Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020, yasubije ibibazo bitandukanye aho kimwe mu bibazo yabajijwe ku biherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ko u Rwanda rudashaka kurekura impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, Biruta yavuze ko batangajwe n’ibivugwa n’u Burundi hashingiwe ku kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahungiyemo impunzi nyinshi z’Abarundi kandi u Rwanda nta nyungu rufite mu gucumbikira aba barundi, ngo no mu bindi bihugu impunzi z’Abarundi zahungiyemo ziracyariyo kandi nta gahunda yo gusubira iwabo.
Yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose byo ku isi birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo, n’ubwo hari ibihugu birimo n’u Burundi byamaze kugaragaza ko nta bushake bifite mu kuzahura umubano n’ibihugu byombi. Minisitiri Biruta yagize ati “Nagira ngo mbanze mbabwire ko mu mpunzi z’Abarundi ziri hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo muri aka karere, imibare dufite itwereka ko u Rwanda rufite impunzi zigeze ku 71,973 b’Abarundi kandi akaba ari cyo gihugu cya gatatu gifite impunzi nyinshi z’Abarundi. Gutekereza rero ko izi mpunzi z’Abarundi zaba zarafashwe bugwate mu Rwanda gusa, byaba bishaka kuvuga ko ahandi hose zari ziri zamaze gutaha, kandi ntabwo ari byo uko ziri mu Rwanda ni nako ziri aho hose”.
Minisitiri Biruta yavuze ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyibasira isi n’uRwanda, nibura buri kwezi Abarundi 200 batahaga ku bushake bwabo ntawabatangiraga, gusa ngo icyo cyorezo cyatumye ibyo bikorwa bidakomeza, ariko ko u Rwanda rutagwatiriye cyangwa ngo rukome imbere izo mpunzi nk’uko u Burundi bubivuga.
Ati “Ngarutse ku byavuzwe na Perezida w’u Burundi, biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi, ahubwo ni mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136, baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, abandi bari baje kwivuza, basabye gutaha i Burundi ubutegetsi bwabo barabangira. Bamaze iminsi bari aha mu Rwanda, ndetse na Ambasade yabo yaje hano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isaba ko twabafasha ngo batahe turabikora, ariko u Burundi bwanga kubakira. Ukumva rero bitangaje ko bamwe twaba twarabafashe bugwate, abandi na bo bakaba badashaka kubakira!. Tukaba twakwibaza ahubwo se uwanze kwakira umuturage w’umugenzi wigendera kwakira Impunzi zaguhunze byo si ingume? Ibyo gufata impunzi bugwate byo ntabwo bishoboka. Ntabwo ari twe twazihamagaye ngo zize, nta n’impamvu twaba dufite yo kugira ngo tuzigumishe ahangaha kandi zishaka gutaha”.
Akomeza avuga ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwatunguwe no kumva ibyo Uganda yatangaje mu ibaruwa iherutse kujya ahagaragara aho igihugu cya Uganda gishinja u Rwanda ko ingabo zarwo ziherutse kwambuka zikajya guhohotera abaturage muri Uganda.
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko ibi byose ari ibinyoma byuje guharabikana, ko nta musirikare n’umwe w’Umunyarwanda wakandagiye ku butaka bwa. Yavuze ko ahubwo hari abasirikare ba Uganda bagerageje kuza mu Rwanda, bagafata abaturage barimo n’uwo baherutse gutwara bakamurekura abanje kubaha amafaranga bari bamusabye. Minisitiri Biruta asubiza ibibazo by’abanyamakuru yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose harimo n’ibyo muri aka karere. Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru kandi, Minisitiri Biruta yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Kanama 2020, ari bwo hazamenyekana amatariki Inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, u Rwanda rugomba kwakira izaberaho, avuga ko itariki yatanzweho ibitekerezo ari uko iyo nama yazatangira ku itariki ya 21 Kamena umwaka utaha wa 2021.
Aha umuntu akaba atasoza atamenyesheje abasomyi ko ibi bihugu by’abaturanyi bivuga aya ndongo bikomeje gucumbikira ibigarasha byose ndetse n’abandi bifuza guhungabanya umutekano w’uRwanda aho twavuga nka Uganda aho birirwa bahohotera abanyarwanda nyuma bakabajugunya ku mupaka, ngaho gucumbikira no kwivurugutana n’abirirwa basebya uRwanda nka Prossy Bonabana na Surah Nuwamanya ndetse n’abandi bafashwe bavuye guhabwa amabwiriza n’ubutegetsi bwa Uganda batabihakana.
Abo ni Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka “Abega” wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Abo bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza bavuye muri Uganda basubiye muri Kivu ya ruguru mu mpera ya 2018. Ubushinjacyaha mu Rwanda buvuga ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda n’Ibindi
Mu minsi ya vuba, abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 27 Kamena 2020 mu masaha ya saa sita n’iminota 20. Aba bateye bakaba baraturutse mu Burundi. Ingabo z’u Rwanda zikaba zahanganye na bo, bane muri bo bakahasiga ubuzima.’ Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n’udusanduku tujyamo ibiryo by’abasirikare twanditseho FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI ( Ingabo z’u Burundi). Abantu batatu mu bateye barafashwe. Abasirikare batatu ba RDF bakomeretse byoroheje.”
Uwavuga ay’Imitiba rero ntiyasiba abavumvu aho akaga abaturanyi bikururira bahishira umwanzi bazashirwa kabamazeho urubyaro.