wa nyuma Perezida Yoweri Museveni uyobora EAC mu 2018, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania na ba minisitiri bahagarariye u Rwanda na Sudani y’Epfo, bahageze ariko babura abahagarariye u Burundi.

Yimuriwe ku wa 27 Ukuboza 2018 kuko umwe mu banyamuryango atayitabiriye, kandi biteganywa ko umuryango ufata imyanzuro iyo ibihugu byose bihari.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Karerwa Jean Claude , yatangaje ko igihugu cye kizitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC.

Jean Claude Karerwa

Perezida Nkurunziza yari yandikiye Perezida Museveni uyoboye EAC amusaba igihe cyo kwitegura kwitabira inama iheruka gusubikwa.

Yavuze ko ibaruwa ibatumira mu nama yabagezeho ku wa 21 Ugushyingo 2018 mu gihe amategeko ateganya ko inama y’abakuru b’ibihugu isanzwe igena nibura ibyumweru bine byo kwitegura.

Karerwa yatangarije mu kiganiro cy’abavugizi b’ibigo bya leta mu Burundi ko ubu igihugu cyabonye umwanya uhagije.

Yanavuze ko Perezida Nkurunziza Pierre ashobora kwitabira iyi nama cyangwa akohereza indi ntumwa ya Guverinoma izamuhagararira.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC izasuzumirwamo uko Somalia yakinjizwa muri uyu muryango.

Ishobora kuzashimangirirwamo imishinga y’amategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) irimo uwo gucunga ibikoresho bikozwe muri pulasitiki, ushyiraho Urukiko rumwe, uw’Ifaranga rimwe n’Isoko rimwe ndetse n’Akarere kamwe ka Gasutamo muri EAC.

Abayobozi b’u Burundi babuze mu Nama ya EAC yagombaga kuba mu mpera z’Ugushyingo bituma isubikwa

2018-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Editorial 02 Dec 2019
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024
Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Editorial 18 Oct 2017
Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo  yavuganaga na pasiteri kuri telefone

Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo yavuganaga na pasiteri kuri telefone

Editorial 04 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

#TdRwanda: Umunyamerika yabahize i Rusizi, Ndayisenga agumana umuhondo
IMIKINO

#TdRwanda: Umunyamerika yabahize i Rusizi, Ndayisenga agumana umuhondo

Editorial 16 Nov 2016
RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru
UBUKERARUGENDO

RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru

Editorial 29 May 2019
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda
Amakuru

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru