Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko icyemezo cyo guhagarika Inteko Ishinga Amategeko by’agateganyo cyafashwe na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson kitubahirije amategeko.
Guhera mu ntangiriro za Nzeri Boris yahagaritse imirimo y’Inteko by’agateganyo, benshi bavuga ko icyo agamije ari ukubuza abadepite kuganira kuri gahunda za Guverinoma z’uburyo igihugu cyabo kizivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Itariki ntarengwa u Bwongereza bwahawe yo kuba bwahisemo uburyo bwo kuva muri EU ni tariki 31 Ukwakira uyu mwaka.
Boris yakunze kuvuga ko we ashaka ko igihugu cye kiva muri EU uko cyavamo kose, mu gihe abandi basaba ko kivamo habayeho ubwumvikane bw’uburyo kizakomeza gukorana n’uwo muryango.
Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Kabiri rwatangaje ko guhagarika Inteko Ishinga amategeko bitari byubahirije amategeko kandi ari ukuvogera amahame y’imena ya demokarasi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko bikiri kwiga ku mwanzuro urukiko rw’Ikirange rwafashe.
Boris yavuze ko yahagaritse imirimo y’inteko kugira ngo abone umwanya wo gutegura imigambi ya Guverinoma ye mbere y’ijambo ry’umwamikazi rizavugwa tariki 14 Ukwakira.
Umucamanza Hale w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko atari byo, ati “umwanzuro wo kugira inama Umwamikazi ngo ahagarike Inteko ntabwo wubahirije amategeko kuko byagize ingaruka ku Nteko kugira ngo ibashe gukomeza imirimo yayo kandi nta mpamvu igaragara yatanzwe.”
Urukiko rwavuze ko igisigaye ari ah’Inteko Ishinga Amategeko kugena igikurikiraho.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, bamwe mu badepite basabye Boris kwegura kandi Inteko Ishinga Amategeko igasubira mu mirimo mu maguru mashya.
Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi, Jeremy Corbyn yasabye Boris gusuzuma niba umwanya arimo awukwiriye ubundi akegura.
Perezida w’umutwe w’abadepite, John Bercow yashimye umwanzuro w’urukiko, avuga ko Inteko ishinga amategeko igomba kugaruka mu mirimo kuri uyu wa Gatatu.
Depite Andrew Bridgen we yavuze ko umwanzuro w’urukiko wamubabaje ndetse ko ari igitutsi kuri demokarasi y’u Bwongereza gutesha agaciro icyemezo Guverinoma yari yafashe.
Kugeza ubu umupira uri mu ntoki z’abadepite, niba bafata umwanzuro wo kweguza Boris Johnson cyangwa bamureka imirimo igakomeza.