• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko

Editorial 25 Sep 2019 POLITIKI

Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko icyemezo cyo guhagarika Inteko Ishinga Amategeko by’agateganyo cyafashwe na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson kitubahirije amategeko.

Guhera mu ntangiriro za Nzeri Boris yahagaritse imirimo y’Inteko by’agateganyo, benshi bavuga ko icyo agamije ari ukubuza abadepite kuganira kuri gahunda za Guverinoma z’uburyo igihugu cyabo kizivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Itariki ntarengwa u Bwongereza bwahawe yo kuba bwahisemo uburyo bwo kuva muri EU ni tariki 31 Ukwakira uyu mwaka.

Boris yakunze kuvuga ko we ashaka ko igihugu cye kiva muri EU uko cyavamo kose, mu gihe abandi basaba ko kivamo habayeho ubwumvikane bw’uburyo kizakomeza gukorana n’uwo muryango.

Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Kabiri rwatangaje ko guhagarika Inteko Ishinga amategeko bitari byubahirije amategeko kandi ari ukuvogera amahame y’imena ya demokarasi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko bikiri kwiga ku mwanzuro urukiko rw’Ikirange rwafashe.

Boris yavuze ko yahagaritse imirimo y’inteko kugira ngo abone umwanya wo gutegura imigambi ya Guverinoma ye mbere y’ijambo ry’umwamikazi rizavugwa tariki 14 Ukwakira.

Umucamanza Hale w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko atari byo, ati “umwanzuro wo kugira inama Umwamikazi ngo ahagarike Inteko ntabwo wubahirije amategeko kuko byagize ingaruka ku Nteko kugira ngo ibashe gukomeza imirimo yayo kandi nta mpamvu igaragara yatanzwe.”

Urukiko rwavuze ko igisigaye ari ah’Inteko Ishinga Amategeko kugena igikurikiraho.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, bamwe mu badepite basabye Boris kwegura kandi Inteko Ishinga Amategeko igasubira mu mirimo mu maguru mashya.

Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi, Jeremy Corbyn yasabye Boris gusuzuma niba umwanya arimo awukwiriye ubundi akegura.

Perezida w’umutwe w’abadepite, John Bercow yashimye umwanzuro w’urukiko, avuga ko Inteko ishinga amategeko igomba kugaruka mu mirimo kuri uyu wa Gatatu.

Depite Andrew Bridgen we yavuze ko umwanzuro w’urukiko wamubabaje ndetse ko ari igitutsi kuri demokarasi y’u Bwongereza gutesha agaciro icyemezo Guverinoma yari yafashe.

Kugeza ubu umupira uri mu ntoki z’abadepite, niba bafata umwanzuro wo kweguza Boris Johnson cyangwa bamureka imirimo igakomeza.

2019-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Editorial 17 Feb 2024
Perezida Museveni Yasobanuye Iby’igitero Cyamugabweho Imodoka Ye Ikamenwa

Perezida Museveni Yasobanuye Iby’igitero Cyamugabweho Imodoka Ye Ikamenwa

Editorial 15 Aug 2018
Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Editorial 07 Jan 2019
Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Editorial 15 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu
INKURU NYAMUKURU

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Editorial 20 Feb 2020
Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika
Amakuru

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Editorial 09 Jul 2024
FARDC yafashe abayobozi babiri bakuru muri CNRD barimo Umunyamabanga Mukuru wa yo
INKURU NYAMUKURU

FARDC yafashe abayobozi babiri bakuru muri CNRD barimo Umunyamabanga Mukuru wa yo

Editorial 24 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru