Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, kuwa 18 Gashyantare, baganira uko umubano w’ibihugu byombi wazanzamuka.
Ni nyuma y’aho mu mwaka wa 2013, ibihugu byombi byari byarebanye nabi, ubwo uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete, yasabaga u Rwanda kumvikana n’umutwe wa FDLR, ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba.
Ibi byakurikiwe n’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ibintu byaje no gukurikirwa n’uko Abanyarwanda babaga muri iki gihugu, birukanwe nabi abenshi batayo imitungo yabo.
Gusa kuva Perezida John Magufuli yatorerwa kuba Perezida mu mpera z’umwaka wa 2015, umubano w’ibihugu byombi wongeye gutera imbere.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Augustine Philip Mahiga uri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, hanyuma ku munsi ukurikiyeho aganira na Perezida Paul Kagame.
Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yahaye itangazamakuru, yavuze ko kuba Tanzania yaragize umuyobozi utarifuje ko ibihugu byombi bibana neza bitavanaho ko abatuye ibi bihugu hari byinshi bahuriyeho.
Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati “Uyu munsi dusangiye neza politike na Tanzania ishingiye ku gaciro k’abanyafurika, ibyo byose ni i bikomeye cyane tudashobora gutakaza, kubera ko hari umuyobozi runaka waba yarifuje imibanire itari myiza.”
Yakomeje agira ati “Icyo navuga ni uko u Rwanda na Tanzania uno munsi turaganira nta buryarya! Turumvikana ku byo dukwiye gukora hagati yacu mu mibanire, mu butwererane, turaganira cyane mu bwitonzi buhagije kandi turareba imbere.”
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ubu aho umubano w’u Rwanda na Tanzania ugeze ari heza.
Yunzemo ati “Icyo ubu navuga ni uko ubu Tanzania ari igihugu gifite abayobozi bafite inararibonye bo mu nzego zitandukanye, byatumye umubano w’ibihugu byombi byacu uba mwiza kandi ni wo n’ubundi wagombye kuba uhari, ikindi navuga ni uko akenshi iyo habaye ibibazo hagati y’ibihugu buriya abaturage ni bo babigwamo.
“Abanyatanzaniya n’abanyarwanda turi abavandimwe, turi abaturanyi dusangiye byinshi, dusangiye amateka, murabizi ko Tanzania ari yo iyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, dushimshimijwe ni uko ubuyobozi bushya bwa Tanzania ari ubuyobozi bwifuza imibanire myiza kurushaho, bwifuza kugarura icyo abanyarwanda n’abatanzaniya dupfana.”
Naho Minisitiri Augustin Mahiga we yavuze ko ubu igishyizwe imbere ari ukureba ko umubano w’ibihugu byombi wakomeza gutera imbere.
Yagize ati “Icya mbere ni ukongera gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, mu nzira zitandukanye cyane cyane ko hagiye haba inzitizi, ubu icyo dushyize imbere ni ugutangira inzira nshya y’ubufatanye ariko tugendeye ku bufatanye bw’uyu muryango.”
Yakomeje agira ati “Turabizi ko hagiye haba ibibazo ariko ubu birashashe, icyo dushyize imbere ni ubufatanye.”
Minisitiri Augustine Philip Mahiga yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo gusimbura Bernard Membe.
Uyu kandi abaye umuyobozi ukomeye muri Tanzania usuye u Rwanda, nyuma y’aho Perezida Magufuli atangiye kuyobora iki gihugu.
Aje mu Rwanda nyuma y’uruzinduko Minisitiri Mushikiwabo aheruka kugirira muri Tanzania.
Perezida Kagame na Minisitiri Augustine Mahiga muri Village Urugwiro
Minisitiri Mushikiwabo na Minisitiri Mahiga baganira n’itangazamakuru (Ifoto/Urugwiro Village)