• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

Editorial 30 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko izakora ibyo isabwa byose, kugirango ishimangire umubano mwiza n’ibihugu byose, cyane cyane ibyo mu karere, harimo n’uBurundi, kuko isanga igihe cyo kuba nyamwigendaho kitakijyanye n’ibihe. Leta y’uBurundi iyobowe n’ishyaka CNDD-FDD yo si ko ibibona. Uyu mwaka usize ikivuga ko nta mubano n’uRwanda ikeneye, igihe cyose ruzaba rutarahambiriza Abarundi baruhungiyemo, ngo Imbonerakure n’Abagumyabanga babakorere ibyo bifuza.

Bijya gutangira Abarundi benshi, biganjemo abatavuga rumwe na Leta ya FDD-CNDD, mu mwaka wa 2013, bagaragaje ko batishimiye ko Petero Nkurunziza yiyamamariza manda ya 3, maze benshi muri bo baricwa, abandi barafungwa, abasigaye bahungira mu bihugu byinshi, birimo n’uRwanda. Byaje guhumira ku mirari muw’2015, ubwo havugwaga umugambi (ngo waburijwemo), wo guhirika ubutegetsi, maze abanyapolitiki n’abasirikari batari abatoni kwa Perezida Nkurunziza, abatarahasize agatwe nabo basanga abandi mu buhungiro.

Aho Perezida Nkurunziza apfiriye agasimburwa n’undi “Mbonerakure”, General Evariste Ndayishimiye, hari abibwiraga ko umubano hagati y’uRwanda n’uBurundi ugiye kuba mwiza,kuko hari abibeshyaga ko Ndayishimiye atari umuhezanguni nka Nkurunziza n’ibindi bikomerezwa bya CNDD-FDD, nka Alain Guillaume Bunyoni, Pascal Nyabenda n’abandi batahwemye kwerekana ko banga uRwanda urunuka. Hari abishukaga ko ibintu bigiye kujya mu buryo impunzi z’abarundi zigasubira iwabo. Nyamara kwari ukwibeshya nyine, kuko ingoma ya CNDD-FDD yahinduye umubyinnyi gusa, naho umurishyo n’abakaraza biguma uko byari bimeze. Akigera ku butegetsi, Evariste Ndayishimiye yahise ashinja uRwanda kuba “igihugu cy’igihendanyi”, kuko cyanze kurekura impunzi ngo zijye mu kaga nk’ako zaje zihunga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga muri Ministeri y’uRwanda y’ Ubuanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko uRwanda rudashobora kurenga ku mahame n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi, ngo ruzohereze aho zavuye ku ngufu. Prof Nshuti yasobanuye ko izo mpunzi zitabangamiye na mba umutekano w’uBurundi, ko ariko buramutse bubyifuje izo mpunzi zakoherezwa mu kindi gihugu, kure y’umupaka w’uBurundi. Ibyo nabyo Perezida Ndayishimiye n’ ibyegera bye ntibabikozwa, abasesenguzi bakavuga ko ibi ari urwitwazo, ko ahubwo ubutegetsi bw’uBurundi bwifitiye indi migambi rushaka gusohoza, rugendeye ku birego bidafite ishingiro.

Mu Burundi hariyo Abanyarwanda ndetse n’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta y’uRwanda yakomeje gusaba ko abo bantu baburanishirizwa yo, cyangwa bakoherezwa mu Rwanda kubazwa uruhare rwabo muri iyo Jenoside, ariko Leta y’uBurundi yabyimye amatwi, ahubwo amakuru yizewe akavuga ko hari abashyizwe mu butegetsi no mu gisirikari cy’icyo gihugu. URwanda rwabaye nk’urwirinda gushyira igitutu ku Burundi, hagamijwe mbere na mbere umubano mwiza hagati y’ibihugu by’ibituranyi, nyamara ntibyabujije ko uBurundi bwo bushyigikira imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’uRwanda, nk’uko byerekanwa n’ ibimenyetso simusiga byagaragarijwe isi yose.

Tugarutse ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, twabibutsa ko benshi bahisemo gutaka ku bushake, abakiri muRwanda bakavuga ko bagikurikiranira hafi ibibera mu gihugu cyabo, bakazafata umwanzuro wo gutaha igihe umutimanama wabo uzaba ubibemerera. Si mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi gusa, kuko izibarirwa mu bihumbi byinshi zikiri muri n’Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya n’ahandi, ukaba wakwibaza impamvu uRwanda arirwo rushyirwaho igitutu gusa, mu gihe ahubwo hari n’iziri ahandi bivugwa ko zihohoterwa n’abashinzwe umutekano mu bihugu zahungiyemo. Keretse niba rero uRwanda ruzira kuba rudashwiragiza abarusabye indaro.

2020-12-30
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Editorial 07 Jan 2020
Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Editorial 02 Jun 2023
Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Editorial 07 Jun 2021
Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 23 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda
Amakuru

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Editorial 30 Apr 2024
U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko
POLITIKI

U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko

Editorial 25 Sep 2019
Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri
Amakuru

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Editorial 26 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru