Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya uri mu Rwanda afatanyije na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda batangaje ko ibihugu byombi bigiye kurushaho ubufatanye mu by’ubwirinzi, ndetse mu biganiro bagiranye batangaza ko u Burusiya bugiye guha u Rwanda ibikoresho by’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere.
Kuri iki cyumweru, itariki 03 Kamena 2018 nibwo u Rwanda rwagiranye ibiganiro n’u Burusiya ku kuntu rwagura uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Lavlov.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kubonana na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, minisitiri Sergey Lavlov yagize ati: “Ubufatanye bwacu mu bya gisirikare na tekiniki ni bwiza. Inzego z’umutekano, igisirikare, abashinzwe kubahiriza amategeko b’Abanyarwanda bakoresha za kajugujugu zacu, Hari n’amakamyo manini akoreshwa n’igisirikare n’izindi nzego z’umutekano hamwe n’intwaro nto nyinshi. Ubu ikiri kuganirwaho ni ugutanga systems z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere.”
Ibihugu byombi byari biherutse gushyiraho komisiyo mpuzaguverinoma ku bufatanye mu bya gisirikare na tekiniki yateranye ku nshuro ya mbere mu muhindo ushize. Inama nshya ikaba iteganyijwe mu muhindo utaha.
Ku ruhande rw’u Rwanda, minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Burusiya busanzwe bunafasha u Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, aho ibihugu byombi byatangiye gufatanya kandi bishaka kuzamura iyi mikoranire.
Ati: “Nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guhera mu 2016 badufashije mu bijyanye n’abahanga mu gupima ubutaka dushakisha ahaba hari amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ako kazi karakomeje.”
Yongeyeho ko minisitiri w’ikoranabuhanga mu Burusiya yasuye u Rwanda mu mwaka ushize mu nama ya Transform Africa, ndetse ibihugu byombi biri gufatanya mu bwirinzi mu by’ikoranabuhanga ndetse basabye u Burusiya kugira uruhare muri gahunda ya Smart Africa ifite icyicaro i Kigali.
Minisitiri Mushikiwabo yanatangaje ko u Rwanda rwiteguye guhuza Afurika y’Iburasirazuba n’u Burusiya haba mu bijyanye n’ubukungu na politiki, aho u Rwanda rwemeye kuba nk’umuyoboro w’itumanaho ry’u Burusiya n’ibi bihugu byo mu karere.
Minisitiri Sergey Lavrov w’imyaka wari mu Rwanda kuri iki Cyumweru, aho yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise
Mushikiwabo, cyitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba. Ni nyuma yo kubonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Sunday
Urwanda se narwo nikindi gihugu batera baciye mukirere? Ese Kagome afite ingabo zingahe zobatatera baciye kubutaka?