• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda na Tanzania mu gutokora umubano w’ibihugu byombi

U Rwanda na Tanzania mu gutokora umubano w’ibihugu byombi

Editorial 23 Feb 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, kuwa 18 Gashyantare, baganira uko umubano w’ibihugu byombi wazanzamuka.

Ni nyuma y’aho mu mwaka wa 2013, ibihugu byombi byari byarebanye nabi, ubwo uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete, yasabaga u Rwanda kumvikana n’umutwe wa FDLR, ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba.

Ibi byakurikiwe n’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ibintu byaje no gukurikirwa n’uko Abanyarwanda babaga muri iki gihugu, birukanwe nabi abenshi batayo imitungo yabo.

Gusa kuva Perezida John Magufuli yatorerwa kuba Perezida mu mpera z’umwaka wa 2015, umubano w’ibihugu byombi wongeye gutera imbere.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Augustine Philip Mahiga uri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, hanyuma ku munsi ukurikiyeho aganira na Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yahaye itangazamakuru, yavuze ko kuba Tanzania yaragize umuyobozi utarifuje ko ibihugu byombi bibana neza bitavanaho ko abatuye ibi bihugu hari byinshi bahuriyeho.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati “Uyu munsi dusangiye neza politike na Tanzania ishingiye ku gaciro k’abanyafurika, ibyo byose ni i bikomeye cyane tudashobora gutakaza, kubera ko hari umuyobozi runaka waba yarifuje imibanire itari myiza.”

Yakomeje agira ati “Icyo navuga ni uko u Rwanda na Tanzania uno munsi turaganira nta buryarya! Turumvikana ku byo dukwiye gukora hagati yacu mu mibanire, mu butwererane, turaganira cyane mu bwitonzi buhagije kandi turareba imbere.”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ubu aho umubano w’u Rwanda na Tanzania ugeze ari heza.

Yunzemo ati “Icyo ubu navuga ni uko ubu Tanzania ari igihugu gifite abayobozi bafite inararibonye bo mu nzego zitandukanye, byatumye umubano w’ibihugu byombi byacu uba mwiza kandi ni wo n’ubundi wagombye kuba uhari, ikindi navuga ni uko akenshi iyo habaye ibibazo hagati y’ibihugu buriya abaturage ni bo babigwamo.

“Abanyatanzaniya n’abanyarwanda turi abavandimwe, turi abaturanyi dusangiye byinshi, dusangiye amateka, murabizi ko Tanzania ari yo iyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, dushimshimijwe ni uko ubuyobozi bushya bwa Tanzania ari ubuyobozi bwifuza imibanire myiza kurushaho, bwifuza kugarura icyo abanyarwanda n’abatanzaniya dupfana.”

Naho Minisitiri Augustin Mahiga we yavuze ko ubu igishyizwe imbere ari ukureba ko umubano w’ibihugu byombi wakomeza gutera imbere.

Yagize ati “Icya mbere ni ukongera gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, mu nzira zitandukanye cyane cyane ko hagiye haba inzitizi, ubu icyo dushyize imbere ni ugutangira inzira nshya y’ubufatanye ariko tugendeye ku bufatanye bw’uyu muryango.”

Yakomeje agira ati “Turabizi ko hagiye haba ibibazo ariko ubu birashashe, icyo dushyize imbere ni ubufatanye.”

Minisitiri Augustine Philip Mahiga yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo gusimbura Bernard Membe.

Uyu kandi abaye umuyobozi ukomeye muri Tanzania usuye u Rwanda, nyuma y’aho Perezida Magufuli atangiye kuyobora iki gihugu.

Aje mu Rwanda nyuma y’uruzinduko Minisitiri Mushikiwabo aheruka kugirira muri Tanzania.

-2183.jpg

-2182.jpg

Perezida Kagame na Minisitiri Augustine Mahiga muri Village Urugwiro

-2181.jpg

Minisitiri Mushikiwabo na Minisitiri Mahiga baganira n’itangazamakuru (Ifoto/Urugwiro Village)

2016-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Donald Trump yiyeguriye Imana

Donald Trump yiyeguriye Imana

Editorial 28 Jun 2016
U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Editorial 07 Jul 2019
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange ya Loni

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange ya Loni

Editorial 23 Sep 2016
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda amakosa nk’ay’abayobozi baherutse kwegura

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda amakosa nk’ay’abayobozi baherutse kwegura

Editorial 17 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera
Amakuru

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Editorial 13 Apr 2022
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi
Amakuru

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Editorial 01 Nov 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI

Editorial 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru