Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yagiranye ibiganiro na Alain Ebobissé uyobora Ikigega Nyafurika gitera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo, Africa50, bemeranya kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Kigali Innovation City (KIC).
KIC ni umwe mu mishinga y’u Rwanda igize icyerekezo 2020, ugamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu gihugu.
Uri mu gace kahariwe inganda mu Karere ka Gasabo ukazatwara miliyari $2. Ugizwe n’inyubazo zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 70.
Zimwe mu nyubako ziwugize nk’iza Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU), African Leadership University (ALU) n’ibindi, ziri kuzamurwa.
Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Intebe, Dr ngirente yakiriye Ebobissé, baganira ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wa Kigali Innovation City, mu buryo buhuriweho bw’u Rwanda na na Africa50.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Dr Ngirente yagize ati “Nagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Alain EBOBISSE uyobora Africa50. Twaganiriye byimbitse ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Kigali Innovation City, mu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Africa 50.”
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano arwinjiza mu banyamigabane ba ‘Africa50’, ikigega kigamije gushakira inkunga imishinga y’ibikorwaremezo.
Mu nama Nyafurika yiga ku ishoramari yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uku kwezi, Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano na Africa50’, agamije kunoza no gutera inkunga umushinga wa nka Kigali Innovation City (KIC), uzatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Ni amwe mu masezerano akomeye yasinyiwemo nk’uko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yabitangaje, ko “afite agaciro ka miliyoni $400 hagati ya Africa50 na Guverinoma y’u Rwanda yo kunoza no gutera inkunga umushinga wa Kigali Innovation City.”
Muri ayo masezerano biteganywa ko Africa50 izaba ari nk’umuterankunga n’umufatanyabikorwa, maze yifashishije ubunararibonye ifite mu bijyanye n’ibikorwa remezo, izafatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu kunoza uwo mushinga.
Africa50 izanagira uruhare mu gushaka abandi bafatanyabikorwa n’inzego zatera inkunga uyu mushinga kugira ngo wubakwe.
Biteganywa ko KIC izafasha mu kureshya ibigo by’ikoranabuhanga biturutse impande zose z’Isi ngo bikorere mu Rwanda, birufashe kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ndetse rwubake ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Uyu mushinga witezweho guhanga imirimo isaga 50 000, kohereza mu mahanga ibicuruzwa by’ikoranabuhanga bya miliyoni $150 ku mwaka no kwinjiza miliyoni zirenga $300 mu ishoramari ry’abanyamahanga mu gihugu.
Biteganywa kandi ko abanyeshuri basaga 2600 bazajya barangiza buri mwaka muri kaminuza zizubakwa muri uyu mushinga mu gihe cy’imyaka 30, ku buryo ruzagira abahanga benshi bashobora guhanga imirimo.