Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko izakora ibyo isabwa byose, kugirango ishimangire umubano mwiza n’ibihugu byose, cyane cyane ibyo mu karere, harimo n’uBurundi, kuko isanga igihe cyo kuba nyamwigendaho kitakijyanye n’ibihe. Leta y’uBurundi iyobowe n’ishyaka CNDD-FDD yo si ko ibibona. Uyu mwaka usize ikivuga ko nta mubano n’uRwanda ikeneye, igihe cyose ruzaba rutarahambiriza Abarundi baruhungiyemo, ngo Imbonerakure n’Abagumyabanga babakorere ibyo bifuza.
Bijya gutangira Abarundi benshi, biganjemo abatavuga rumwe na Leta ya FDD-CNDD, mu mwaka wa 2013, bagaragaje ko batishimiye ko Petero Nkurunziza yiyamamariza manda ya 3, maze benshi muri bo baricwa, abandi barafungwa, abasigaye bahungira mu bihugu byinshi, birimo n’uRwanda. Byaje guhumira ku mirari muw’2015, ubwo havugwaga umugambi (ngo waburijwemo), wo guhirika ubutegetsi, maze abanyapolitiki n’abasirikari batari abatoni kwa Perezida Nkurunziza, abatarahasize agatwe nabo basanga abandi mu buhungiro.
Aho Perezida Nkurunziza apfiriye agasimburwa n’undi “Mbonerakure”, General Evariste Ndayishimiye, hari abibwiraga ko umubano hagati y’uRwanda n’uBurundi ugiye kuba mwiza,kuko hari abibeshyaga ko Ndayishimiye atari umuhezanguni nka Nkurunziza n’ibindi bikomerezwa bya CNDD-FDD, nka Alain Guillaume Bunyoni, Pascal Nyabenda n’abandi batahwemye kwerekana ko banga uRwanda urunuka. Hari abishukaga ko ibintu bigiye kujya mu buryo impunzi z’abarundi zigasubira iwabo. Nyamara kwari ukwibeshya nyine, kuko ingoma ya CNDD-FDD yahinduye umubyinnyi gusa, naho umurishyo n’abakaraza biguma uko byari bimeze. Akigera ku butegetsi, Evariste Ndayishimiye yahise ashinja uRwanda kuba “igihugu cy’igihendanyi”, kuko cyanze kurekura impunzi ngo zijye mu kaga nk’ako zaje zihunga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga muri Ministeri y’uRwanda y’ Ubuanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko uRwanda rudashobora kurenga ku mahame n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi, ngo ruzohereze aho zavuye ku ngufu. Prof Nshuti yasobanuye ko izo mpunzi zitabangamiye na mba umutekano w’uBurundi, ko ariko buramutse bubyifuje izo mpunzi zakoherezwa mu kindi gihugu, kure y’umupaka w’uBurundi. Ibyo nabyo Perezida Ndayishimiye n’ ibyegera bye ntibabikozwa, abasesenguzi bakavuga ko ibi ari urwitwazo, ko ahubwo ubutegetsi bw’uBurundi bwifitiye indi migambi rushaka gusohoza, rugendeye ku birego bidafite ishingiro.
Mu Burundi hariyo Abanyarwanda ndetse n’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta y’uRwanda yakomeje gusaba ko abo bantu baburanishirizwa yo, cyangwa bakoherezwa mu Rwanda kubazwa uruhare rwabo muri iyo Jenoside, ariko Leta y’uBurundi yabyimye amatwi, ahubwo amakuru yizewe akavuga ko hari abashyizwe mu butegetsi no mu gisirikari cy’icyo gihugu. URwanda rwabaye nk’urwirinda gushyira igitutu ku Burundi, hagamijwe mbere na mbere umubano mwiza hagati y’ibihugu by’ibituranyi, nyamara ntibyabujije ko uBurundi bwo bushyigikira imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’uRwanda, nk’uko byerekanwa n’ ibimenyetso simusiga byagaragarijwe isi yose.
Tugarutse ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, twabibutsa ko benshi bahisemo gutaka ku bushake, abakiri muRwanda bakavuga ko bagikurikiranira hafi ibibera mu gihugu cyabo, bakazafata umwanzuro wo gutaha igihe umutimanama wabo uzaba ubibemerera. Si mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi gusa, kuko izibarirwa mu bihumbi byinshi zikiri muri n’Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya n’ahandi, ukaba wakwibaza impamvu uRwanda arirwo rushyirwaho igitutu gusa, mu gihe ahubwo hari n’iziri ahandi bivugwa ko zihohoterwa n’abashinzwe umutekano mu bihugu zahungiyemo. Keretse niba rero uRwanda ruzira kuba rudashwiragiza abarusabye indaro.